Bamwe mu bayobozi bo mu nzego zitandukanye mu karere ka Burera, baribaza igishingirwaho hatangwa ibyangombwa byemerera inganda gukora kandi bigaragara ko ibikorwa byazo bibangamiye ubuzima, imibereho n’ubwisanzure bw’abaturage.
Amajwi y’abaturage atabaza avuga ko ubuzima bwabo buri mu kaga, yumvikana mu mirenge itandukanye igize akarere ka Burera, aho bavuga ko babangamiwe n’imyanda iva mu nganda ikabatera uburwayi, urusaku rw’imashini z’uruganda zisya amabuye amanywa n’ijoro bigatuma badasinzira n’abana ntibasubire mu masomo, ni bimwe mu bibazo bikomeje kwibazwaho na bamwe mu bayozi n’abaturage bakabiburira igisubizo, kuko ngo iyo bageze kuri izi nganda berekwa n’abayobozi bazo ibyangombwa bibemerera gukora, bakabura aho bahera mu kurenganura umuturage, mu gihe nyamara ngo usanga izi nganda ziri hagati mu ngo.
Rutambuka Gaspard uturiye uruganda rusya amabuye ruherereye mu mudugudu wa Kajevuba, mu kagari ka Kidakama, mu murenge wa Gahunga avuga ko ahagaze yaramaze gupfa.
Agira ati, “Ndiho ntariho. Murabona mpagaze ariko narapfuye, umutima warashize, amatwi yarapfuye, mpora nkorora, umugore wanjye na we ni uko kubera guhumeka umwuka wuzuye ivumbi ry’amabuye biva mu ruganda. Imirima yacu ntituyikoresha uko twagakwiye kuyikoresha, ntitwakora akarima k’igikoni kuko ntitwasarura imboga duhinzemo kuko zizaba zuzuye ivumbi! Ikitubabaza kikadushengura umutima ni uburyo abayobozi babibona bakareberera kandi babona twarashyize, ntidusinzira nta na gato kuko uruganda ruhora rusakuza ijoro n’amanywa.”
- Advertisement -
Rutambuka Gaspard yemeza ko ubuzima bwe b’ubw’umugore we buri mu kaga kubera urusaku n’ivumbi biva mu ruganda rusya amabuye
Umwe mu banyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge igize akarere ka Burera wasabye ko umwirondoro we ugirwa ibanga ku mpamvu z’umutekano we avuga ko atazi igishingirwaho n’inzego zitanga ibyangombwa byemerera inganda gukora hatarebwe ku ibyo zizakora, uburyo zizakoramo n’aho ziherereye.
Ati, “Impungenge zigaragazwa n’abaturage zifite ishingiro kandi n’ibibazo bavuga birahari, natwe iyo tuhageze turabibona. Ikibazo ni urwego rushinzwe gutanga ibyangombwa rwohereza abasura uruganda mu gusuzuma niba rwujuje ibisabwa bakarwemera gutangira gukora n’aho ruherereye ubwabyo hatarwemerera kuhakorera!
Duhora twibaza icyo bashyingiraho tukabiburira igisubizo. Mu gihe rero bigaragara ko hari amakosa agaragaye birumvikana ko uwatanze uruhushya afite n’uburengazira bwo kurwambura uwo yaruhaye mu gihe ibikorwa bye biri kwangiza ubuzima bw’abaturage. Bazatekereze kuri icyo kintu, bongere bakore igenzura ryimbitse kandi ubuzima n’imibereho by’umuturage byibandweho.”
Bamwe mu bayobozi b’izi nganda barabyigamba
Bizimana Olivier umuyobozi w’uruganda Rainbow Ltd rwenga inzoga rukorera mu karere ka Burera, mu murenge wa Rugarama, akagari ka Gafumba avuga ko hagize umuntu wibeshya akamuvugaho yamurimburana n’abe bose.
Yagize ati, “Ibyo nkora mbiziranyeho n’abayobizi bo mu nzego zitandukanye nk’umurenge, akagari ndetse n’izindi zitandukanye, bityo nta muntu ushobora gupfa kumvugaho. Hagize uwibeshya akamvugaho namurimburana n’aho akorera hose, kuko ntawemerewe kumenya uburyo nabonye uburenganzira bwo kwemererwa gukora ndetse n’uko mbanye n’ubuyobozi butandukanye.”
Uwanyirigira Marie Chantal umuyobozi w’akarere ka Burera avuga ko ikibazo cy’inganda zibangamiye abaturage bakizi kandi bagihagurukiye, ndetse ko yaganiye n’urwego rushinzwe gutanga ibyangombwa bizemerera gukora kujyana mu gikorwa cyo gusura inganda zose, bityo ko izo bazasanga zitujuje ibisabwa zizahagarikwa, ariko kandi n’izizaba zibifite ariko bigaragara ko zibangamira abaturage zizahanwa byaba ngombwa zikanahagarikwa.
Agira ati, “Twaganiye n’ikigo gishinzwe inganda ari na cyo kibemera gutangira gukora. Mu rwego rwo gushakira igisubizo kirambye ku kibazo abaturage bagaragaza ko babangamiwe n’ibikorwa byazo, twahisemo kuzazisura turi kumwe n’izindi nzego zitandukanye zifite aho zihurira na zo kugira ngo tuzabashe gutandukanya inganda zikora zitabifitiye uburenganzi, ndetse n’izemerewe gukora ariko zibangamira umuturage, abo tuzasanga bakora mu buryo butemewe n’amategeko bazahagarikwa n’ababangamira abaturage bazahanwa.
Niyo mpamvu twifuje kujyana n’inzego zose bireba, abaturage nibihangane nyuma yo kuzisura tuzafata ibyemezo tugendeye ku bizava mu igikorwa tuzakora cyo kuzisura dusuzuma buri kimwe cyose muri zo.”
Kuba akarere ka Burera katarashyira ahagaragara igishushanyo mbonera, ni kimwe mu bihurizwaho na benshi nk’intandaro yo gushyira inganda hagati mu ngo z’abaturage, ibi ngo bikajyana na ruswa bikekwa ko itangwa na bamwe muri ba nyir’izi nganda, bigatuma abafite mu nshingano kwemerera inganda gukora batazuyaza mu kuziha ibyangombwa.
Hari abagenerwa amafaranga ngo baceceke akarengane n’ingaruka baterwa n’inganda