Kuri uyu wa Mbere taliki ya 12 Nyakanga 2021, mu gihugu hose hatangiye ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza (P6).
By’umwihariko mu karere ka Musanze, Abanyeshuri bose biyandikishije ni ibihumbi 8,733 bagizwe n’Abakobwa 4,778, mu gihe Abahungu bose ari 3,955.
Atangiza ibizamini bya Leta ku mugaragaro, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Dancilla Nyirarugero yasabye ababyeyi bose gukomeza gushikariza abana kuza mu bizamini, ku buryo nta mwana n’umwe uzabura aya mahirwe yo gukora ibizamini.
Guverineri Dancilla yatangije ku mugaragaro ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza
- Advertisement -
Avuga ko kuri site yabashije gusura zirimo n’iya Wisdom, yabonye biteguwe neza bijyanye n’amabwiriza ya Minisiteri y’Uburezi.
Ati, “Mbere na mbere ni ugushimira Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda, aho ubu umwana wese yahawe amahirwe yo kwiga, ibintu ubona ko bitandukanye cyane n’imyaka yashyize.”
Mu karere ka Musanze, abanyeshuri bose uko ari 8,733 bari gukorera kuri site 25, kuri ubu imibare ikaba igaragaza ko ubwitabire muri rusange buri ku kigereranyo cya 95%.