Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Hon. Edouard Bamporiki, avuga ko uwanga gukora ngo atanduza inzâara, iyo inzara imwishe zivamo.
Ibi uyu muyobozi yabitangaje kuri uyu wa 26 Gashyantare 2022, mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma y’igikorwa cy’umuganda yifatanyijemo n’abatuye i Nyamirama, mu Murenge wa Ngera, mu Karere ka Nyaruguru, nyuma yo kubazwa icyo avuga ku rubyiruko rwanga gukora imirimo y’amaboko kugira ngo rutiyanduza.
Yagize ati, “Urubyiruko rw’u Rwanda niyo maboko ya rwo. Ayo maboko rero, ntabwo ari ari mu mifuka, nta n’ubwo ari ari mu mugongo. Ni amaboko ari mu kazi, ni n’amaboko ari mu murimo. Naho inzâara zo n’ubundi urazitereka, inzara yakwica zikavamo.”
Hon. Bamporiki kandi yasabye Urubyiruko n’abaturage muri rusange, kumva ko umuganda atari umuhango, ahubwo ari igihango cy’u Rwanda n’Abayarwanda.
- Advertisement -
Ibi kandi nibyo bugarukwaho na Kayumba Abdallah wiga muri Kaminuza y’u Rwanda, nawe ugaya urubyiruko rwanga gukora, nyamara ugasanga narwo ruvuga ko ari imbaraga z’Igihugu zubaka.
Agira ati, “Niba urubyiruko arirwo mbaraga z’Igihugu kandi zubaka, utagira icyo akora aba azaba ikirara. Kimwe n’uwanga gukora avuga ko atakwiyanduza, burya no kwisukura ntiyabibasha, kuko ubundi iyo wiyanduje urimo ushaka amafaranga ni nabwo ubona n’ayo kugura isabune yo kwisukura.”
Muri iki gihe, cyane cyane mu bice by’icyaro ahaboneka abantu benshi batunzwe n’ubuhinzi, usanga ababyeyi bari mu myaka y’ubukure aribo bajya guhinga, urubyiruko rugasigara mu rugo ntacyo rukora ngo rutiyanduza, mu gihe nyamara rwagakwiye kuba rubafasha imirimo igihe rutarabona ibindi rukora, ahubwo ugasanga rushaka gutungwa n’ibyo ababyeyi babo bavunikiye.
Uyu muganda wari witabiriwe n’inzego zitandukanye zirimo n’iz’umutekano