UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
Hashize 1 month
Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
Hashize 1 month
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 2 months
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 3 months
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 3 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Kayonza : Umupolisi n’umuyobozi w’ishuri batawe muri yombi bakekwaho kwiba ibyuma by’inyubako z’amashuri
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
AmakuruUburezi

Kayonza : Umupolisi n’umuyobozi w’ishuri batawe muri yombi bakekwaho kwiba ibyuma by’inyubako z’amashuri

UMURENGEZI
UMURENGEZI
Yanditswe taliki ya 13/08/2020 saa 5:24 PM

Umupolisi w’inyenyeri ebyiri, umwarimu ndetse n’umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Mukarange Gatorika batawe muri yombi nyuma yo gukekwaho kwiba ibyuma bya Ferabeto(Fer à béton) 128 zari zigenewe kubakishwa ibyumba by’amashuri bishya mu Murenge wa Mukarange, Akarere ka Kayonza.

Aba bagabo uko ari batatu batawe muri yombi tariki ya 10 Kanama 2020, nyuma y’aho urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha(RIB) rukurikiranye amakuru y’ibikoresho byari byasohowe mu bubiko bakabeshya ko bijyanwe ahandi hantu hari kubakwa amashuri nyamara babinyereje.

Dr Murangira Thierry Umuvugizi w’umusigire w’Urwego rw’Ubugenzacyaha yabwiye itangazamakuru ko aba bagabo bose uko ari batatu bakekwaho gufatanya kwiba ibikoresho byagenewe kubakishwa amashuri ndetse ngo dosiye zabo ziri gukorwa.

Ati, “Barakekwaho kwiba Ferabeto 128 zari zigenewe kubaka amashuri ku rwunge rw’amashuri rwa Mukarange Gatorika.”

- Advertisement -

Uyu muvugizi wa RIB yavuze ko dosiye zabo ziri gukorwa ku buryo mu minsi mike zizaba zishyikirijwe Ubushinjacyaha, asaba abubaka amashuri gucunga neza umutungo wa Leta.

Ati, “Ubutumwa twabagenera ni uko muri izi gahunda zo kubaka amashuri bafata umutungo wa Leta bakawucunga neza nk’uko bigenwa n’amategeko. Nta muntu ukwiriye kuwukoresha mu nyungu ze bwite, yemwe n’abandi bantu bose uretse aba bashinzwe gucunga amashuri, umutungo wa Leta basabwa kuwucunga neza no kwirinda kuwukoresha mu nyungu zabo bwite. Ntabwo tuzihanganira uwo ari we wese uwucunga nabi.”

Kugeza ubu aba bagabo bose uko ari batatu bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Mukarange.

Kuri ubu, mu Ntara y’Iburasirazuba hari kubakwa ibyumba by’amashuri 7,211 n’ubwiherero 10,098. Ibyo byumba birimo 3,594 byubatswe na Leta y’u Rwanda ndetse n’ibindi  3,617 biri kubakwa ku nkunga ya banki y’isi.

UMURENGEZI August 13, 2020
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
  • Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Amakuru

MINEMA yatanze impuruza ku kibazo cy’Ibiza

Hashize 7 months
AmakuruImibereho

Musanze: Batewe impungenge n’insinga z’amashanyarazi zishobora kubambura ubuzima

Hashize 11 months
Amakuru

Umuhanzikazi Valentine wamenyekanye nka ‘Dorimbogo’ yapfuye

Hashize 12 months
Amakuru

AS Kigali yatumije Inteko Rusange idasanzwe

Hashize 12 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?