Ubuyobozi bwa APR FC bwakiriye abakinnyi n’abatoza b’iyi kipe baheruka gutsindirwa ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup yabereye muri Tanzania.
Ni umuhango wabereye ku biro by’iyi kipe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, aho abakinnyi, abafana ndetse n’itangazamakuru bari bakiriwe n’ubuyobozi bwa APR FC, hagamijwe gushimira uko iyi kipe yitwaye mu irushanwa ikubutsemo i Dar es Salaam.
Mu ijambo rye, Chairman wa APR FC Col. Richard Karasira, yashimiye iyi kipe uburyo yitwaye anasaba abakinnyi kuzakora neza kurushaho mu mikino iri imbere irimo iya CAF Champions League.
- Advertisement -
Yagize ati “Nashimira abatoza, abakinnyi ndetse n’abandi bose bari kumwe n’ikipe ya APR FC mu mikino ya CECAFA Kagame Cup, kuko mwagerageje kwitwara neza nubwo bitari byoroshye.”
“Ikipe yari imaze igihe gito itangiye imyitozo ariko mwakinnye neza nubwo wenda mutatwaye igikombe. Reka twubakire kuri ibyo kuko hari imikino idutegereje imbere uhereye ku wa gicuti tuzakina na Simba kandi tugomba gutsinda.”
Ku ruhande rwa Kapiteni wa APR FC, Claude Niyomugabo we yashimiye ubuyobozi bwababaye hafi bukabaha buri kimwe cyose, yizeza abafana ko ikipe bafite ikomeye kandi izitwara neza mu mikino nyafurika uhereye k’uwa Azam yo muri Tanzania.
APR FC izasubira muri iki gihugu tariki ya 2 Kanama igiye gukina na Simba SC ku munsi wayo uzwi nka “Simba Day” mbere yo kongera gusubirayo tariki ya 14, aho izaba ihura na AZAM FC mu mukino w’amajonjora y’ibanze ya CAF Champions League.
Iyi kipe y’ingabo biteganyijwe ko izasubukura imyitozo ku wa Gatanu tariki 26 Nyakanga 2024 izagaragaramo n’abandi bakinnyi bayo bashya batari kumwe na yo muri CECAFA Kagame Cup, barimo Lamine Bah ukomoka muri Mali n’umunya-Nigeria Odibo Godwin.

