Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan yakuriye inzira ku murima abibwiraga ko mu mwaka wa 2025 atazahatana mu matora y’umukuru w’igihugu, yemeza ko abagore bazashyira umugore mugenzi wabo ku butegetsi.
Mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe Ubutegetsi rusange kw’isi byabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Nzeri 2021 mu Mujyi wa Dar Es Salaam, Perezida Suluhu yavuze ko kubona igihugu kiyoborwa n’umugore muri kino gihe wabaye umugambi w’Imana hamwe n’ibiteganywa n’Itegeko Nshinga.
Ati, “Icyo twebwe, Bashiki bacu na ba Mama bacu twakoze, kwabaye ugukora uko dushoboye kose ngo dushyire umugore mu mwanya w’icyegera cy’umukuru w’igihugu. Iyi niyo ntwererano ya mbere nyamukuru twakoze, ariko kugeza ubu iyo utaba umugambi w’Imana, byari kuba bigoye cyane.”
Yakomeje avuga ko iyo ubuntu bw’Imana buje mu biganza byawe utagomba kubwirengagiza, yibutsa ko abagore bitanze cyane mu kurwanira ubwigenge bw’igihugu. Ati, “Abagore twarakoze cyane muri politike z’ibi bihugu, uno munsi Imana yashyize umugisha mu biganza byacu.”
- Advertisement -
Perezida Suluhu kandi yasabye abagore gukora neza bakazatora umukuru w’igihugu w’umugore mu 2025, abibutsa ko nibashyira hamwe bagashyiraho umukuru w’igihugu w’umugore bihitiyemo bazaryoherwa cyane. Ati, “Abatavuga rumwe na leta n’abandi bumva ko igihugu kitayoborwa n’umugore, batangiye kudushotora bandika mu binyamakuru ngo Samia ntazitoza, ni nde wabibabwiye..?”
Abakurikiranira hafi politike muri Tanzania, bavuga ko amagambo yatangajwe na Perezida Samia Suluhu Hassan yahagaritse urunturuntu ndetse akuraho n’urujijo rwari rumaze iminsi ruvugwa ko atazahatana mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe muri 2025.
Samia Suluhu yarahiriye kuba umukuru w’igihugu cya Tanzania kuwa 19 Werurwe 2021, nyuma y’urupfu rw’uwari umukuru w’igihugu Dr John Pombe Magufuli witabye Imana azize indwara y’umutima.