Niyonsenga Nathanael utuye mu mudugudu wa Kamutara, akagari ka Cyivugiza, Umurenge wa Muko avuga ko yimwe umurambo w’umwana we witwa Kwizera Anicet wakubiswe n’uwitwa Byiringiro Alias BOB kuwa Gatanu tariki ya 31 Ukwakira 2020, akaza kwitaba Imana ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki ya 01 Ugushyingo 2020 ku myaka 26 y’amavuko.
Ubwo UMURENGEZI.COM yamusangaga ku bitaro bya Ruhengeri ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki 02 Ugushyingo 2020, ahagana saa 17h20 yayibwiye ko umurambo w’umwana we wazanwe ku bitaro bagira ngo bawupime hanyuma ushyingurwe, agatungurwa no kuwimwa ngo nabanze yishyure ibihumbi mirongo itatu n’umunani(38,000frw) by’amafaranga y’u Rwanda ngo babone kuwumuha.
N’agahinda kenshi ati, “Umwana wanjye yakubiswe n’abantu bari bamubwiye ngo abakope ibirayi bya Mucoma kuko aribyo yacuruzaga, nyuma aho kumwishyura bahitamo kumukubita kugeza ubwo apfuye. Niyambaje RIB ngo imfashe mbere yo kumushyingura bavuga ko umurambo ugomba gupimwa, bansaba gushaka imodoka igeza umurambo kwa Muganga mbabwira ko ubwo bushobozi ntabwo nabona kuko nabuze n’ubwo kumuvuza, bageze aho bohereza imodoka y’Umutekano y’umurenge wa Muhoza iba ariyo itwara umurambo.ˮ
Yakomeje agira ati, “Twageze hano rero twizeye ko bagiye kuduha umurambo tukajya kuwushyingura, baratubwira ngo nitubanze twishyure ariya mafaranga ngo niba ntayo dutanga ngo dutahe bazaduha umurambo ari uko yishyuwe, tubabwiye ko ntabushobozi dufite, batubwira ko ibyo bitabareba.ˮ
- Advertisement -
Ngo ibi bikimara kuba basabye ubufasha abayobozi batandukanye barimo n’umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, ariko ntihagira igisubizo bahabwa.
Nsanzimana Viater umuhungu w’uyu musaza, akaba na murumuna wa Nyakwigendera, avuga ko nyuma yo guhura n’iki kibazo bagerageje kwiyambaza umuyobozi w’akarere ka Musanze wungurije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage akoresheje ubutumwa bugufi, ngo ntamusubize.
Ati, “Tumaze kubona ko uyu murambo batakibashije kuwuduha, nagerageje kwandikira message(ubutumwa bugufi) Visi meya musaba ko yadufasha akaduha ubufasha kubera ko twari duhuye n’ikibazo gikomeye, ntiyayisubiza, nyuma nza kumuhamagara ambwira ko ari mu nama ahita akupa. Kugeza ubu dufite ikibazo gikomeye rwose.ˮ
Ba nyir’umurambo barasaba ko bakorerwa ubuvugizi n’inzego z’ibishinzwe bagahabwa umurambo wabo kuko ngo amafaranga bari gusabwa ntayo babona.
Kamazi Axele umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, avuga ko iyo umuturage ari mu cyiciro cya mbere aba agomba guhabwa ubufasha byaba mu guhabwa imodoka cyangwa n’ibindi bikenerwa kugira ngo umurambo ushyikirizwe ba nyirawo.
Ati, “Nubwo imodoka yatwaye umurambo ari uy’umutekano ariko byose tubibara mu rwego rw’akarere nk’ubufasha agomba guhabwa nk’umuntu uri mu cyiciro cya mbere. Yampamagaye turi mu nama nari nicaranye na DG(Umuyobozi w’ibitaro bya Ruhengeri), Banyoherereje ubutumwa(message) mpita nyimwereka musaba n’ubufasha.ˮ
Murekatete Triphose Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muko, yemereye UMURENGEZI .COM ko bari mu biganiro n’akarere ka Musanze n’Ibitaro, ko ndetse ibisabwa kugira ngo umurambo ushyikirizwe ba nyirawo bimaze kuboneka, akizeza ba nyir’umurambo ko ejo kuwa kabiri tariki ya 03 Ugushyingo 2020 mu gitondo, bazafashwa kuwuhabwa ugashyingurwa.
Gusa, Murekatete asaba abaturage kujya bihutira kugeza uwahohotewe cyangwa uwahuye n’ikibazo kwa muganga batabanje kureba ku bushobozi bwabo, byaba ngombwa bakiyambaza n’ubuyobozi kuko ngo akenshi ibi bituma ubuzima bwa benshi buhatikirira.
Niyonsenga(i Buryo) n’umuhungu we Nsanzimana(i Bumoso) ubwo twabasangaga ku marembo y’Ibitaro bya Ruhengeri
Yagerageje kwerekana ibihamya ko ari mu cyiciro cya mbere cy’Ubudehe biba iby’ubusa
Bari bumiwe nyuma yo kubwirwa ko ntacyo bakorerwa batabanje kwishyura ibihumbi 38 by’amafaranga y’u Rwanda.