UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Musanze: Abaturage barishimira Ubuvugizi bakorewe
Hashize 5 days
Musanze: Impungenge ni zose ku mazi yafunze Umuhanda wari Nyabagendwa
Hashize 2 weeks
Itangazo ryo guhinduza amazina
Hashize 3 weeks
Kigali: Ubushomeri, kimwe mu mpamvu-muzi y’ubwandu bushya bwa SIDA
Hashize 4 weeks
Kigali: Batunguwe no kwimurwa mu manegeka bakajyanwa mu Kagari
Hashize 4 weeks
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • EnglishEnglish
Soma Padiri Dr. Fabien Hagenimana wayoboraga INES-Ruhengeri yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • EnglishEnglish
Dukurikire
Uburezi

Padiri Dr. Fabien Hagenimana wayoboraga INES-Ruhengeri yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Eric Uwimbabazi
Eric Uwimbabazi
Yanditswe taliki ya 27/07/2022 saa 7:22 PM

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 27 Nyakanga 2022, mu Ishuri Rikuru ry’Ubumenyingiro rya INES-Ruhengeri habereye umuhango w’Ihererekanyabubasha uzwi nka ‘handover’ mu ndimi z’amahanga, hagati y’Umuyobozi waryo ucyuye igihe Padiri Dr. Fabien Hagenimana n’Umuyobozi Mushya (Vice-Chancellor) Padiri Dr. Jean Bosco Baribeshya.

Uyu muhango wayobowe n’umuyobozi w’Ikirenga wa INES-Ruhengeri Nyiricyubahiro Musenyeri Vincent Harolimana, yashimiye Padiri Dr. Fabien Hagenimana ibikorwa by’iterambere yakoze mu myaka 14 yari amaze muri INES-Ruhengeri harimo imyaka 8 yamaze ayobora iri shuri.

Musenyeri Vincent Harolimana yaboneyeho kandi guha ikaze Umuyobozi mushya, anamwizeza ubufatanye n’umuryango mugari wa INES-Ruhengeri.

Nyiricyubahiro Musenyeri Vincent Harolimana Umuyobozi w’Ikirenga wa INES-Ruhengeri niwe wari uhagarariye uyu muhango

- Advertisement -

Mu ijambo rya Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Madamu Dancilla Nyirarugero wari muri uwo muhango, yashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, uruhare rwe mu guteza imbere uburezi muri rusange no muri INES-Ruhengeri by’umwihariko.

Yasabye INES-Ruhengeri gukomeza kugira uruhare rufatika mu iterambere ry’abatuye Intara y’Amajyaruguru muri rusange n’abatuye mu karere ka Musanze by’umwihariko, ishaka ibisubizo by’ibibazo bibangamiye abaturage.

Dancilla kandi yanaboneyeho kubizeza gukomeza imikoranire myiza na INES-Ruhengeri hagamijwe gukomeza guteza imbere uburezi kuko ariwo musingi ukomeye w’iterambere rirambye.

 Dancilla Nyirarugero, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru 

Umuyobozi mushya wa INES-Ruhengeri  Padiri Dr. Jean Bosco Baribeshya nawe yijeje ko azakomereza ku byiza byagezweho n’uwo asimbuye, bityo agafatanya n’umuryango mugari wa INES-Ruhengeri n’abafatanyabikorwa banyuranye mu kwihutisha iterambere rya INES-Ruhengeri kurushaho.

INES-Ruhengeri yakinguye imiryango yayo ku wa 17 Ugushyingo 2003, kuri ubu ikaba ifite abanyeshuri basaga 3,650 barimo abanyeshuri baturutse mu bihugu by’amahanga bagera kuri 220.

Abarangije muri iri shuri kuva ryafungura imiryango mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza (A0) n’icya gatatu (Masters) bose hamwe kuri ubu bangana n’ibihumbi icyenda na magana abiri mirongo irindwi na barindwi (9,277).

Padiri Dr. Jean Bosco Baribeshya, Umuyobozi Mushya wa INES-Ruhengeri

Padiri Dr. Fabien Hagenimana yashimiwe ibikorwa by’iterambere yakoze mu myaka 14 yari amaze muri INES-Ruhengeri

Padiri Dr. Jean Bosco Baribeshya yahawe ikaze muri INES-Ruhengeri

Uyu muhango wari witabiriwe n’abayobozi b’inzego zitandukanye

Hafashwe ifoto y’urwibutso

Eric Uwimbabazi July 27, 2022
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Enter Captcha Here : *

Reload Image

INKURU ZIHERUKA

  • Musanze: Abaturage barishimira Ubuvugizi bakorewe
  • Musanze: Impungenge ni zose ku mazi yafunze Umuhanda wari Nyabagendwa
  • Itangazo ryo guhinduza amazina
  • Kigali: Ubushomeri, kimwe mu mpamvu-muzi y’ubwandu bushya bwa SIDA
  • Kigali: Batunguwe no kwimurwa mu manegeka bakajyanwa mu Kagari
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

UbuhinziUburezi

INES-Ruhengeri: Hatangijwe Umushinga witezweho kuzahura ubuhinzi

Hashize 3 months
Uburezi

INES-Ruhengeri: Ku nshuro ya kabiri Hamuritswe imico itandukanye mu banyeshuri

Hashize 3 months
Uburezi

Ku nshuro ya 14 INES-Ruhengeri yatanze impamyabumenyi ku basoje amasomo

Hashize 6 months
AmakuruUburezi

Minisiteri y’Uburezi yatangaje amanota y’abakoze ibizamini bya Leta

Hashize 8 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?