Harerimana Jean utuye mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Muhoza, Akagari ka Kigombe, Umudugudu wa Rukereza, arasaba kurenganurwa nyuma yo Gusenyerwa Inzu n’ikorwa ry’Umuhanda Kabaya-Gurupoma.
Uyu muturage avuga ko ibi bikimara kuba, Akarere kamwemereye binyuze mu nyandiko kumusanira inzu cyangwa kakamuha ingurane, ariko ngo bikarangira asiragijwe.
Mu ibaruwa yanditswe na Harerimana tariki ya 04 Kanama 2020 asaba kurenganurwa agasanirwa inzu ye yangiritse, igasubizwa n’uwahoze ari Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nuwumuremyi Jeannine, igaragaza ko Akarere kemeye kumusanira inzu ye cyangwa agahabwa ingurane mu gihe byagaragara ko kuyisana bitashoboka.
Ibaruwa yasubijwe n’ubuyobozi bw’akarere, nyuma yo kubwandikira abugezaho ikibazo cye.
- Advertisement -
Mu gahinda kenshi, Harerimana aganira n’Ikinyamakuru UMURENGEZI.COM yagitangarije ko iterambere ry’abandi ryatumye asubira inyuma, kuko ngo inzu ye yamwinjirizaga agatubutse, ubu hakaba hashize hafi imyaka ibiri yangijwe.
Agira ati, “Ubu narahombye cyane kuko inzu nayicururizagamo ndetse bakanahakorera ubwogoshi bakanyishyura, none nyuma yo kwangirika ubu byose narabihombye.”
Harerimana akomeza agira ati, ” Ikimbabaje kurushaho ni uko nasiragijwe n’inzego zitandukanye z’Akarere ka Musanze, ndetse no ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru nagezeyo bakandikira Akarere bakamenyesha ko kagomba gukemura ikibazo cyanjye bitarenze iminsi 15, ariko kugeza magingo aya sindasubizwa. Ku bwanjye mbifata nko gusuzugurwa, ndetse no gusuzugura urwego rw’Intara kuko yari yabanyoherejeho ngo bankemurire ikibazo ariko bavunira ibiti mu matwi.
Twifuje kumenya icyo ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buvuga kuri iki kibazo, maze ku murongo wa telefone Ramuli Janvier umuyobozi w’aka karere ntiyitaba, tumwandikira ubutumwa bugufi tumusubonurira ikibazo ntiyasubiza ndetse tariki ya 07 Mutarama 2022 twamwandikiye ku mbuga nkoranyambaga tumugaragariza iki kibazo ntiyashaka kugira icyo akivugaho kugeza ubwo twasohoraga iyi nkuru.
Ni kenshi mu Rwanda hagiye humvikana abaturage bashima ibikorwa remezo bagezwaho na Leta, ariko bakavuga ko bamwe muri bo basiragizwa iyo barimo gukurikirana imitungo yabo yangizwa n’ikorwa ry’ibyo bikorwa remezo ndetse n’ingurane yabyo.
Igikomeje kwibazwaho kugeza ubu n’uyu muturage, ni igihe ikibazo cye kizakemurirwa, mu gihe akomeje kugorwa n’ubuzima kubera imibereho mibi abayemo biturutse ku kuba aho yakuraga ikimutunga harangijwe, aha akaba ari naho ahera asaba inzego bireba kumurenganura.
Ahangayikishijwe n’ejo hazaza kubera ko aho yakuraga ibimutunga n’umuryango we hasenywe n’iyubakwa ry’umuhanda ntahabwe ingurane.