Abaturage baturiye umuhanda uhuza imidugudu ya Kungo na Nganzo mu kagari ka Rwebeya, Umurenge wa Cyuve, mu karere ka Musanze n’abandi bakoresha uwo muhanda, bavuga ko babangamiwe nuko amazi yabafungiye inzira, none ngo bakaba babura aho banyura by’umwihariko abana b’abanyeshuri kuko ngo abenshi bagwamo bagiye cyangwa bava ku ishuri.
Nk’uko ikinyamakuru UMURENGEZI.COM cyageze aho aya mazi aherereye muri uyu muhanda uhuza imidugudu ya Kungo na Nganzo cyabibwiwe, ngo aya mazi ni ay’imvura aturuka ku mazu ya bamwe batayafata bo mu mudugudu wa Kungo, mu kagari ka Rwebeya, mu murenge wa Cyuve.
Mu kiganiro kirambuye umunyamakuru w’UMURENGEZI.COM yagiranye na bamwe mu baturage bakoresha uyu muhanda by’umwihariko abanyamaguru harimo n’abanyeshuri bahanyura igitondo n’umugoroba, ngo iyo bahageze bifashisha ibikuta by’ibipangu by’ingo zihaherereye ariko rimwe na rimwe bagahanuka bakitura muri ayo mazi n’ibyo bafite birimo ibitabo n’amakayi by’abanyeshuri bikangirika.
Nkurunziza Phocas umwe mu bamotari bifashisha iyi nzira ubwo twamusangaga aca muri aya mazi, yavuze ko bibabaje kandi biteye agahinda kuba umuhanda wafungwa n’amazi Ubuyobozi ntibugire icyo bubikoraho.
- Advertisement -
Nkurunziza Phocas ubwo twamusangaga anyuza moto mu kidendezi
Agira ati, “Nk’ubu aya mazi murabona atabangamiye abaturage koko? Ese ko dutanga imisoro kuki batayikoramo ngo ibikorwa bikorwe ariko aya mazi akurwe muri uyu muhanda? Urabona abanyamaguru barimanika hariya ku nkuta kugira ngo batambuke. Ikibabaje ni abana batoya bahanyura kuko udashoboye kurira inkuta avogera aya mazi byarimba n’imyambaro ye ikajabama cyangwa se akagwanamo n’ibitabo bye. Ubuyobozi nibukore ibishoboka aya mazi ashakirwe igisubizo.”
Cyuzuzo Blaise Umwe mu banyeshuri biga ku kigo cy’amashuri abanza cya Gashangiro waguwe gitumo yurira urupangu kugira ngo abone uko arenga iyi nzira, yavuze ko babangamiwe n’ayo mazi kuko ngo nta yandi mahitamo uretse kurira ibikuta cyangwa kuyajabagira kugira ngo babashe kugera ku ishuri.
Abatinya kunyura hejuru yayo cyangwa kuyajambagira bahitamo kurira ibipangu
Ati, “Aya mazi arabangamye cyane cyane ku banyamaguru kuko utabashije kurira inkuta arayajabagira, ariko byose bikagira ingaruka kuko hari aburira ibikuta bahanuka bakayagwamo cyangwa se abayajabagiye imyambaro yabo igahindana. Turasaba ko aya mazi yayoborwa tukongera kujya tunyura mu muhanda uboneye.”
Ibi kandi nibyo bigarukwaho na Nzayisenga(izina yahawe) umwe mu bakuru b’Amasibo utashatse ko amazina ye atangazwa, avuga ko bari kwishakamo igisubizo nk’intore ubwo twasangaga bari gutondeka utubuye hafi y’urukuta rwa rumwe mu ngo zituriye aya mazi.
Bakoze urukuta rw’amabuye nk’ubutabazi bw’ibanze mu rwego rwo gufasha abanyeshuri bahanyura umunsi ku wundi
Agira ati, “Aba usanze batondeka utu tubuye ni abo nashatse kugira ngo dushakire abanyamaguru aho kunyura kuko aribo bahangayitse cyane, cyane ko nko mu minsi ishize hari umubyeyi w’umugore wuriye urukuta, arahanuka yitura muri aya mazi, bintera kwibaza icyo gukora. Ni muri urwo rwego nasabye abaturage bo mu isibo yanjye ko buri wese yatanga inkunga y’amafaranga Magana atanu (500 frw) kugira ngo dushake aka kayira by’agateganyo mu gihe tugitegereje ko ubuyobozi bw’akarere bwatuvuna amaguru.”
Andrew Rucyahana Mpuhwe Umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije Ushinzwe iterambere ry’Ubukungu yabwiye UMURENGEZI.COM ko iki kibazo kizwi kandi ko kigiye gukemurwa ku bufatanye na Banki y’Isi.
Ati, “Icyo kibazo akarere karakizi kandi kamaze n’iminsi kagitangaho ibisobanuro. Ni ikibazo giterwa n’ibintu bibiri (2), harimo amazi ava mu mudugudu wa Kungo kubera abantu bagiye bubaka mu buryo bw’akajagari kera kandi abenshi bakaba badafata amazi yabo. Icyo akarere kari kubikoraho rero kuko ari ikibazo kidusaba gukora umuyoboro w’amazi ahantu hanini cyane.”
Akomeza agira ati, “Ni igikorwa gisaba amafaranga menshi harimo ayo kwishyura bamwe mu bazimurwa bahaturiye, bityo bikazatangira gukorwa mu cyiciro cya gatatu ku nkunga ya Banki y’Isi, gusa hagati aho guhera kuwa gatandatu w’icyumweru gishize hari gukorwa ubukangurambaga bwo gufata amazi ava ku mazu yabo ariko n’akarere karimo kureba icyaba gikozwe mu gihe umushinga wa Banki y’Isi utaratangira. Icyo twabasaba nk’abanyamakuru, nuko mwadufasha mu rugamba rwo gushishikariza abaturage kubaka bafata amazi ava ku mazu yabo.”
Uretse abaturage bakoresha uyu muhanda, abanyeshuri bawukoresha umunsi ku w’undi mu gitondo na nimugoroba ni abiga mu bigo by’amashuri birimo ikigo cy’amashuri abanza cya Gashangiro ya II, Urwunge rw’amashuri rwa Kigombe (Groupe Scolaire Kigombe-GSK ) , Urwunge rw’amashuri rwa “Amitié”, Ishuri ry’inshuke rya Nganzo. Abiga aha bose bakaba bahanyura bava cyangwa bataha mu midugudu ya Nyarubande, Marantima n’ahandi.
Usibye Abanyamagaru, n’Ibinyabiziga cyangwa Ibinyamitende ntibibyorohera na gato kuhanyura