Abaturage bagurishijwe ubutaka n’itorero AEBR (Association des Eglises Baptistes au Rwanda) bararishinja kubambura ubutaka ryabagurishije, nyuma y’uko ryanze kubakorera ihererekanyabubasha ku butaka, ngo bukurwe ku itorero bushyirwe ku mazina y’ababuguze.
Ubu butaka buherereye mu mudugudu wa Gisasa, akagari ka Bisate, umurenge wa Musanze, akarere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, aba baturage bavuga ko basabye abayobozi b’iri torero kubakorera iherekanyabubasha ku butaka baguze, rikabatera utwatsi bitana bamwana, umwe ati, ”Si njye wabagurishije”, undi ati, “Njye nagiye mu kiruhuko cy’izabukuru muzarebe uwatsimbuye”, abandi ati, “Ubugure bwanyu ntibwemewe”, n’ibindi.
Mu kiganiro aba baturage bagiranye n’ikinyamakuru UMURENGEZI.COM ubwo cyageraga aho ubu butaka buherereye, bagitangarije ko bagiriwe akarengane gakomeye, bityo bakaba bakeneye ko ukuri kujya ahagaragara bagahbwa ubutaka bwabo nk’uko babuguze n’iri torero.
Mukafundi Genelose umwe mu baguze ubutaka n’itorero AEBR agira ati, “Abapasiteri twabonye bashaka uwo bagurisha ubuta bw’itorero, tubabwira ko natwe tubukeneye kandi ko dufite Miliyoni imwe gusa, batubwira ko badukatira agace gahwanye na yo, tugirana amasezerano y’ubugure n’itorero rihagarariwe n’abapasitoro baryo.
- Advertisement -
Icyantunguye kinambabaje, ni uburyo umwaka washize tugafata undi, tubingingira kuza kutwegurira ubutaka twaguze, bakadutera utwatsi. Ikiduhangayikishije nuko ubutaka twaguze buri mu buzagurirwamo(kwagura) Pariki y’Ibirunga, none dufite impungenge ko mu gihe bwaramuka bufashwe, tutabona ingurane kuko nta cyangombwa cyabwo dufite! Muri rusange twambuwe n’itorero ku mugaragaro kuko twabahaye amafaranga yacu ngo tuguze na bo isambu baKanga kuyirekura.”
Mukafundi Genelose umwe mu baguze ubutaka n’itorero AEBR
Mberabagabo Venant waguze ubutaka bufite agaciro ka Miliyoni esheshatu (6,000,000 Frw) avuga ko ababajwe cyane n’uburyo adashobora gukoresha ubutaka yaguze, kuko banki idashobora kumuha inguzanyo mu gihe adafite icyangobwa cya burundu cy’ubutaka.
Ati, “Twasabye abayobozi b’itorero AEBR icyangobwa cya burundu ngo nibura tube tucyibikiye nk’abaturage twaguze na ryo ubutaka, abayobozi barakitwima batubwira ko kiri mu buyobozi bw’itorero! Twasabye Rev. Bimenyimana Simon Pierre umwe mubagaragaye mu masezerano y’ubugure ahagarariye itorero, atubwira ko yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, ko twazareba uwamusimbuye ariwe Rev. Pst Mfitumukiza Andrew, atubwira ko agiye kubikurikirana tukabona ibyangobwa by’ubutaka bwacu, ariko amaso yaheze mu kirere.”
- Musanze : Umuryango unyagirirwa mu nzu uratabarizwa n’abaturanyi
- Abo baturage bavuza induru ngo babangamiwe n’ibyo byobo mubareke bazagwemo’’ – Igisubizo cy’umuyobozi wa ITB ku mpungenge z’abaturiye iki kigo
- Musanze : Bararira ayo kwarika nyuma yo kwamburwa n’uwababikiraga amafaranga
Nsengiyumva Jean Damascene umwe mu baguraniwe ubutaka n’itorero, wagerageje kubushyira mu gaciro agendeye ku bwa bagenzi be bahana imbibi, avuga ko bufite agaciro ka miliyoni icyenda (9,000,000 Frw), agahamya ko itorero ryababereye indyarya.
Agira ati, ”Ubuyobozi bw’itorero bwansabye kubuguranira ubuta buhereye iruhande rw’ikigo cy’amashuri bari kubaka, ndabyemera bahagurira ibikorwa byabo, banguranira ahandi ariko nategereje ko dukora iherekanyabbubasha ku butaka banguraniye amaso ahera mu kirere kugeza ubwo bagiye baturerega ngo ejo turaza tujye ku murenge gutangira icyo gukorwa, ariko umwaka warashyize undi urataha. Ubu uko utureba ntidukoresha ubutaka uko bikwiye, kuko umuntu ntiyasaba inguzanyo muri Banki nta cyangombwa ngo ayihabwe, ubundi agire icyo akora. Urumva rero ubutaka ntitwabwita ubwacu kandi nta cyangobwa cyabwo dufite.”
Abayobozi b’iri torero ntibavuga rumwe ku kibazo cy’aba baturage
Umwe mu bapasiteri bo mu itorero AEBR utifuje ko amazina ye atangazwa kubw’umutekano we, yabwiye UMURENGEZI.COM ko ubu butaka bwagurishijwe hatabanje kubaho inama n’ubwumvikane, nk’uko itegeko ryo mu itorero ribivuga, ko mbere yo kugira umutungo ugurishwa hagomba kubaho guterana kw’abapasiteri bakemeza ko ikintu runaka kigurishwa, maze bakaba abahamya mu igurishwa rya cyo.
Ati, ‘‘Abapasiteri badashyigikiye ubu bugure, bandikiye ubuyobozi bw’itorero ku rwego rw’igihugu, maze bwanzura ko abaguze ubutaka bagomba gusubiza itorero kimwe cya kabiri cyabwo.’’
Bumwe mu butaka bw’itorero rya AEBR bwaguzwe n’abaturage
Rev. Mfitumikiza Andre umuyobozi w’itorero AEBR mu Ntara y’Amajyaruguru avuga ko ibyo atabizi kuko ngo nta mupasiteri wigeze amugezaho iki kibazo.
Ati, “Nta muturage wigeze atugezaho icyifuzo cye ngo gisubizwe inyuma, kandi ntidushobora kumunaniza ari twe dushinzwe kumureberera. Icyo kibazo cy’ubugure muvuga nta kiriho.”
Rev. Mfitumikiza Andre
Ndagijimana Emmanuel umuvugizi w’itorero AEBR mu Rwanda yabwiye UMURENGEZI.COM ko abo baturage bateza umutekano muke muri rubanda bavuga ko baguze n’itorero, bagomba kumenya ko atari abaturage ahubwo ari abaguzi.
Agira ati, “Mu gihe habonetse ikibazo nk’iki, umuntu akaza yiyita umuturage bifatwa nko guteza umutekano muke muri rubanda. Nk’abo baturage baguze nta muyobozi wo ku murenge uhari, bivuze ko ibyo byarangiye. Niba rero bambuwe nta gitangaza kirimo, kuko umuntu ashobora kwambara umwambaro w’itorero akagurisha ikintu acyita icye, nyamara atari icye!
Gusa ubugure bwabo ntabwo nzi!, kuko ninjye ufite ububasha bwo kugurisha cyangwa se nkabuha umupasitoro runaka nk’uko itegeko ry’itorero ribivuga ko nta muntu wemerewe kugurisha ikintu atabiherewe uburenganzira na komite nyobozi y’itorero ku rwego rw’igihugu ihagarariwe nanjye.’’
Imwe mu nyandiko UMURENGEZI ufitiye kopi z‘amasezerano y’ubugure aba baturage bagiranye n’itorero
Inyandiko z’ubugure, zigaragaza ko aba baturage baguze ubutaka n’itorero AEBR rihagarariwe n’abapasiteri batandukanye, nka Rev. Hagumimana Jean Baptiste, Pastor Kajyibwami Frederic, Rev. Bambari Theoneste, Nzabandora Jean de la Croix, Bimenyimana Simone Pierre, bose bakaba bari bahagarariwe na Rev. Mfitumikiza Andrew bivugwa ko yabakoresheje ngo abashe kugera ku ntego yo kubugurisha(ubutaka), ari nayo mpamvu atagaragara mu masezerano y’ubugure, nk’uko bivugwa n’aba baturage ndetse na bamwe mu bapasiteri abereye umuyobozi.
Reba Ikiganiro kirambuye twagiranye n’aba baturage mu Mashusho:
https://www.youtube.com/watch?v=0bDtZMYYoF0