Abaturage bubakaga ibyumba by’amashuri ku kigo cy’amashuri cya Nyakinama I giherereye mu murenge wa Nkotsi, akarere ka Musanze bavuga ko basezerewe mu kazi badahembwe amafaranga bakoreye, ndetse ko ngo nibanahembwa bakazakatwa umushahara w’iminsi icyenda.
Aba baturage bavuga ko basezerewe mu kazi tariki ya 19 Kanama 2020, babwiwe n’ushinzwe Uburezi muri uyu murenge ko bitwaye nabi, bityo ko bazahembwa kugeza tariki ya 10 Kanama, iminsi icyenda irengaho ikaba impfabusa.
Harerimana Olivier umwe muri bo, avuga ko basabwe kugura ibikoresho birimo amajire ku mafaranga igihumbi na magana atanu(1,500Frw) y’u Rwanda, nyuma baza gusubizwa igihumbi na magana abiri(1,200Frw) babwiwe n’ubuyobozi bw’Intara ko bitari mu nshingano zabo, bakibaza impamvu batasubijwe amafaranga yuzuye.
Ati, “Twasinyanye amasezerano y’igihe gito na gitifu(Umunyamabanga Nshingwabikorwa) w’umurenge, dutanga amafaranga igihumbi na magana atanu yo kugura ijire, ubuyobozi bw’Intara buje kudusura butubwira ko atari twe twari kwigurira uwo mwambaro, ko byari mu nshingano z’akarere, badusubiza 1200Frw hasigara magana atatu(300frw). Ese yo yaguzwe iki ko nta kintu bigeze badusobanurira?”
Nyirademokarasi Marie Denyse nawe ati, “Usibye n’ibyo batubwiye ko tutazahembwa iminsi 9 ya nyuma, kuko tariki ya 19 uku kwezi nibwo umukozi ushinzwe uburezi yatubwiye ko amafaranga yashize, ngo dutahe kandi ngo ntituzahembwa umushahara w’iminsi icyenda ya nyuma. Baturimo imibyizi 17 kandi turifuza ko baduhemba batadukase n’umunsi n’umwe kuko ayo mafaranga twarayaruhiye.”
- Advertisement -
Aba baturage bavuga ko batangiye bafite amasezerano y’igihe gito, nyuma baza kubwirwa ko iminsi ya nyuma batazayihembwa, ngo Abakapita(abababoreshaga) bazabihembera, kandi ngo nta masezerano bafitanye nabo.
Bati, “Batubwiye ko nta muntu uzahembwa adasubije ibikoresho yahawe kandi ko bazadusimbuza abandi, banatubwira ko iminsi ya nyuma tuzayiyembwa n’abakapita kandi nta masezerano dufitanye nabo. Ubwo se ako si akarengane koko?”
Hanyurwabake Theoneste Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nkotsi avuga ko aba baturage batirukanwe, ko ahubwo bahagaritswe akazi karangiye, ndetse ko nikongera kuboneka bazabatumaho bakagaruka gukora.
Ati, “Ntabwo birukanwe ahubwo akazi bakoraga kararangiye, kandi bagomba guhembwa umushahara w’imibyizi yose bakoze. Hari abari bazi ko tugomba guhita tubahemba mu ntoki birengagije ko bagomba kuhemberwa kuri banki cyangwa k’Umurenge Sacco. Amalisiti yarakozwe, ndabizeza ko iki cyumweru kirajya kurangira amafaranga yabo yose bayahawe.”
Ku bijyanye n’ibikoresho biguriye bagasubizwa amafaranga make, uyu muyobozi avuga ko iki kibazo bagiye kugikurikirana.
Ati, “Nibyo koko, mu gutangira hari abakozi biguriye ibikoresho, niba koko baba barasubijwe amafaranga make tugiye kubikurikirana. Tuzabanza tubahembe amafaranga yabo ibikoresho bikurikiranwe nyuma, gusa nta muntu tuzafatira, kandi akazi nikongera kuboneka tuzongera tubatumeho bagaruke bakore.”
Kuri aya mashuri ya Nyakinama I huzuye ibyumba bishya bitandatu byubatswe na Leta y’u Rwanda ku nkunga ya banki y’Isi.