UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Musanze: Abaturage barishimira Ubuvugizi bakorewe
Hashize 5 days
Musanze: Impungenge ni zose ku mazi yafunze Umuhanda wari Nyabagendwa
Hashize 2 weeks
Itangazo ryo guhinduza amazina
Hashize 3 weeks
Kigali: Ubushomeri, kimwe mu mpamvu-muzi y’ubwandu bushya bwa SIDA
Hashize 4 weeks
Kigali: Batunguwe no kwimurwa mu manegeka bakajyanwa mu Kagari
Hashize 4 weeks
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • EnglishEnglish
Soma Kayonza : Gitifu afunzwe akekwaho gukubita no gukomeretsa umuturage
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • EnglishEnglish
Dukurikire
Amakuru

Kayonza : Gitifu afunzwe akekwaho gukubita no gukomeretsa umuturage

Emmanuel DUSHIMIYIMANA
Emmanuel DUSHIMIYIMANA
Yanditswe taliki ya 15/12/2020 saa 10:16 PM

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rugarama gaherereye mu Murenge wa Gahini, mu Karere ka Kayonza, yatawe muri yombi akekwaho gukubita umuturage akamukomeretsa amushinja kumwoneshereza imyaka.

Uyu muyobozi yatawe muri yombi mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 15 ukuboza 2020, nyuma yo kwitaba inama y’umutekano y’Akarere ka Kayonza hakumvwa ibisobanuro atanga, akaba yahise ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rukorera muri aka karere.

Amakuru avuga ko uyu muyobozi kuri uyu wa Mbere yaciye ku muhanda hafi y’aho yahinze ibishyimbo, ahasanga umuturage uragiye ihene niko kumwadukira aramukubita undi ahungira ku Murenge amusangayo amukubitirayo kugeza ubwo amukomerekeje ku mutwe no ku maboko.

Rukeribuga Joseph, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahini, yabwiye itangazamakuru ko uwo muyobozi yakubise umuturage ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

- Advertisement -

Agira ati, “Ni ko byagenze koko, ahagana mu ma saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari k’Urugarama yari avuye mu gasantere(Centre) ageze ahari ikibuga gituranye n’umurenge, yahasanze umuturage wari uragiye ihene aramukubita yitwaza ko yari aragiye hafi y’umurima we.”

Yakomeje agira ati, “Umuturage yamuhungiye ku Murenge undi amusangayo arakomeza aramukubita kugeza ubwo aba-DASSO bari bahari bamukijije, yamukomerekeje mu buryo bukomeye ku mutwe no ku maboko.”

Ibi bikimara kuba, ubuyobozi bw’Akarere bwasabye uyu munyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari kwitaba ku Karere agezeyo nibwo yahise ashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyana R8IB nyuma yo kwisobanura.

Dr Murangira B. Thierry, Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, yasabye abayobozi bo mu nzego z’ibanze kwitwararika bakubaha abaturage bayoboye.

Ati, “Turabasaba kwirinda amakimbirane, turabasaba kubaha abo baba babahaye ngo bayobore, ntabwo bikwiriye ko umuntu akubita undi yihanira cyangwa ngo amukubite kuko nta muntu wemerewe kwihanira.”

Kuri ubu, uyu muyobozi afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Mukarange mu gihe iperereza rikomeje ngo hamenyekane icyatumye uwo muturage akubitwa.

Emmanuel DUSHIMIYIMANA December 15, 2020
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Enter Captcha Here : *

Reload Image

INKURU ZIHERUKA

  • Musanze: Abaturage barishimira Ubuvugizi bakorewe
  • Musanze: Impungenge ni zose ku mazi yafunze Umuhanda wari Nyabagendwa
  • Itangazo ryo guhinduza amazina
  • Kigali: Ubushomeri, kimwe mu mpamvu-muzi y’ubwandu bushya bwa SIDA
  • Kigali: Batunguwe no kwimurwa mu manegeka bakajyanwa mu Kagari
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Amakuru

Babiri bacyekwaho kwiba moto batawe muri yombi bagiye kuyigurisha

Hashize 2 months
Amakuru

Papa Francis yajyanywe mu Bitaro

Hashize 2 months
Amakuru

Dr Kayumba Christopher yagizwe umwere n’urukiko

Hashize 3 months
Amakuru

Bamporiki Edouard yafunzwe nyuma yo gukatirwa adahari

Hashize 4 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?