Kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Nyakanga 2024 mbere y’ibirori byo gufungura Imikino Olimpike, Perezida Paul Kagame yahuye n’umuyobozi w’Impuzamashyirahamwe y’ Umupira w’Amaguru ku Isi, Gianni Infantino, baganira ku buryo bwo gukomeza kwagura ubutwererane n’amahirwe mashya yo guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda.
Ibiro by’umukuru w’Igihugu Village Urugwiro byatangaje ko Perezida Paul Kagame yahuriye na Gianni Infantino ku biro bishya bya FIFA byubatswe i Paris baganira ku mubano mwiza ukomeje ndetse n’amahirwe mashya ahari yo gukomeza guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda.
- Advertisement -
Ibi biganiro byabo byabaye mbere yo gutangiza ibirori byo gufungura imikino Olempike rigiye guhuriza hamwe abakinnyi barenga ibihumbi 10 mu marushanwa atandukanye.
Perezida Kagame ari kumwe n’abandi banyacyubahiro barimo abakuru b’ibihugu na za Guverinoma, Abayobozi b’imiryango Mpuzamahanga, abahagarariye imikino itandukanye n’abandi, ku wa Kane tariki 25 Nyakanga 2024, bitabiriye inama yiga ku ruhare rw’imikino mu kugera ku ntego z’iterambere rirambye.
U Rwanda ni kimwe mu bihugu byateje imbere siporo kikaba ari Igihugu gifitanye imikoranire myiza na FIFA mu guteza imbere umupira w’amaguru.
Umuyobozi wa Fifa Gianni Infantino yavuze ko u Rwanda ari Igihugu cyiza cyateje imbere ruhago kandi ko Umukuru w’Igihugu yumva neza akamaro k’umupira w’amaguru mu ngeri zitandukanye.
Nyuma y’ibiganiro yagiranye na Perezida wa FIFA Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriwe na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, mu birori byo kwakira abanyacyubahiro bitabiriye itangizwa ry’Imikino Olimpike 2024.