Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), itangaza ko mu bice by’Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru hashobora kuzibasirwa n’ibiza.
Mu kiganiro Maj. Gen. (Rtd) Murasira Albert, uyobora iyi Minisiteri yagiranye n’Abasenateri kuri uyu wa Gatatu tariki 02 Mata 2025, yagaragaje ko ingo zigomba kwimurwa muri ibi bihe, kugira ngo zitagerwaho n’ibiza, mu Karere ka Rusizi ari ingo 88, Rubavu 452, Rutsiro 424, Karongi 48, Nyamasheke 100, Nyamagabe 69, Nyaruguru 77 na Nyabihu 364.
- Advertisement -
Avuga ko kugeza ubu ahantu 522, ari ho habaruwe ko hazibasirwa n’ibiza mu Gihugu hose, hakaba hatuwe n’ingo 22,342 zigizwe n’abantu 97,159. Ibiza kandi bishobora kwibasira ibikorwa remezo 20,177 n’ubuso buhinzeho bungana na Hegitari 25947 ndetse n’ibikorwa remezo bya Leta 23.
Minisitiri Murasira yagaragarije Abasenateri ibitera ibiza ko harimo ibyago karemano, imiterere y’ahantu, ibikorwa bya muntu, ubushobozi buke ndetse n’ibibazo by’imibereho abantu basanganywe, birimo kubaka inzu zidakomeye.
Kugeza ubu mu Rwanda hagaragara ubwoko bw’ibiza birimo imyuzure, inkangu, umuyaga uvanze n’imvura, inkuba, amapfa, imitingito, iruka ry’ibirunga, inkongi z’umuriro, ibyorezo ku bantu n’amatungo n’ibindi.
Hari Ingamba zashyizweho mu rwego rwo gukumira ibiza
Senateri Murangwa Ndangiza Hadidja yasabye Minisitiri Murasira kubagezaho ingamba Leta ifite zo gukumira ibiza muri ibi bihe by’itumba, kugira ngo abantu barusheho gutekana.
Minisitiri Murasira yerekanye ko Minisiteri ayoboye yarebye mu bihe bizaza ishyiraho uburyo burambye, maze hakorwa inyigo zigamije gufasha Leta mu gufata ingamba zitandukanye zo gukumira ibiza.
Mu ngamba zafashwe, harimo gushishikariza abaturage gutura ahantu hadashyira ubuzima bwabo mu kaga, kuzirika ibisenge by’inzu, gufata amazi y’imvura ava ku nzu, gusibura imiferege ndetse aho itari igacibwa no kurinda inzu gucengerwamo n’amazi.
Hari kandi kwirinda inkuba, gusibura inzira z’amazi nko mu mugezi wa Satinsyi, Rubagabaga, Sebeya, Rugunga-Kinamba-Nyabugogo.
Minisitiri Murasira yavuze ko hongerewe ibikoresho by’ubutabazi n’imashini zifashishwa, cyane cyane mu turere dukunze kwibasirwa cyane turimo Kigali, Musanze, Mukamira, Muhanga, Kivu belt na Nyungwe.
Ati, “Hatanzwe amahugurwa ku gukumira ibiza no kwitegura gutabara mu turere dukunze kwibasirwa, ndetse no kwimura abantu bari ahantu habashyira mu kaga, kongera imbaraga mu bukangurambaga ku nzego zose no gukurikirana biruseho imigwire y’imvura n’izamuka ry’imigezi, dufatanyije n’inzego zitandukanye.”
MINEMA kandi yatangaje ko kuva tariki ya 03 kugeza tariki 04 Mata 2024, hateganyijwe imyitozo izitabirwa n’abantu 64 ikazabera mu Karere ka Rubavu, hagamijwe kwigira hamwe ahahungishizwa abantu.