Abaturage batuye mu kagari ka Kidakama, umurenge wa Gahunga bavuga ko bananijwe mu kubona amashanyarazi n’icyahoze ari EWSA kuri ubu cyahindutse REG, ngo bikabaviramo gucana amapoto bari baraguze, nyuma yo kubakorera inyigo bajya kwishura bakabakorera indi bavuga ko yari irenze ubushobozi bwabo.
Mu mwaka wa 2014, nibwo aba baturage bishyize hamwe bakora ishyirahamwe bise ‘Kujya Ahabona’ ryari rifite intego yo kugeza umuriro w’amashanyarazi mu mudugudu wa Mubuga uherereye mu kagari ka Kidakama, umurenge wa Gahunga, mu karere ka Burera, ndetse no mu mudugudu wa Kibande, akagari ka Cyanya, mu murenge wa Cyuve, mu karere ka Musanze.
Nyuma y’uku kunanizwa gushingiye ku mafaranga menshi baciwe, ngo byatumye bagabana amafaranga bari barakusanyije, ndetse n’amapoto bari baguze n’iki kigo bahitamo kuyacanamo inkwi. Mbiragijimana Fidele umwe mu bari bagize iri shyirahamwe, agira ati, “Twakusanyije amafaranga, nyuma badutegeka kugura amapoto nabo, ariko dutegereza amashanyarazi turayabura. Nyuma y’uku gutegereza tugaheba, twahisemo kugabana amapoto, tuyacanamo inkwi, ndetse n’amafaranga buri muntu afata ayo yari agejejemo!”
Uyu muturage avuga ko amafaranga bagombaga kwishyura atari bo bayitekerereje, ahubwo ko bakorewe inyigo n’umwe mu bakozi b’ikigo EWSA, aha akaba ari ho ashingira avuga ko ari akarengane bagiriwe, kuko bakorewe inyigo ebyiri zitandukanye bazikorewe n’ikigo kimwe.
- Advertisement -
Bikorimana Jean Damascene wari umuyobozi w’Ishyirahamwe ‘Kujya Ahabona’ ryaje no gusenyuka nyuma yo kubura umuriro, avuga ko uwari umuyobozi wa EWSA ishami rya Musanze witwa Nyandwi Anastase wanaje gukurwa ku mirimo ye, yabakoreye inyigo nshya itandukanye n’iyo umukozi wa EWSA yari yarakoze, dore ko we yari yanageze ahagomba kugezwa umuriro.
Ati, “Twagiye kuri EWSA baraza baradupimira batwemerera ko umuriro twawubona, ariko tugomba kugura amapoto. Twaguze amapoto 6 tunayaterereza imodoka. Ibi tumaze kubikora twakomeje gukusanya amafaranga, nyuma tumaze kuyagwiza twasubiye kuri EWSA tujyanye inyigo twakorewe, uwari uyibereye umuyobozi witwa Nyandwi, ahita atubwira ko inyigo badukoreye ari make tugomba gutanga andi mafaranga. Kuri iyo nyigo yindi yadukoreye, twabonye amafaranga tutayabona, nyuma nibwo twaje kunanirwa kubera kubura amafaranga, ayo twari dufite twarayagabanye, amapoto atangiye gusaza nayo turayacana.’’
Bikorimana akomeza avuga ko inyigo ya mbere bari babakoreye, bagombaga kugura urutsinga ku mafaranga y’u Rwanda 350, ariko inyigo bakorewe n’uyu muyobozi ikaba yarabasabaga kugura urutsinga rw’ibihumbi bibiri kuri metero, kandi bagomba kugura metero 800. Ibi ngo byatumye amafaranga bagombaga kugura insinga yikuba inshuro zisaga eshanu kandi nta bushobozi bari bafite.
Inyemezabwishyu y’amapoto baguze n’uwo bari boherejweho na EWSA
Ibi ngo bakabifata nk’akarengane, ari nayo mpamvu basaba ikigo REG cyasimbuye EWSA kubagoboka nabo bagacana, cyane ko n’aho umuriro wagarukiye ngo atari kure yabo.
Nkundabakuze Fulgence umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu(REG) ishami rya Burera, avuga ko hari gahunda yo guha abaturage bose amashanyarazi nta kiguzi, kuko ngo hari umushinga munini ugiye gutangira muri uyu mwaka wa 2021, ahagana mu kwezi Nyakanga.
Avuga ko uku gukwirakwiza aya mashanyarazi ku buntu, biri mu rwego rwo kwirinda ko hari igihe cyazagera umuriro ukaba muke nk’uko byagiye bigaragara mu bice bitandukanye.
Ku bijyanye n’ikibazo cy’aba baturage, yavuze ko aha hantu atari ahazi. Ati, “Aho hantu ntabwo nari mpazi, ariko abo baturage baza bakadusura tukabereka inyigo ihari. Hari ubwo abaturage bumva bararenganyijwe kubera bakorewe inyigo ntibahabwe amashanyarazi, wenda bakurikije igihombo bagize bakifuza ko twabaheraho mu mushinga w’amashanyarazi. Twabasaba ko bazaza ari nka batatu barimo n’umuyobozi w’ishyirahamwe tukareba niba hari icyo twabafasha, cyangwa se niba begereye umuyoboro tukaba twawagura amashanyarazi akabageraho nta kiguzi.”
Kuri ubu, akarere ka Burera kari ku kigero cya 44.6% mu gukwirakwiza amashanyarazi, bikaba byitezwe ko mu mpera z’umwaka wa 2022 mbere y’ukwezi kwa Nyakanga, kazaba kari ku kigero cya 68%. Ibi byose, bikaba bigamije gushyira mu bikorwa umuhigo wa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame w’uko mu mwaka wa 2024, abatuye u Rwanda bose bazaba bafite amashanyarazi.
Inyigo bakorewe ku nshuro ya kabiri, yatumye bahitamo guhagarika ibikorwa bari biyemeje kubera kunanizwa
N’ubwo ubushobozi bwabuze bagahitamo gucana amapoto, umuriro uri hafi y’ingo z’aba baturage