Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu Rwanda habonetse abarwayi bashya 19 banduye Covid-19 bituma umubare w’abanduye iki cyorezo kuva muri Werurwe ubwo cyagaragaraga mu Rwanda ugera ku 1,729.
Mu bipimo 2,491 byafashwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Nyakanga 2020, byagaragaje ko abantu 19 aribo banduye icyo cyorezo, muri abo hakaba harimo 12 bo muri Kigali bahuye n’abanduye mu bice byibasiwe n’imidugudu iri mu kato, batanu bagaragaye i Rusizi, umwe w’i Nyamasheke n’undi umwe w’ Kirehe.
Abakize uyu munsi babaye 11 bituma umubare w’abamaze gukira bose hamwe uba 900. Nta muntu wapfuye mu 824 bakirwaye bituma umubare w’abapfuye uguma kuba batanu.
Kuva u Rwanda rwatangira ibikorwa byo kurwanya ikwirakwira ry’iki cyorezo, hamaze gufatwa ibipimo 233,677.
- Advertisement -
Nubwo serivisi nyinshi zikomeje gufungurwa, abanyarwanda barasabwa kutirara ngo bumve ko icyorezo cyarangiye. Bagirwa inama yo gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho, bibuka kwambara agapfukamunwa buri gihe bavuye mu ngo, bakaraba intoki kenshi, birinda amakoraniro n’ibindi bintu byose bishobora guhuriza hamwe abantu benshi, ndetse by’umwihariko uwiyumvamo ibimenyetso by’iki cyorezo birimo inkorora, guhumeka nabi, gucika intege n’ibindi, agahamagara umurongo utishyurwa wa 114 kugira ngo ahabwe ubufasha n’abaganga.