Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Kanama 2022, Laboratwari y’Igihugu Ishinzwe gusuzuma Ibimenyetso bya Gihanga(RFL) yakoze igikorwa cy’ubukangurambaga bwabereye mu karere ka Huye, Intara y’Amajyepfo, igikorwa cyitabiriwe n’abayobozi b’inzego zitandukanye zikorera muri iyo ntara.
Ubu bukangurambaga bwiswe “Menya RFL Campaign” bwatangiriye mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Musanze, tariki ya 17 Kanama 2022, bikaba biteganijwe ko buzagera mu gihugu hose basobanurira Abanyarwanda Serivisi iki Kigo gitanga cyane cyane bahereye ku bayobozi batandukanye, nabo bakazafasha iki Kigo kumenyekanisha ibikorwa byacyo.
Kayitesi Alice, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo akaba ari nawe wari Umushyitsi mukuru muri uyu Muhango, yashimiye iki kigo kuri Serivise gitanga, asaba abandi bayobozi kugeza aya makuru ku baturage.
Yagize ati, “ Turashima Serivise iki kigo gitanga, gifasha Abanyarwanda mu gutanga Ibimenyetso bya gihanga, mu rwego rwo gufasha Ubutabera.”
- Advertisement -
Uyu muyobozi yakomeje asaba Abayobozi begereye Abaturage gukomeza Ubukangurambaga bamenyekanisha uburyo bakorana neza n’iki kigo.
Mu bibazo byabajijwe n’abari aho, hagaruswe cyane ku kibazo cya Serivise z’iki Kigo zigitangirwa ku cyicaro gikuru, bakifuza ko habaho kwegerezwa izi Serivise binyuze mu kongera amashami y’iki Kigo nibura kuri buri Ntara.
Asubiza iki kibazo, Dr. Karangwa umuyobozi wa RFL yagize ati, “Ubu twarabitangiye kuko dufite Amashami mu bitaro bikuru bya Gihundwe ndetse na Gisenyi. Turateganya ko mu myaka ibiri iri imbere tuzatangiza uburyo bwo gupima ibimenyetso bya Gihanga by’ibanze, dukoresheje Laboratwari yimukanwa, izajya ifata ibimenyetso ikabipimira ahantu hatandukanye atari ngombwa kuza i Kigali.”
Ubukangurambaga bwa “Menya RFL” bwitezweho korohereza Ubutabera mu kubungabunga ibimenyetso by’ahakorewe icyaha, ndetse no gukuraho urujijo n’Amakuru atari yo yarafitwe n’Abaturage.