UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
INES-Ruhengeri: Hatangijwe Umushinga witezweho kuzahura ubuhinzi
Hashize 22 hours
Rwanda: Hagiye kubakwa imihanda izajya inyurwamo n’abishyuye
Hashize 3 days
Rwanda: Ubukene n’amategeko akakaye, imbogamizi mu gukumira Cancer
Hashize 1 week
Uburibwe bw’Urukundo (Episode: 10)
Hashize 1 week
Amajyaruguru: Umunsi mpuzamahanga w’abagore wizihijwe ku buryo budasanzwe unahabwa umwihariko
Hashize 2 weeks
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • EnglishEnglish
Soma Rutsiro: Ubuyobozi buritana ba mwana ku kibazo cy’umuhanda umaze imyaka 2 udacaniye
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • EnglishEnglish
Dukurikire
ImiberehoPolitikiUbukungu

Rutsiro: Ubuyobozi buritana ba mwana ku kibazo cy’umuhanda umaze imyaka 2 udacaniye

Eric Uwimbabazi
Eric Uwimbabazi
Yanditswe taliki ya 19/10/2022 saa 12:40 PM

Bamwe mu bayobozi bo mu nzego zitandukanye, ntibavuga rumwe ku kibazo cy’amatara yashyizwe ku muhanda, atarigeze yaka mu gihe cy’imyaka ibiri amaze ashyizweho, mu gihe abaturage bifashisha iyi nzira bahangayikishijwe no kwamburwa biterwa n’umwijima uba muri uyu muhanda mu masaha y’umugoroba.

Nk’uko bigarukwaho na bamwe mu baturage bo mu mirenge itandukanye igize akarere ka Rutsiro, ndetse n’abagasura bakoresha umuhanda Rusizi-Karongi-Rubavu, bavuga ko kuva uyu muhanda wakorwa ukanashyirwaho amatara, atigeze yaka mu gihe cy’imyaka isaga ibiri ahamaze, bakavuga ko batewe impungenge n’umutekano wabo n’ibyabo kubera umwijima uwurangwamo.

Ubwo itangazamakuru ryageraga kuri uyu muhanda, ryasanganijwe n’amajwi y’intabaza y’abaturage, asaba ubuyobozi bufite mu nshingano gukurikira iki kibazo kukigira icyabo, amatara akaka, bigakuraho impungenge z’umutekano n’urwikekwe ko bashobora kwibwa cyangwa bakagirirwa nabi biturutse ku muyobe uba uwurimo ugisohoka mu karere ka Rubavu winjira mu ka Rutsiro.

Uwamahoro Diane utuye mu murenge wa Ruhango, avuga ko bategwa n’abantu batazi, bakabambura ibyo bafite, bitewe n’amatara yo ku muhanda ataka.

- Advertisement -

Agira ati: “Duhangayikishijwe n’abantu badutega bakatwambura ibyo dufite nka telephone, amafaranga ndetse n’udukapu tugendana nk’abakobwa cyangwa abamama. Kuba amatara yo ku muhanda ataka bitugiraho n’izindi ngaruka zitandukanye, zirimo gusubika akazi hakiri kare, kugira ngo tutamburwa cyangwa tukagirirwa nabi. Icyo dusaba ubuyobozi ni uko bwakora ibishoboka byose, ariya matara agatangira gukoreshwa icyo yashyiriweho.”

  • Rutsiro : Imyaka ibaye 7 bishyuza ibyabo byangijwe na REG
  • Rutsiro: Abaturage barashinja REG kubambura ingurane z’ibyangijwe
  • Rutsiro : Isoko ryatwaye asaga Miliyoni 20 rimaze imyaka 10 ridakoreshwa
  • Rutsiro: Aratabariza abana be bagiye kwicwa n’inzara

Undi nawe utifuje ko amazina ye atangazwa, avuga ko ubuyobozi bw’akarere niba ari bwo bwatanze isoko, bwasaba uwaritsindiye kuramgiza akazi, ariko kandi niba atari bwo na none bukababariza abaritanze impamvu ryatanzwe, bagaterera iyo kugeza ubwo imyaka yihirika.

Ati: “Ntituzi impamvu amatara yo ku muhanda ataka, gusa birashoboka ko ubuyobozi bw’akarere bwabikurikirana bukamenya impamvu. Niba ari bwo bwatanze isoko bwasaba ibisobanuro uwaritsindiye, niba ntakibyihishe inyuma. Ariko na none birashoboka ko isoko ryaba ryaratanzwe n’abandi, batubariza i bukuru, impamvu yatumye umuhanda ushyirwaho amatara ya baringa. bituviramo kwamburwa ibyacu, kandi hari amatara yakatumurikiye tukanyura ahabona.”

Ubuyobozi buritana ba mwana kuri iki kibazo

Maniraguha Jean Pierre uhagarariye ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu(REG) mu karere ka Rutsiro, avuga ko abahawe isoko ryo gukora umuhanda ari na bo bahawe iryo kuwushyiraho amatara, EDCL(Energy Development Corporation Limited) igahabwa inshingano zo kubaka umuyoboro mugari w’umuriro uzakoreshwa.

Ati: “Isoko ryo kubaka umuhanda ryahawe Abashinwa, ari na bo bakomerejeho no kuwushyiraho amatara. Ibyo birangiye hasigara gushyiramo umuriro, ni bwo RTDA yaganiye na EDCL uburyo hakubakwa umuyoboro ugaburira umuriro amatara, kuko hadashobora gukoreshwa uwagenewe abaturage. Sinzi igihe bizatangirira, kuko ntituramenya aho amakuru nyayo aturutse muri EDCL ageze.”

Havugimana Etienne, umuyobozi w’akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe ubukungu, aganira n’ikinyamakuru UMURENGEZI.COM yagitangarije ko iki kibazo cyabazwa ubuyobozi bwa RTDA, kuko isoko ryo gushyira amatara ku muhanda ritatanzwe n’akarere, ahubwo ryatanzwe na RTDA (Rwanda Transport Development Agency).

Agira ati: “Uriya ni umushinga uri gukorwa na RTDA kubufatanye n’akarere, twari twababajije aho imirimo igeze nk’abatanze isoko, batubwira ko habayeho gusubika ibikorwa, kubera ko habayeho gutanga irindi soko. Batubwiye ko mu kwezi k’Ukuboza bizaba byarangiye gusa tuzakomeza tubikurikirane.”

Mu kumara impungenge abaturage, itangazamakuru ryashatse kumenya mu by’ukuri, aho uyu mushinga ugeze, maze  ubuyobozi bwa RTDA bivugwa ko ari bwo bwatanze isoko, maze ku murongo wa telefoni DDG(Deputy Director General) Baganizi Patrick Emile umuyobozi wa RTDA ntiyagira icyo abivugaho.

Uyu muhanda Rusizi-Karongi-Rutsiro-Rubavu wuzuye utwaye asaga Miliyari ijana na mirongo inani n’eshanu(185,000,000 Frw) z’amafaranga y’u Rwanda, ukaba ugizwe n’ibilometero magana atatu na cumi na bibiri(312 Km). Bitewe n’imiterere yawo ndetse n’aho uherereye wahawe izina rya ‘Kivu Belt’.

Umuhanda Rusizi-Karongi-Rutsiro-Rubavu ugizwe na 321Km waka agace gato ka Rubavu gusa!

Iyo bigeze mu masaha y’umugoroba, biba ikibazo ku banyamaguru bawifashisha

Irebana na: rutsiro, umuhanda, umurengezi
Eric Uwimbabazi October 19, 2022
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Enter Captcha Here : *

Reload Image

INKURU ZIHERUKA

  • INES-Ruhengeri: Hatangijwe Umushinga witezweho kuzahura ubuhinzi
  • Rwanda: Hagiye kubakwa imihanda izajya inyurwamo n’abishyuye
  • Rwanda: Ubukene n’amategeko akakaye, imbogamizi mu gukumira Cancer
  • Uburibwe bw’Urukundo (Episode: 10)
  • Amajyaruguru: Umunsi mpuzamahanga w’abagore wizihijwe ku buryo budasanzwe unahabwa umwihariko
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Politiki

Rwanda: Hagiye kubakwa imihanda izajya inyurwamo n’abishyuye

Hashize 3 days
Imibereho

Amajyaruguru: Umunsi mpuzamahanga w’abagore wizihijwe ku buryo budasanzwe unahabwa umwihariko

Hashize 2 weeks
ImiberehoUbukerarugendo

Musanze: Imiryango itishoboye yahawe inzu z’agaciro gakomeye

Hashize 3 weeks
Politiki

Congo yirukanye ku butaka bwayo abasirikare b’u Rwanda

Hashize 2 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?