Laboratwari y’Igihugu y’Ibimenyetso bya Gihanga byifashishwa mu butabera(RFL), iratangaza ko ubukangurambaga yatangiye, bugenda butanga umusaruro umunsi ku wundi, nubwo urugendo rukiri rurerure.
Ubu bukangurambaga bwiswe ‘Menya RFL’ bwashyizweho hagamijwe gusobanura serivisi iki kigo gitanga, uhereye ku bayobozi kugera ku muturage bayobora.
Mu bukangurambaga bwabereye mu mujyi wa Kigali, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Kanama 2022 muri Kigali Convetion Center, Lt Col. Dr Charles Karangwa Umuyobozi wa RFL, ashimangira ko umusaruro wavuye muri ubu bukangurambaga ukomeje kwiyongera, nubwo utaragera ku rwego rwifuzwa.
Agira ati: “ Turishimira cyane Umusaruro uri kuva muri iyi gahunda, nubwo tutaragera aho twifuza kugera, kuko gahunda ari ugukoresha ubushobozi bwose bwa Laboratwari, byazaba na ngombwa tukazifashisha Amarobo mu gihe abagana izi serivisi bazaba babaye benshi, ndetse tukazongera na serivisi dutanga.”
- Advertisement -
Pudence RUBINGISA Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali ari nawe wari Umushyitsi mukuru muri iki gikorwa, yavuze ko nyuma yo kumva no gusobanukirwa serivisi za RFL, nk’ubuyobozi bagiye gukora ubuvugizi n’ubukangurambaga ku byifuzo byatanzwe, ariko kandi bakanakagurira abaturage b’umujyi wa Kigali gusobanukirwa serivisi zitangwa na RFL no kuyigana.
Ubu bukangurambaga mu mujyi wa Kigali, buje bukurikira ubwabereye i Musanze mu Ntara y’Anjyaruguru, i Huye mu Majyepfo, ndetse n’i Rubavu mu Burengerazuba, akarere ka Nyagatare kakaba ari ko gatahiwe ku rwego rw’Intara y’Uburasirazuba.
Lt Col. Dr Charles Karangwa Umuyobozi wa RFL
Ubu bukangurambaga bwari bwitabiriwe n’inzego zitandukanye