Abaturage bo mu kagari ka Remera, umurenge wa Rusebeya, mu karere ka Rutsiro bavuga ko bangirijwe imitungo yabo ubwo hakorwaga umuyoboro w’amashanyarazi muri uwo murenge, none ngo hashize imyaka irindwi bategereje kwishyurwa ingurane y’ibyabo byangijwe, ariko amaso yaheze mu kirere.
Aba baturage bavuga ko ibyabo byangijwe bigizwe ahanini n’amashyamba, bamwe barabarirwa abandi ntibabarirwa, ariko bose ngo ntan’umwe wigeze wishyurwa, bagahamya ko byabadindirije iterambere, bikanabashyira mu bukene.
Nyirahagenimana Verene umwe muri bo agira ati, “Twangirijwe amashyamba bari kuhacisha umuyoboro w’amashyanyarazi muri 2013, barambariye ngo ni ibihumbi magana atanu na mirongo itanu(550,000Frw) by’amafaranga y’u Rwanda bazampa, ariko kugeza ubu ntayo nahawe. Ibyo rero byaduteje ubukene turagira ngo mutubarize tumenye niba tuzagana inkiko, ku ubu muri aka kagari tugeze kuri 30 bahuye n’icyo kibazo.”
Nyirabucura Marisiyana nawe ati, “Batwangirije amashyamba barigendera ntacyo batwishyuye. Hashize imyaka irindwi, ingaruka ni ubukene n’inzara nyine kuko ishyamba batemye ubu mba ndikurisarura rikantunga umuntu akaba yakora n’ibindi bimuteza imbere. Njye bari bambariye amafaranga ibihumbi 250.”
- Advertisement -
Maniraguha Jean Pierre Umuyobozi w’ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu(REG) ishami rya Rutsiro, avuga ko mu murenge wa Rusebeya baherutse kwishyurayo abari bujuje ibyangombwa bisabwa bityo ko abasigaye baba ari abataruzuza ibisabwa.
Ati, “Muri uriya murenge wa Rusebeya twari dufitemo abantu batarenga 28 tugomba kwishyura, 24 muri bo bamaze kwishyurwa. Nabonye mu kwezi kwa Gashyantare aribwo ifishi zo kubishyuriraho zagiye muri MINECOFIN(Minisiteri y’Imari n’igenamigambi). Nyuma y’uko kwezi amafaranga barayabonye, abandi bane basigaye nibo batari bujuje ibyangombwa, turabasaba ko nabo babizana bakaba bakwishyurwa.”
Nubwo bimeze guryo ariko, Itegeko n° 32/2015 ryo kuwa 11/06/2015 ryerekeye kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange, mu ngingo yaryo ya 35 harimo ahavuga ko kugira ngo iyimurwa ryemerwe, indishyi ikwiye ihabwa uwimurwa igomba kurihwa mbere y’uko yimuka.
Ni mu gihe ingingo ya 36 y’iri tegeko ivuga ko indishyi ikwiye yemejwe yishyurwa mu gihe kitarenze iminsi 120, uhereye igihe iyo ndishyi ikwiye yemerejwe n’Inama Njyanama ku rwego rw’akarere, ku rwego rw’Umujyi wa Kigali cyangwa Minisiteri bireba.