Ubushinwa bwatangaje inyongera y’umusoro ungana na 34%, ku bicuruzwa bizajya bibwinjiramo biturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nk’uburyo bwo kuzihimuraho.
Ni icyemezo Leta y’Ubushinwa yafashe nyuma y’uko kuwa Gatatu w’iki cyumweru, Perezida Donald Trump na we yari yashyizeho inyongera y’umusoro ungana na 34% ku bicuruzwa byo mu Bushinwa, wiyongera k’uwa 20% wari usanzweho, ibyatumye ugera kuri 54%.
Kuwa Gatanu ni bwo Minisiteri y’Imari mu Bushinwa, yatangaje ko iki gihugu cyafashe icyemezo cyo kongera uriya musoro uzatangira gukurikizwa guhera tariki ya 10 Mata 2025.
- Advertisement -
Iyi Minisiteri yasobanuye ko yafashe kiriya cyemezo, mu rwego rwo “kubungabunga umutekano w’igihugu n’inyungu zacyo, ndetse no kuzuza inshingano mpuzamahanga zirimo kudapfa kuzamura ikiguzi.”
Ubushinwa bwari busanzwe busoresha ibicuruzwa bituruka muri Amerika 67%, ibisobanuye ko umusoro wahise ugera ku 101%.
Perezida Donald Trump kuwa Gatanu, abinyujije ku rubuga rwe rwa Truth Social, yannyeze Ubushinwa ko byabuyobeye, ndetse bukaba bwataye umutwe.
Usibye kongera umusoro ku bicuruzwa bya Amerika, Beijing inavuga ko yamaze kwandikira Umuryango Mpuzamahanga w’Ubucuruzi (WTO) wamagana icyemezo Perezida Donald Trump aheruka gufata.