Ishuri rikuru ry’ubumenyingiro rya INES-Ruhengeri riherereye mu karere ka Musanze mu ntara y’amajyaruguru, ku nshuro ya 12, ryatanze impamyabumenyi ku banyeshuri 774 barimo 14 barangije icyiciro cya 3 kizwi nka Masters ndetse n’abandi 760 bize mu mashami atandukanye, bose barangije mu mwaka wa 2019-2020.
Mu muhango wo gutanga izi mpamyabumenyi ku mugaragaro kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Werurwe 2021 hanubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19, uyu muhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo n’umujyanama wa Minisitiri w’Uburezi mu bya Tekinike Gatabazi Pascal washimiye ubuyobozi bw’ishuri rikuru ry’ubumenyingiro rya INES umusanzu ukomeye rikomeje gutanga ku gihugu, bityo abizeza ubufasha burimo no gukomeza kuryoherezamo abanyeshuri baterwa inkunga na Leta.
Ati, “Minisiteri y’uburezi izakomeza gufasha iri shuri rikuru ry’Ubumenyingiro rya INES-Ruhengeri, yoherezamo abanyeshuri baterwa inkunga na Leta , cyane cyane muri gahunda zihariye ziharangwa.”
Gatabazi Pascal umujyanama wa Minisitiri w’Uburezi mu bya Tekinike
- Advertisement -
Umuyobozi w’akarere ka Musanze iri shuri rikuru riherereyemo Madame Nuwumuremyi Jeanine nawe wari witabiriye uyu muhango, yasabye abarangije muri iri shuri kubyaza umusaruro ubumenyi barikuyemo, biyubaka ubwabo ndetse n’igihugu muri rusange.
Ati, “Ndashimira cyane abarangije muri iri shuri kubera umuhate bagize n’ubwo bakomwe mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19, ariko bakaba barangije amasomo yabo. Ndabasaba kutumva ko amasomo arangiriye aha, ahubwo ko urugendo rukiri rurerure rwo gukomeza kongera ubumenyi kugira ngo mu minsi iri imbere bazabe aribo batanga ubumenyi nk’ubwo bahawe n’iri shuri.”
Mme Nuwumuremyi Jeanine umuyobozi w’akarere ka Musanze
Umuyobozi mukuru wa INES-Ruhengeri Padiri Dr. Hagenimana Fabien yasabye abarangije kurushaho gushyira mu bikorwa ibyo bize, bagakura ubumenyi bahawe mu bipapuro, kuko ngo ibipapuro atari byo biba bigenderewe.
Ati, “Ndashimira cyane mbikuye ku mutima abarangije uyu mwaka kuko bize mu bihe bikomeye ubwo bari bugarijwe n’icyorezo cya Covid-19, ariko bakitanga none bakaba bushije ikivi cyabo. Impamba tubahaye nuko bakura mu bipapuro ibyo bize bakabishyira mu bikorwa, kuko nicyo ubumenyingiro bisobanuye . Turifuza ko bakwihangira imirimo ibateza imbere ubwabo n’igihugu muri rusange. Ikindi twababwira nuko Ishuri rikuru ryacu rya INES-Ruhengeri ryubaka abanyeshuri bafite ubushobozi bwo kuba abanyamwuga bahamye.”
Padiri Dr. Hagenimana Fabien Umuyobozi mukuru wa INES-Ruhengeri
Bamwe mu barangije muri iri shuri barimo Mwema Allain Attalue na Igaba Hubertine baganira n’UMURENGEZI.COM bavuze ko bishimiye ubumenyi bakuye muri iri shuri kandi ko bagiye kubushyira mu bikorwa bihangira imirimo ndetse bakazigaragaza no ku isoko ry’umurimo.
Ibi kandi nibyo bigarukwaho na Mukamurenzi Immacurate wavuze mu izina ry’abarangije muri rusange, agahamya ko bagiye guhanga imirimo bagatanga n’umusanzu wabo ku gihugu.
Ati, “Turangije ikivi cya mbere kuko inzira iracyari ndende, ariko turizeza abaduhaye ubumenyi ko tugiye gutanga umusanzu wacu ku gihugu. Nibyo twize mu bihe bikomeye bya Covid-19, ariko byaranatwubatse kuko twarushijeho gukoresha ikoranabuhanga kandi ni naryo tuzakomeza kwifashisha duhanga udushya dukenewe n’abanyarwanda benshi ndetse no ku isoko ry’umurimo muri rusange.”
Mukamurenzi Immaculate umunyeshuri uhagarariye abarangije
Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri akaba n’Umuyobozi w’ikirenga wa INES-Ruhengeri Nyiricyubahiro Musenyeri Harorimana Vincent yashimiye ubuyobozi bwite bwa Leta ku bufatanye na Kiliziya mu guteza imbere uburezi, bityo asezeranya abifuza kwiga muri iri shuri rya INES ko batazahwema kubagezaho amasomo ajyanye n’igihe, hakoreshejwe kandi uburyo bunoze bwo kuyigisha.
Ati, “Ndagira ngo mbasezeranye ko tutazahwema kubazanira gahunda nshya(Programs) no kuzigisha hifashishijwe ikoranabuhanga, tubatoza kuba indashyikirwa ku isoko ry’umurimo, gushyira imbere uburere bushingiye ku ndangagaciro z’umuco nyarwanda ndetse no guhangana n’ingaruka zatewe n’icyorezo cya Covid-19, hafashwa abaturage muri rusange.”
Nyiricyubahiro Musenyeri Harorimana Vincent
Kuva mu mwaka wa 2019-2020, INES-Ruhengeri yihaye ingamba eshanu zirimo guteza imbere ikoranabuhanga, gushimangira gahunda ziri ngombwa ku isoko ry’umurimo, gushyira imbere ubushakashatsi hagamijwe gushyira iri shuri ku rwego mpuzamahanga, cyane cyane ku bw’amashami arangwa muri iri shuri ariyo Biomedical Laboratory Sciences, Civil Engineering, Land Administration and Management, Statistics Applied to Economy, Industrial Information Technology, Food Biotechnology, Networking Engineering, Law, Financial Economics, Accounting , Enterpreneuship Development and Management, French –English with Education, Enterprise Management ndetse na Masters in Taxation.
Bamwe mu bayobozi b’amashami muri INES-Ruhengeri
Bamwe mu barangije n’abari bitabiriye uyu muhango
Abitegura kurangiza umwaka utaha bafatanye ifoto y’urwibutso na Mgr. Harorimana Vincent