UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
INES-Ruhengeri: Hatangijwe Umushinga witezweho kuzahura ubuhinzi
Hashize 22 hours
Rwanda: Hagiye kubakwa imihanda izajya inyurwamo n’abishyuye
Hashize 3 days
Rwanda: Ubukene n’amategeko akakaye, imbogamizi mu gukumira Cancer
Hashize 1 week
Uburibwe bw’Urukundo (Episode: 10)
Hashize 1 week
Amajyaruguru: Umunsi mpuzamahanga w’abagore wizihijwe ku buryo budasanzwe unahabwa umwihariko
Hashize 2 weeks
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • EnglishEnglish
Soma Rutsiro: Abaturage barashinja REG kubambura ingurane z’ibyangijwe
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • EnglishEnglish
Dukurikire
AmakuruIbidukikijeImiberehoUbukungu

Rutsiro: Abaturage barashinja REG kubambura ingurane z’ibyangijwe

Eric Uwimbabazi
Eric Uwimbabazi
Yanditswe taliki ya 30/09/2022 saa 5:55 PM

Abaturage batuye mu midugudu yanyujijwemo umuyoboro w’amashanyarazi wa Gakeri-Kirumbi, barashinja ikigo gishinzwe ingufu n’amashanyarazi (REG), kubambura ingurane y’ibyabo byangiritse mu ikorwa ryawo.

Aba baturage bavuga ko mu mwaka wa 2018, ari bwo babaruriwe imitungo yabo yangijwe n’ikorwa ry’umuyoboro w’amashanyarazi, bamwe muri bo ntibabarurirwe, bakemeza ko muri bo ntawigeze ahabwa amafaranga yose yabariwe.

Mujyarugamba Asiel utuye mu mudugudu wa Bitenga, akagari ka Gihura, umurenge wa Ruhango, akarere ka Rutsiro, akaba n’umwe mu batemewe ishyamba mu ikorwa ry’uyu muyoboro, avuga ko mu bihumbi 346,200Frw yabariwe, yahawe 112,000 gusa, agategereza andi, ariko amaso agahera mu kirere.

Ati, “Nari mfite ishyamba, ibiti byari birigize byatemwe mu iyubakwa ry’umuyoboro w’amashanyarazi Gakeri-Kirumbi. Nabariwe ibyangiritse n’abayobozi ba REG, bampa igipapuro kivuga ko nzahabwa amafaranga angana na 343,200Frw, ariko nishyuwe 112,000 gusa.  Nategereje ko nzahabwa asigaye, ariko amaso yaheze mu kirere! Icyo dusaba inzego bireba, ni uko bakurikirana iki kibazo, tugahabwa ingurane twemerewe kuva muri 2018 kugeza magingo aya.”

- Advertisement -

Mujyarugamba Asiel

Bahiganumva Sylvestre umwe mu bimwe ingurane, avuga ko yacuragiye mu nzego z’ubuyobozi, zikamukinga impapuro zitagira inyishyu mu maso.

  • Rutsiro : Imyaka ibaye 7 bishyuza ibyabo byangijwe na REG
  • Nyamasheke : Bamaze imyaka 8 batarishyurwa Imitungo yabo yangijwe, REG iti: “Twari tuzi ko bishyuwe”
  • Musanze : Bananiwe kumvikana biviramo umuturanyi kudasarura ibye

Agira ati, “Hagiye gushira imyaka isaga itanu ngana inzego z’ibanze ngo zimfashe kurenganurwa ku karengane nagiriwe, ntihagire unyumva, ushatse kugira icyo akora akansaba amafaranga, kugeza ubwo hari uwanyatse ibihumbi ijana(100,000frw) kugira ngo nkunde mbone ingurane y’ibyanjye byangijwe.

Ubwo hari haje Abadepite, nabagejejeho ikibazo cyanjye, basubiza bavuga ko bagiye kugikemura, ariko kugeza magingo aya nta nyishyu ndahabwa! Ikimbabaje kimpangayikishije, ni uburyo Taransifo yegeye urugo rwanjye, rimwe na rimwe hari ibishahsi biturika tukagira ubwoba ko hari n’igihe inzu yacu yakwangirika.”

Bahiganumva Sylvestre yagejeje ikibazo cye ku badepite yizezwa gufasha ariko biba iby’ubusa

Itangazamakuru ryashatse kumenya icyo ubuyobozi bwa REG (Rwanda Energy Group) buteganya gukora kuri iki kibazo, maze Nzayinambaho Tuyizere Jacques, ushinzwe ubucuruzi mu kigo REG ishami rya Rutsiro, avuga ko ikibazo cy’abaturage batahawe ingurane mu iyubakwa ry’uyu muyoboro nta cyo azi, ahubwo ko byabazwa umuyobozi we (Branch Manager).

Rutazigwa Louis umuyobozi ushinzwe kubarura no kwishyura ibikorwa by’abaturage(Expropriation Manager/EDCL) ntiyashatse kugira icyo abivugaho, kuko yasabye itangazamakuru kumwandikira ibibazo rimubaza kuri Whatsap, akabitekerezaho, hanyuma rikazamusanga mu biro.

Imitungo y’abaturage yangijwe, igizwe n’amashyamba, ibiti by’ubwoko bitandukanye, imyaka n’ibindi byari biri ku butaka. Igihurizwaho n’aba baturage, ni uko n’uwahawe amafaranga yahawe make mu yo yagombaga guhabwa agasabwa kwemera ko yose ayahawe.

Inyandiko igaragaza ingano y’amafanga yagombaga kwishyurwa Mujyarugamba Asiel

Ibaruwa Bahiganumva Sylvestre yandikiye akarere asaba kurenganurwa

Irebana na: ingurane, REG, rutsiro, umurengezi
Eric Uwimbabazi September 30, 2022
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Enter Captcha Here : *

Reload Image

INKURU ZIHERUKA

  • INES-Ruhengeri: Hatangijwe Umushinga witezweho kuzahura ubuhinzi
  • Rwanda: Hagiye kubakwa imihanda izajya inyurwamo n’abishyuye
  • Rwanda: Ubukene n’amategeko akakaye, imbogamizi mu gukumira Cancer
  • Uburibwe bw’Urukundo (Episode: 10)
  • Amajyaruguru: Umunsi mpuzamahanga w’abagore wizihijwe ku buryo budasanzwe unahabwa umwihariko
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

IbidukikijeUbuzima

Rwanda: Ubukene n’amategeko akakaye, imbogamizi mu gukumira Cancer

Hashize 1 week
Imibereho

Amajyaruguru: Umunsi mpuzamahanga w’abagore wizihijwe ku buryo budasanzwe unahabwa umwihariko

Hashize 2 weeks
ImiberehoUbukerarugendo

Musanze: Imiryango itishoboye yahawe inzu z’agaciro gakomeye

Hashize 3 weeks
Amakuru

Dr Kayumba Christopher yagizwe umwere n’urukiko

Hashize 4 weeks

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?