Abaturage bo mu mudugudu wa Rukereza, Akagari ka Kigombe, Umurenge wa Muhoza, mu karere ka Musanze barasaba ko basubizwa amazi bambuwe mu gihe cy’ikorwa ry’umuhanda Kabaya-Groupement.
Aba baturage bavuga ko bamaze amezi arenga atandatu batabona amazi bitewe n’umuyoboro wangijwe mu ikorwa ry’uyu muhanda ntusimbuzwe, kugeza ubu ngo icyitwa amazi kikaba cyarabaye amateka muri aka gace.
Nyaminani Sylvestre umwe mu baturage batuye muri aka gace, avuga ko bababajwe bikomeye no kuba basigaye bakora urugendo rurerure bajya gushaka amazi, nyamara bari bayafite mu ngo zabo.
Agira ati, “Tubabajwe cyane no kuba tujya gushaka amazi ku ivomo rusange tugakora urugendo rurerure rimwe na rimwe tugasanga hariyo abantu benshi cyangwa yabuze, ku buryo hari n’ubwo twifashisha amazi mabi y’umugezi utemba wa Kigombe.ˮ
- Advertisement -
Umuyoboro wabagezagaho amazi wangijwe n’ikorwa ry’umuhanda Kabaya-Groupement
Nyaminani kimwe na bagenzi be bahamya ko muri ibi bihe bikomeye Isi yose ihanganye n’icyorezo cya Covid-19, aho gukaraba intoki kenshi hifashishijwe amazi meza n’isabune nka kimwe mu buryo bwo kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo bigoye, mu gihe kubona amazi ari ingorabahizi muri aka gace, bityo bakifuza ko Leta yabagoboka bagasubizwa amazi meza nk’uko byahoze mbere.
Murigo Jean Claude uhagarariye ikigo gishinzwe Amazi n’Isukura(WASAC) mu karere ka Musanze yabwiye Umurengezi.com ko iki kibazo bakizi, ndetse ko bari gukora ibishoboka ku buryo mu minsi ya vuba aba baturage bazaba basubiranye amazi nk’uko byahoze.
Ati, “Rukereza twari twagize ikibazo cy’inzira ya nyayo/yizewe twanyuzamo umuyoboro(right of way), ubu yarabonetse ku buryo mu cyumweru gitaha aba mbere bazatangira kuvoma.ˮ
Imibare iheruka gushyirwa ahagaragara n’ikigo WASAC mu mpera z’umwaka wa 2019, igaragaza ko abagera kuri 62% muri Miliyoni cumi n’ebyiri z’Abaturarwanda bamaze kugezwaho amazi meza, bikaba byitezwe ko mu myaka itanu iri imbere(2024) abaturage bose bazaba bagejejweho amazi meza ku kigereranyo cy’100%.