Muhire Evariste utuye mu mudugudu wa Susa, akagari ka Ruhengeri, umurenge wa Muhoza, mu karere ka Musanze, arasaba inzego zibishinzwe kumurenganura ku ihohoterwa yakorewe n’uwitwa Niyitegeka Jean Claude batuye mu gace kamwe, wamutemye mu mutwe akoresheje umupanga(umuhoro) kugeza ubu akaba yidegembya.
Muhire Evariste w’imyaka 25 y’amavuko mwene Nzabagerageza Leopold na Nyirabasare Judith, avuga ko yatemwe na Niyitegeka Jean Claude w’imyaka 22 y’amavuko mwene Rukeribuga Alphonse na Nyirakanyana Immaculee, akamutema amuteye iwe mu rugo tariki ya 16 Kamena 2020, saa moya n’igice z’umugoroba(19h30).
Akimara gutemwa mu mutwe, ngo umukuru w’umudugudu wa Susa Bigirankana Donath yakoze raporo UMURENGEZI.COM ifitiye Kopi, inashyikirizwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Ruhengeri Bwana Barikumwe Isaie, wayishyizeho umukono kugira ngo uwatemwe aregere Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha(RIB) n’ubwo yari mu bitaro bya Ruhengeri akurikiranwa n’abaganga.
Nk’uko byatangarijwe UMURENGEZI.COM ngo ikirego cyaratanzwe ndetse hakorwa n’inyandiko isaba muganga gusuzuma uwatemwe no kugaragaza ubumuga yagize(Recquisition a expert) yo kuwa 18 Kamena 2020, ndetse ngo na Niyitegeka Jean Claude arafungwa ariko bidatinze ahita arekurwa yikomereza ubuzima bwe, mu gihe Muhire Evariste watemwe yari akiri mu bitaro.
- Advertisement -
Kuri ubu, ngo uko iminsi igenda yicuma ni nako Muhire Evariste n’umuryango we bakomeza gutotezwa n’abo mu muryango wa Niyitegeka, agahamya ko kuva yava mu bitaro nta mutekano yigeze agira, ari naho ahera asaba kurenganurwa kuko ngo abona inzego yaregeye ntacyo zibikoraho.
Ati, “Umuntu yansanze iwanjye mu ruganiriro(Salon) afite umupanga awunkubita mu mutwe nikubita hasi, ntabarwa n’abaturanyi banjyana kwa muganga. Igihe maze gutsimbuka, nisanze ndyamye mu bitaro bambwira ko Umukuru w’umudugudu yakoze raporo kandi ko yajyanwe mu nzego z’ubutabera. Nategereje icyo izo nzego zizambwira ndaheba ahubwo uwantemye ariwe Niyitegeka Jean Claude yahise arekurwa na n’ubu aridegembya. Ndasaba kurenganurwa.ˮ
Ni iki abaturanyi ba Muhire bavuga kuri iki kibazo?
Bamwe mu baturage bazi iby’itemwa rya Muhire bavuga ko ibyabaye bidashoboka ko uwakoze icyaha nka kiriya yarekurwa akidegembya uko yishakiye, mu gihe uwatemwe nta butabera yahawe.
Umwe mu baganiye n’itangazamakuru utifuje ko amazina ye atangazwa yagize ati, “Bigaragara ko Muhire Evariste yaguzwe, kuko iyo atagurwa inzego zibishinzwe zari gukurikirana uwamutemye akabihanirwa. RIB yakagombye kugaragaza neza aho Dosiye igeze kugira ngo uwatemwe arenganurwe kuko amategeko arahari kandi ntawe uri hejuru yayo.ˮ
Ndayambaje(Izina yahawe) nawe ni umwe mu baganiye n’itangazamakuru, uvuga ko ubu abaturage bari mu rujijo rw’ihohoterwa rya Muhire Evariste ritahawe agaciro.
Ati, “Njyewe uko mbibona n’uko iyo ubuyobozi buregewe n’uwahohotewe bwakagombye gutabara, kuko uyu Muhire Evariste yararenganye aho kumuha agaciro, ahubwo umupanga yatemeshejwe niwo wafunzwe mu mwanya wa nyir’ukuwukoresha ariwe Niyitegeka Jean Claude. Nk’abaturage, turifuza ko Evariste yarenganurwa cyane ko yagize n’ihungabana mu mutwe kubera uwo mupanga yakubiswe.ˮ
Itegeko riteganya iki?
Umurengezi.com yagerageje kuvugana na Bahorera Dominique umuvugizi wa RIB w’umusigire ntibyakunda, ariko umwe mu bakozi b’uru rwego wabashije kuvugana n’Itangazamakuru avuga ko Dosiye yakozwe igashyikirizwa Urwego rw’Ubushinjacyaha bukayiha nimero ebyiri zitandukanye arizo: RP: 00642/2020/TGI/ MUS na RP: 00547/2020/TGI/MUS, gusa ngo kugeza ubu akaba nta yandi makuru abifiteho.
Ingingo ya 121 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange igira iti, “Umuntu wese, abishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW).
Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byateye indwara cyangwa kudashobora kugira icyo umuntu yikorera ku buryo budahoraho, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu (15) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).
Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byagambiriwe, byategewe igico, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu (15) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).”
Gutemwa mu mutwe ngo byamusigiye ihungabana!