UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
INES-Ruhengeri: Hatangijwe Umushinga witezweho kuzahura ubuhinzi
Hashize 23 hours
Rwanda: Hagiye kubakwa imihanda izajya inyurwamo n’abishyuye
Hashize 3 days
Rwanda: Ubukene n’amategeko akakaye, imbogamizi mu gukumira Cancer
Hashize 1 week
Uburibwe bw’Urukundo (Episode: 10)
Hashize 2 weeks
Amajyaruguru: Umunsi mpuzamahanga w’abagore wizihijwe ku buryo budasanzwe unahabwa umwihariko
Hashize 2 weeks
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • EnglishEnglish
Soma Muhanga: Abagana ibiro by’ubutaka barinubira serivisi bahabwa
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • EnglishEnglish
Dukurikire
ImiberehoPolitiki

Muhanga: Abagana ibiro by’ubutaka barinubira serivisi bahabwa

Eric Uwimbabazi
Eric Uwimbabazi
Yanditswe taliki ya 07/09/2022 saa 9:38 AM

Bamwe mu baturage bagana ibiro bishinzwe ibikorwaremezo, imiturire n’imikoreshereze y’ubutaka (One Stop Center) bikorera mu karere ka Muhanga, barinubira serivisi bahabwa.

Aba baturage bavuga ko bibasaba gutegereza igihe kirekire, kugira ngo bahabwe serivisi zijyanye n’ibyangombwa byabo.

Bavuga ko imvano ya byose, ari ihagarikwa rya bamwe mu bakozi bakoreraga ku masezerano y’akazi.

Mugemana Narcisse, umwe muri bo waganiriye n’itangazamakuru, avuga ko yasabye icyangombwa cyo guhinduza icyo ubutaka bwagenewe gukoreshwa, akirukanswa hafi ukwezi kose, abwirwa ko ushinzwe kumuha icyangombwa adahari.

- Advertisement -

Agira ati: “Twasabye ibyangombwa duhinduza icyo ubutaka bwagenewe, ariko biratangaje kubona mara ukwezi kurenga ngisabye, bahora bambwira ko uzakimpa adahari ngo nintegereze.”

Ibi kandi nibyo bigarukwaho na Rukundo Safari Dieudonne, avuga ko yagabanyije isambu ye kugira ngo buri mwana abone ubutaka bwe, ariko ngo iyo ageze mu biro by’ubutaka bamubwira ko serivisi ashaka uwakagombye kuyimuha adahari, ko yahagaritswe mu kazi.

Ati: “Twasabye ko tugabanywa ubutaka bwacu maze buri wese agahabwa icyangombwa cye, ariko iyo ugezeyo usanga nta bakozi bahari. Bambwiye ko uzampa serivisi adahari ndetse ko yahagaritswe. Mbese ubu byaradushobeye.”

Aba baturage kandi bavuga ko n’ubusanzwe serivisi zatangirwaga muri ibi biro zari zisanzwe zikemangwa kubera ruswa izivugwamo, bagakeka ko bishoboka ko aba bakozi bahagaritswe kubera ayo makuru, akaba ari naho bahera basaba ubuyobozi gukurikirana icyo kibazo, nabo bagahabwa serivisi badakomeje gusiragizwa.

  • Muhanga : Abaturage baratabariza umukecuru w’imyaka 91 ugiye kugwirwa n’inzu abamo
  • Muhanga : REMA yahagurikiye abapfunyika ibicuruzwa mu masashe atemewe
  • Muhanga : Umunyamabanga Nshingwabikorwa yafashwe yakira Ruswa y’ibihumbi 200

Nzabonimpa Onesphore, Umuyobozi w’Ishami ry’Ibikorwaremezo, Imiturire n’Imikoreshereze y’Ubutaka, yemera ko iki cyuho gihari, ndetse ko kinigaragaza.

Ati: “Icyuho kigaragara cyane, kuko n’aba bakozi batongerewe amasezerano batarayahagarikirwa. Hari ibibazo by’abakozi, kuko nk’ubu twakagombye kuba dufite abakozi 17, none ubu hari abakozi batanu gusa.”

Akomeza agira ati: “N’ubundi twari dufite icyuho, ariko noneho byariyongereye cyane. Nk’umujyi ukura kandi wegereye Kigali mu mpapuro, twakagombye kuba dufite 24, gusa hari abakoze ibizamini nibaza ko icyuho kizagabanyuka.”

Bizimana Eric, Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu karere ka Muhanga, avuga ko aba bakozi koko bahagarikiwe amasezerano, ndetse ko hari hashyizweho gahunda y’uko mu gihe aba bakozi batangaga serivisi bataraboneka, hazajya hiyambazwa abakozi bo mu turere twa Ruhango na Kamonyi, bagafasha mu gutanga izi serivisi abaturage baba basabye.

Akarere ka Muhanga, ni kamwe mu turere umunani tugize Intara y’Amajyepfo, kagizwe n’imirenge 12, utugari 63, n’imidugudu 331. Gafite ubuso bwa Km² 647.7, kakaba gatuwe n’abaturage barenga ibihumbi 318.

Irebana na: muhanga, ubutaka, umurengezi
Eric Uwimbabazi September 7, 2022
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Enter Captcha Here : *

Reload Image

INKURU ZIHERUKA

  • INES-Ruhengeri: Hatangijwe Umushinga witezweho kuzahura ubuhinzi
  • Rwanda: Hagiye kubakwa imihanda izajya inyurwamo n’abishyuye
  • Rwanda: Ubukene n’amategeko akakaye, imbogamizi mu gukumira Cancer
  • Uburibwe bw’Urukundo (Episode: 10)
  • Amajyaruguru: Umunsi mpuzamahanga w’abagore wizihijwe ku buryo budasanzwe unahabwa umwihariko
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Politiki

Rwanda: Hagiye kubakwa imihanda izajya inyurwamo n’abishyuye

Hashize 3 days
Imibereho

Amajyaruguru: Umunsi mpuzamahanga w’abagore wizihijwe ku buryo budasanzwe unahabwa umwihariko

Hashize 2 weeks
ImiberehoUbukerarugendo

Musanze: Imiryango itishoboye yahawe inzu z’agaciro gakomeye

Hashize 3 weeks
Politiki

Congo yirukanye ku butaka bwayo abasirikare b’u Rwanda

Hashize 2 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?