UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
Hashize 1 week
Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
Hashize 3 weeks
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 2 months
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 2 months
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 3 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Ubwato bwa mbere bwikoreye ibinyampeke bwahagurutse muri Ukraine
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
AmakuruImiberehoPolitiki

Ubwato bwa mbere bwikoreye ibinyampeke bwahagurutse muri Ukraine

Emmanuel DUSHIMIYIMANA
Emmanuel DUSHIMIYIMANA
Yanditswe taliki ya 03/08/2022 saa 12:29 PM

Ubwato bwa mbere butwaye ibinyampeke bwahagurutse ku cyambu cya Ukraine hashingiwe ku masezerano y’akataraboneka n’Uburusiya.

Ibi bibaye nyuma y’igihe intambara yarahagaritse byose. Abategetsi ba Turkia na Ukraine bavuze ko ubwo bwato bwavuye ku cyambu cya Odesa kare mu gitondo kuri uyu wa mbere tariki ya 01 Kanama 2022.

Kuva mu kwezi kwa Gashyantare uyu mwaka, Uburusiya bwari bwugarije icyo cyambu cya Ukraine, ariko izo mpande ebyiri zarumvikanye zigera ku masezerano yo kureka ubwato butwaye ibinyampeke bukagenda.

Byitezwe ko ayo masezerano azatuma ibiribwa byongera kuboneka ku Isi, anagabanure igiciro cy’ibinyampeke.

- Advertisement -

Turikiya yavuze ko ubwo bwato buriho idarapo rya Sierra Leone, bwitwa Razoni, bushobora kugera ku cyambu cya Tripoli muri Libani, yongeraho ko hari n’ubundi bwato butegerejwe guhaguruka mu byumweru biri imbere.

Ikigo cyo kugenzura icyo gikorwa gihuriweho n’impande zose, cyashinzwe hisunzwe ayo masezerano i Istanbul, cyavuze ko ubwo bwato butwaye amatoni 26.000 y’ibigori, bikaba byitezwe ko bushyika mu mazi ya Turkia kugira ngo bugenzurwe ku munsi wa kabiri.

Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye(ONU) Antonio Guterres yakiranye akanyamuneza iryo haguruka ry’ubwo bwato anashimagiza Turkia ku ruhare yagize mu ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano.

Minisitiri wa Ukraine ufite mu nshingano ibijyanye n’ inyubako, Alexander Kubrakov yanditse kuri Facebook ati: “Uyu munsi Ukraine, turi kumwe n’abo dukorana, twagize iyindi ntambwe mu gukinga inzara ku Isi. Ifungurwa ry’ibyambu rizatuma haboneka miriyari imwe avuye mu guhanahana ibicuruzwa hamwe n’uburyo bwiza mu ishami ry’ubuhinzi mu kwitegura umwaka uza.”

Mu gihe ubwo bwato bwera bwa Ruzoni bugaragara mu mazi y’inyanja y’umukara yuzuyemo amamine byerekana intambwe ishimishije, icyo gikorwa kitezwe kumara igihe kirekire kugira ngo kigirire akamaro ubutunzi bwa Ukraine bubangamiwe cyane no kugira abantu ama miliyoni bageramiwe n’inzara ku isi bacyungukiremo.

Ariko Kubrakov, nk’uko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, yavuze ko ayandi mato 16 ategereje guhaguruka ku byambu byo mu karere ka Odesa mu byumweru biri imbere.

Amasezerano yo mu kwezi gushize, yahagarikiwe na ONU hamwe na Turkia – yafashe amezi abiri kugira ngo agerweho bikaba byitezwe ko amara imisi 120. Ashobora kongerwa igihe mu gihe impande zose zabihurizaho.

Irebana na: umurengezi
Emmanuel DUSHIMIYIMANA August 2, 2022
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
  • Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Politiki

Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika

Hashize 2 months
Politiki

Namibia yabonye Perezida mushya

Hashize 7 months
Amakuru

MINEMA yatanze impuruza ku kibazo cy’Ibiza

Hashize 7 months
Politiki

Abayobozi biremereza bagateshuka ku nshingano bahawe gasopo

Hashize 10 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?