Abaturage baturiye n’abarema Isoko rya kijyambere rya Nyagahinga, baratabaza inzego zibishinzwe, basaba gukemurirwa ikibazo cy’umwanda n’umunuko bituruka ku bwiherero bw’isoko bwahinduwe ikimoteri.
Ni ikibazo abaturage bavuga ko bamaranye imyaka irenga ine kidakemuka, kandi barakigejeje ku nzego z’ubuyobozi zitandukanye zikabatererana.
Iri soko bavuga ko ari ryo ntandaro y’umwanda, ryubatse mu Mudugudu wa kabyimana, Akagari ka Nyagahinga, Umurenge wa Cyanika, Akarere ka Burera.
Bamwe mu baturage baganiriye n’Umunyamakuru wa UMURENGEZI.COM, batangaje zimwe mu ngaruka baterwa n’umwanda uturuka kuri ubu bwiherero bwahinduwe ikimoteri.
- Advertisement -
Hitimana JMV, umwe mu baturiye ubu bwiherero, avuga ko abangamirwa cyane n’ubu bwiherero bwahinduwe ikimoteri, kuko ngo umunuko n’amasazi bizanwa nacyo bimubuza amahwemo.
Agira ati: “Mbangamiwe bikomeye n’iki kimoteri, kuko nturanye nacyo, ubu nubatse uruzitiro ngo ngabanye umunuko ugiturukamo ariko byaranze.”
Akomeza avuga ko “iki kibazo yakigejeje ku nzego zitandukanye, none ngo amaze imyaka ine abona bidakemuka, abayobozi bakamubwira ko bagiye gushaka aho bimurira ikimoteri, none amaso yaheze mu kirere.”
Mukandane Charlotte, nawe yunga mu rya mugenzi we, akavuga ko babangamiwe n’ubu bwiherero-kimoteri.
Agira ati: “Umunuko uturuka muri ubu bwiherero utugeze kure, ku buryo dushobora kwandura indwara zituruka ku masazi avayo akajya kubyo turya. Turifuza ko ikimoteri cyakwimurwa, hanyuma ubwiherero bugakorerwa isuku.”
- Burera : Abaturage bahangayikishijwe n’abitwikira ijoro bagasenya isoko
- Burera : Urujijo ku gishingirwaho mu gutanga impushya zemerera inganda gukora zibangamira abaturage
- Burera : Bahisemo gucana amapoto nyuma yo kunanizwa n’icyahoze ari EWSA
Nteziyaremye Joseph, Umuyobozi w’Isoko rya Nyagahinga ari naryo ryakoreshaga ubu bwiherero, avuga ko iki kibazo bakizi, ndetse ko bakigejeje kubo bireba.
Ati: “Iki kibazo twakigejeje ku Murenge ndetse no ku Karere barakizi, yewe twanagerageje gushaka aho twajya dushyira biriya bishingwe tubanje kubivangura, ibibora tukagerageza kubitaba, ariko bitewe n’ubunini bw’Isoko byaratuganje tubura aho tubishyira, kuko nta bundi butaka dufite twabishyiramo.”
Inzego zitandukanye za Leta zikangurira abantu gufata neza ibishingwe bakavangura ibibora n’ibitabora mu rwego rwo kwita ku bidukikije, ndetse kandi ibimoteri bikaba byitaruye ingo z’Abaturage n’aho bakorera, mu rwego rwo kwirinda indwara ziterwa n’umwanda.