UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
INES-Ruhengeri: Hatangijwe Umushinga witezweho kuzahura ubuhinzi
Hashize 22 hours
Rwanda: Hagiye kubakwa imihanda izajya inyurwamo n’abishyuye
Hashize 3 days
Rwanda: Ubukene n’amategeko akakaye, imbogamizi mu gukumira Cancer
Hashize 1 week
Uburibwe bw’Urukundo (Episode: 10)
Hashize 1 week
Amajyaruguru: Umunsi mpuzamahanga w’abagore wizihijwe ku buryo budasanzwe unahabwa umwihariko
Hashize 2 weeks
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • EnglishEnglish
Soma Kayonza : Polisi yafashe uwiyitiriye RIB yambura umuturage
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • EnglishEnglish
Dukurikire
Amakuru

Kayonza : Polisi yafashe uwiyitiriye RIB yambura umuturage

UMURENGEZI
UMURENGEZI
Yanditswe taliki ya 07/08/2020 saa 1:23 PM

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kayonza, umurenge wa Rukara, mu kagari ka Rukara, mu mudugudu wa Muzizi, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 5 Kanama yafashe uwitwa Tuyishime Yves nyuma yo kwambura umuturage amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50, yamwatse amubwira ko ari umukozi w’urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) ndetse ko agiye kumufungurira umuhungu we ufunzwe.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana avuga ko ubusanzwe Tuyishime atuye muri uriya murenge, yaje kumenya ko hari umukecuru waho ufite umuhungu ufunze kubera gukubita no gukomeretsa. Yaramwegereye amubwira ko namuha amafaranga azabimugiramo umuhungu we akarekurwa.

Ati, “Uriya musore yegereye umuryango ufite umuntu ufunze abasaba amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 200 barayabura bakomeza guciririkanya bagera ku bihumbi 50. Nyuma amaze kuyamuha yategereje ko umuhungu we afungurwa araheba nibwo umukecuru yaje kubibwira abapolisi kuri sitasiyo ya Polisi ya Rukara.”

CIP Twizeyimana akomeza avuga ko umukecuru akimara gutanga ayo makuru Polisi yatangiye gushakisha Tuyishime Yves agafatwa kuwa Gatatu tariki ya 5 Kanama, ndetse yemera ko koko yatwaye amafaranga y’uwo mukecuru amwizeza kuzamufunguriza umuhungu we.

- Advertisement -

CIP Twizeyimana avuga ko atari ubwa mbere Tuyishime avugwaho ubwambuzi bushukana kuko no mu minsi ishize yagiye mu matsinda y’abatishoboye bo mu tugari twa Kawangire na Rukara abaka amafaranga abizeza ko azabafasha kubona inkunga y’abatishoboye y’amafaranga atangwa muri gahunda ya VUP.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba yakanguriye abaturage kujya bihutira gutanga amakuru igihe bahuye n’abantu babashuka babaka amafaranga babizeza kubaha serivisi. Yabasabye kujya bakora ibintu binyuze mu mucyo bakirinda gutanga ruswa.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 281 ivuga ko Umuntu wese wiyitirira urwego rw’umwuga wemewe n’ubutegetsi, impamyabushobozi, impamyabumenyi zitangwa n’urwego rubifitiye ububasha cyangwa ubushobozi buhabwa umuntu wujuje ibyangombwa bashyizweho n’urwego rubitiye ububasha, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’ukwezi kumwe (1) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 174 y’iri tegeko ivuga kandi ko Umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

UMURENGEZI August 7, 2020
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Enter Captcha Here : *

Reload Image

INKURU ZIHERUKA

  • INES-Ruhengeri: Hatangijwe Umushinga witezweho kuzahura ubuhinzi
  • Rwanda: Hagiye kubakwa imihanda izajya inyurwamo n’abishyuye
  • Rwanda: Ubukene n’amategeko akakaye, imbogamizi mu gukumira Cancer
  • Uburibwe bw’Urukundo (Episode: 10)
  • Amajyaruguru: Umunsi mpuzamahanga w’abagore wizihijwe ku buryo budasanzwe unahabwa umwihariko
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Amakuru

Dr Kayumba Christopher yagizwe umwere n’urukiko

Hashize 4 weeks
Amakuru

Bamporiki Edouard yafunzwe nyuma yo gukatirwa adahari

Hashize 2 months
Amakuru

Kayumba Christopher yasabiwe gufungwa imyaka 10

Hashize 2 months
Amakuru

Prof. Kalisa Mbanda wayoboraga NEC yitabye Imana

Hashize 2 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?