UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 1 week
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 1 month
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 1 month
Amajyaruguru: Gucika ku Gusangirira ku Muheha biracyari Ingorabahizi
Hashize 3 months
Rwanda: Igisubizo gishya ku Bahinzi b’imboga n’imbuto
Hashize 3 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Muhanga : REMA yahagurikiye abapfunyika ibicuruzwa mu masashe atemewe
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
Ubukungu

Muhanga : REMA yahagurikiye abapfunyika ibicuruzwa mu masashe atemewe

UMURENGEZI
UMURENGEZI
Yanditswe taliki ya 22/09/2020 saa 3:53 PM

Ikigo cy’Igihugu cyita ku Bidukikije (REMA) kimaze iminsi mu igenzura ngo kirebe abagikoresha n’abacuruza amasashe, bafatwe ndetse babihanirwe kuko binyuranyije n’itegeko ryo kurengera ibidukikije.

Icyo gikorwa cyakozwe ku matariki ya 10 na 11 Nzeri 2020, gikorerwa mu Mujyi wa Kigali no mu mijyi itandatu iwungirije, kikaba cyari kiri mu rwego rwo kugenzura uko itegeko nimero 17/2019 ryo ku wa 10 Kanama 2019 ribuza ikorwa, itumizwa n’ikoreshwa ry’amasashe n’ibikoresho bya pulasitike bikoreshwa rimwe ryubahirizwa.

Byumwihariko itsinda ryakoze iryo genzura mu Karere ka Muhanga ryageze ahakorerwa imigati, mu mahahiro atandukanye n’ahandi, rikaba ryarasanze amasashe agikoreshwa cyane mu gupfunyika ibintu bitandukanye biribwa, bikaba byarafashwe.

Umwe mu bafatiwe ibintu utarifuje ko amazina ye atangazwa, ni ufite uruganda rukora imigati akayipfunyika mu masashe atemewe, avuga ko kubona ayemewe bibagora kandi abahenda, gusa ngo agiye gukora uko ashoboye ayashake.

- Advertisement -

Ati, “Impapuro zimeze nk’amasashe zo gupfunyikamo imigati ku buryo bwemewe ziraduhenda cyane kuko tugomba kuzitumiza i Kigali bigatuma dukoresha atemewe. Gusa tuzemera tujye dukorera make ariko dukoreshe ibyo dupfunyikamo byemewe kuko nk’iyo REMA ije nk’uku biduhombya cyane kuko nk’ubu bantwaye imigati.”

Akomeza agira ati, “Batwaye amapaki y’imigati arenga 75, ngereranyije ari mu mafaranga ibihumbi 80. Urumva ko icyo ari igihombo kinini. Icyakora kugira ngo twubahirize amategeko ndetse natwe turengere ibidukikije, ngiye kujya mpfunyika mu mpapuro zemewe bityo sinzongere gufatirwa mu makosa.”

Haji Abdallah ucuruza ibijyanye no kurya no kunywa (alimentation), we avuga ko kuba hari ibintu bye batwaye bitamutunguye.

Ati, “Nari mbizi ko ibintu bya pulasitiki bikoreshwa rimwe bitemewe ndetse n’ibipfunyitse mu masashe nubwo nari mbifite, gusa nk’imigati kuko nanjye nyirangura numvaga amakosa ari ay’abaturanguza. Bantwaye imigati, imiheha n’amakanya ya pulasitiki, icyakora sinzongera kubirangura kuko baduhwituye, cyane ko nanjye nzi ko ari bibi ku bidukikije.”

Umukozi ushinzwe amahugurwa n’ubukangurambaga mu kubungabunga ibidukikije, Djuma Nsanzimana wayoboye icyo gikorwa mu Karere ka Muhanga, avuga ko basanze muri rusange amasashe agikoreshwa cyane.

Ati, “Muri Muhanga amasashe arakoreshwa cyane kuko nk’aho bakorera imigati hose twinjiye twasanze bapfunyika mu masashe atemewe. Hari kandi aho twasanze ibikozwe muri pulasitiki bikoreshwa rimwe, nk’ab’amasashe bavugaga ko bazi ko bibujijwe ariko ko ayo twahasanze ari yo ya nyuma, ariko si byo kuko bafite aho bayarangura.”

Nsanzimana avuga kandi ko abo mu Mujyi wa Muhanga bakeneye gukorerwa ubukangurambaga bwo kwirinda ibyo bikoresho bitemewe kuko bahishirana.

Ati, “Ikintu kibi twabonye ni uko abapfunyika mu masashe atemewe badashobora kukubwira aho bayarangura kandi hahari, barahishirana mu cyaha. Hakenewe rero ubukangurambaga bwimbitse, bakumva akamaro ko kureka ayo masashe ndetse bakanirinda ko bazahanwa bikomeye kuko abahishira abanyabyaha baba ari abafatanyacyaha.”

Ibiba byafashwe biribwa REMA ivuga ko bihabwa abababaye bashonje, na ho amasashe n’ibikoresho bya pulasitiki bihabwa inganda zibikoramo ibindi bikoresho.

Icyakora muri icyo gikorwa ibipfunyitse mu macupa ya pulasitiki akoreshwa rimwe nk’amazi, imitobe (jus), fanta n’ibindi ntibyafashwe, kuko ngo ayo macupa kugeza ubu atarabona ibiyasimbura.

Itegeko rivuga ko abacuruzi bafatanywe ibintu bipfunyitse mu masashe atemewe n’abacuruza ibikoresho bya pulasitiki bikoreshwa rimwe, byose babyamburwa kikaba ari cyo gihano, mu gihe abakora ayo masashe, abayatumiza n’abayacuruza bo bacibwa amande.

Umuntu ukora amasashe n’ibikoresho bya pulasitiki bikoreshwa rimwe, ahanishwa gufungirwa ibikorwa, kwamburwa ibyo bikoresho no kwishyura ihazabu ya miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda.

Iri tegeko kandi rivuga ko umuntu uranguza ibyo bikoresho ahanishwa gucibwa ihazabu y’ibihumbi 700 by’amafaranga y’u Rwanda, kandi ibyo asanganywe akabyamburwa.

UMURENGEZI September 14, 2020
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
  • Amajyaruguru: Gucika ku Gusangirira ku Muheha biracyari Ingorabahizi
  • Rwanda: Igisubizo gishya ku Bahinzi b’imboga n’imbuto
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Ubukungu

BNR yatanze umuburo ku bagikodesha inzu mu buryo bunyuranije n’amategeko

Hashize 8 months
Ubukungu

Government set New Law to Bear Down Illegal Miners

Hashize 12 months
Ubukungu

Ifaranga ry’u Rwanda ryatakaje Agaciro ugereranyije n’Idorali – BNR

Hashize 2 years
Ubukungu

Burera: Batewe impungenge n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bubasenyera amazu

Hashize 2 years

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?