UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 2 weeks
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 1 month
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 1 month
Amajyaruguru: Gucika ku Gusangirira ku Muheha biracyari Ingorabahizi
Hashize 3 months
Rwanda: Igisubizo gishya ku Bahinzi b’imboga n’imbuto
Hashize 4 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Musanze : Imyaka 7 irashize ikibazo cya Karumugabo Perezida Kagame yasabye gukemura kitarabonerwa umuti
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
Imibereho

Musanze : Imyaka 7 irashize ikibazo cya Karumugabo Perezida Kagame yasabye gukemura kitarabonerwa umuti

Eric Uwimbabazi
Eric Uwimbabazi
Yanditswe taliki ya 11/02/2021 saa 11:30 PM

Imyaka ibaye irindwi  Perezida Paul Kagame asabye ko Karumugabo Jean Nepomuscene wo mu mudugudu wa Kareba, akagari ka Kabeza, umurenge wa Cyuve, akemurirwa ikibazo cy’uburiganya yakorewe bwo kwamburwa umutungo we w’ishyamba witiriwe abandi bakoresheje impapuro mpimbano bagahabwa icyangombwa cya burundu, ariko na n’ubu ikibazo cye ntikirabonerwa umuti.

Ni ikibazo uyu muturage yagejeje kuri Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ubwo yasuraga akarere ka Musanze tariki 11 Kamena 2013, avuga ko yaguze amasambu atatu n’abantu batatu batandukanye, harimo amashyamba abiri n’umurima yahise anateramo ibiti.

Ibi biti ngo bimaze gufata neza, uyu muturage yahurije hamwe ya mashyamba yose uko ari atatu, asigara ari rimwe rinini ari naryo ryabaruwe ku cyangombwa gifite nimero 5918, ariko ngo nyuma iryo shyamba ryaje kwegurirwa uwitwa  Nyirayanze Elina bitegetswe n’inkiko.

Nk’uko bigaragara mu mabaruwa atatu Umurengezi.com ifitiye Kopi, Karumugabo Jean Nepomuscene yandikiye umukuru w’Igihugu yo kuwa 03 Gicurasi 2016, iyo kuwa 22 Kanama 2017 n’ iyo kuwa 13 Ugushyingo 2019, zose zigaragaza akarengane yagize, asaba kurenganurwa.

- Advertisement -

Yandikiye Perezida Kagame amabaruwa atandukanye amutakambira

Ati, “Nabaruje ishyamba ryanjye kuri No 5918, nyuma abavandimwe babiri baza kwifatanya bagamije kuhisubiza bakoresheje amayeri, njye ntabizi kugeza igihe urubanza rubaye itegeko kandi abaryeguriwe bataragaragarije inkiko inkomoko y’iryo shyamba, mu gihe njyewe  mbigaragaza nshingiye  ku bimenyetso birimo n’impapuro nahawe n’ inzego zishinzwe Ubutaka mu karere zambaruriye igihe igikorwa cyo kubarura ubutaka cyakorwaga.”

Ubwo yagezaga ikibazo cye ku nshuro ya mbere umukuru w’igihugu, kuwa 11 Kamena 2013, yamusubije ko ikibazo cye yagishikiriza Umuvunyi, kandi koko ngo niko byagenze.

Ati, “Narabikoze  koko ndetse  kuwa 18 Kamena 2013, Umuvunyi mukuru yohereje umukozi w’urwego rw’Umuvunyi agera muri iryo shyamba ndetse n’abaturage bamwibwirira uburyo iryo shyamba ari iryanjye. Ariko nyuma yaje kunyandikira ambwira ko urubanza rwabaye itegeko, ariko ansaba gutanga ikirego  cy’inshinjabyaha kuko abeguriwe ishyamba barihawe mu buriganya bakoresheje impapuro mpimbano. Ibyo narabikoze ndarega na n’ubu sindakemurirwa ikibazo kuko biracyari muri RIB.ˮ

Bamwe mu baturage baturiye iri shyamba baganiriye n’Umurengezi.com, bemeza ko ishyamba ari irya Karumugabo Jean Nepomuscene, ahubwo ko ibyo inkiko zamukoreye ari agahomamunwa.

Muri aba, harimo n’umugabo witwa Hongabikame Ezechiel washakanye na Nyirayanze Elina bakaza gutandukana mu buryo bwemewe n’amategeko mu mwaka w’1984, ariko akaba agaragara ku cyangombwa cya burundu cy’iryo shyamba gitunzwe na Nyirayanze.

Hongabikame Ezechiel yabwiye Ikinyamakuru Umurengezi ko nta shyamba asangiye na Nyirayanze Elina riherereye mu Gashangiro(mu kagari ka Kabeza), mu murenge wa Cyuve, ndetse ko nta n’ikindi  basangiye,  ahubwo agasaba ko uwakimwanditseho yamenyekana agakurikiranwa cyane ko banamusinyiye kandi ntawe yahaye ubwo bubasha(Procuration).

Ati, “Nigeze gushakana na Nyirayanze Elina ariko twaje gutandukana imbere y’amategeko mu mwaka w’1984 , iby’ubutaka bibarurwa mu mwaka wa 2009 ntabana nawe. Naje kumva ko yanyandikishije ku isambu iri mu Gashangiro mu murenge wa Cyuve. Sinumva uburyo umugore twatandukanye burundu mu mwaka w’1984 yari kumbaruza ku isambu ntigeze nsangira nawe, akabikora atabimbwiye kandi twaratandukanye. Ndasaba ko uwanyandikishije kuri iyo sambu yamenyekana agakurikiranwa kuko nta burenganzira(Procuration) bwo kunsinyira namuhaye.ˮ

Hongabikame  yongeyeho ko ibyo abwiye itangazamakuru, yanabivugiye n’imbere y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha(RIB) ndetse akanabishyira no munyandiko.

Dr. Murangira B.Thierry Umuvugizi w’umusigire wa RIB, avuga ko ikibazo cya Karumugabo Jean Nepomuscene kizwi kandi ko batangiye kugikoraho iperereza mu buryo bwimbitse kugira ngo ahabwe ubutabera.

Ati, “Iyi dosiye ya Karumugabo Jean Nepomuscene ifite impapuro nyinshi, ariko turi kuzikoraho ubusesenguzi bwimbitse, ku buryo tuzabaza n’abatangabuhamya bose, ukuri kukajya ahagaragara niba isambu ari iya Karumugabo cyangwa se Nyirayanze. Gusa turizeza abafitanye amakimbirane muri iki kibazo ko kizakemuka kandi vuba.ˮ

Kuva uru rubaznza rwatangira muri 2012, Karumugabo Jean Nepomuscene niwe ugaragaza ibyemezo byatanzwe ubwo habarurwaga ubutaka muri 2009, mu gihe Nyirayanze Elina ariwe wahawe icyangombwa cya burundu cy’ubwo butaka kandi atarigeze abubaruza.

Ishyamba yateye akimara kugura isambu ibiti byarakuze bisarurwa n’abaryiyitiriye

Nyuma yo gusarurwa n’abatari ba nyiraryo ryarongeye rirashibuka

Eric Uwimbabazi September 13, 2020
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
2 ibitekerezo
  • Rachel says:
    September 25, 2020 at 3:50 am

    Imyaka irindwi kweri u ubutabera badatemura ikibazo?biteye inkeke!

    Reply
    • Valens kizigenza says:
      May 22, 2024 at 11:08 am

      Nibyo rwose pe ahubwo akwiye nindishyi zakababaro

      Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
  • Amajyaruguru: Gucika ku Gusangirira ku Muheha biracyari Ingorabahizi
  • Rwanda: Igisubizo gishya ku Bahinzi b’imboga n’imbuto
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

AmakuruImibereho

Musanze: Batewe impungenge n’insinga z’amashanyarazi zishobora kubambura ubuzima

Hashize 9 months
Imibereho

Rubavu: Abasigajwe inyuma n’amateka barashima Idini ryabafashije kugira isuku

Hashize 1 year
ImiberehoUbuzima

Gisagara: “Nta muturage n’umwe ukirwaye amavunja” – Vice Mayor

Hashize 1 year
Imibereho

Musanze: Arashakishwa nyuma yo gusambura inzu abamo

Hashize 2 years

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?