UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
Hashize 3 weeks
Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
Hashize 1 month
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 2 months
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 3 months
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 3 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Kayonza: Pasiteri yatawe muri yombi akekwaho Ubushukanyi
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
Amakuru

Kayonza: Pasiteri yatawe muri yombi akekwaho Ubushukanyi

Emmanuel DUSHIMIYIMANA
Emmanuel DUSHIMIYIMANA
Yanditswe taliki ya 07/09/2022 saa 12:51 PM

Pasiteri wo mu Itorero rya FourSquare Church ishami rya Kabare, yatawe muri yombi amaze gukusanya agera kuri miliyoni 25 z’amanyarwanda.

Uyu mu Pasiteri, akekwaho ubushukanyi bushingiye mu kwaka abakirisitu amafaranga, abizeza kubashakira umushinga uzishyurira abana babo amashuri.

Uyu mushumba w’Itorero, yatawe muri yombi kuri uyu wa kabiri tariki ya 7 Nzeri 2022, akaba yaratuye mu Mudugudu wa Kazeneza, Akagari ka Gitara, Umurenge wa Kabare, ho mu Karere ka Kayonza.

  • Kayonza : Gitifu afunzwe akekwaho gukubita no gukomeretsa umuturage
  • Kayonza : Umupolisi n’umuyobozi w’ishuri batawe muri yombi bakekwaho kwiba ibyuma by’inyubako z’amashuri
  • Kayonza : Polisi yafashe uwiyitiriye RIB yambura umuturage

Gatanazi Longin, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabare, yemeje aya makuru y’itabwa muri yombwi ry’uyu mu Pasiteri, avuga ko gusaba amafaranga umuntu ugiye kumufasha bitemewe.

- Advertisement -

Ati: “Turasaba abaturage kwirinda kujya bakora ikintu batagishije inama abayobozi, kuko abatekamutwe bizeza abantu ibitangaza bagamije kubatwara utwabo.”

Yongeraho ko kwaka amafaranga umuntu ugiye gushyira mu mushinga bitemewe, kuko akenshi abasaba ubufasha baba batishoboye bityo ko ibi byaba ari ukubasonga.

Kuri ubu uyu mu Pasiteri, afungiye kuri Polisi sitasiyo ya Ndego, mu gihe hagikorwa iperereza ngo dosiye ye ishyikirizwa Ubushinjacyaha.

Ni kenshi hagiye humvikana amarira y’abaturage bavuga ko bashutswe bakamburwa amafaranga, bizezwa gushyirwa mu mishinga, bikarangira batayibonye.

Irebana na: Kayonza, umurengezi
Emmanuel DUSHIMIYIMANA September 7, 2022
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
1 Igitekerezo
  • Sadiki says:
    September 7, 2022 at 1:07 pm

    Abapasiteri b’amabandi bamaze kuba benshi!

    Reply

Leave a Reply to Sadiki Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
  • Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Amakuru

MINEMA yatanze impuruza ku kibazo cy’Ibiza

Hashize 7 months
AmakuruImibereho

Musanze: Batewe impungenge n’insinga z’amashanyarazi zishobora kubambura ubuzima

Hashize 11 months
Amakuru

Umuhanzikazi Valentine wamenyekanye nka ‘Dorimbogo’ yapfuye

Hashize 11 months
Amakuru

AS Kigali yatumije Inteko Rusange idasanzwe

Hashize 11 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?