Imyigaragambyo ikomeje gufata indi ntera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Nyuma yo kwamagana u Rwanda, ubu abaturage badukiriye Monusco, bavuga ko ntacyo ibamariye kuva yagera muri icyo gihugu.
Uyu munsi nibwo habaye iyi myigaragambyo yateguwe n’urubyiruko rw’Ishyaka UDPS rya Perezida Tshisekedi.
Kuwa 20 Nyakanga 2022, nibwo uru rubyiruko rwari rwandikiye umuyobozi w’umujyi wa Goma, CSP Kabeya Makossa Francois bamusaba kubaha uburenganzira bwo gukoresha imihanda mu mujyi wa Goma bigaragambya.
CSP Kabeya yasubije aba bigaragambya ko bitemewe ndetse ashyiraho abashinzwe umutekano bagomba gukumira iyi myigaragambyo yamagana ingabo z’umuryango wabibumbye ziri mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
- Advertisement -
Igisubizo cya CSP Kabeya nticyanyuze urubyiruko rwa UDPS kuko n’ubundi bitababujije kuzindukira mu mihanda bigaragambya. Iyi myigaragambyo yaje gutambamirwa n’inzego zishinzwe umutekano, aho abigaragambya bashyize amabuye mu mihanda yo mu mujyi wa Goma banatwika amapine bamagana MONUSCO.
Amafoto yagiye hanze agaragaza imodoka ya UN iri gutwikwa mu myigaragambyo ndetse n’ibindi bikoresho byangijwe.
MONUSCO ifitiwe umujinya ukomeye n’abakongomani nyuma y’imyaka ihamaze ariko ikaba ntacyo ikora ku bwicanyi bukorerwa muri iki gihugu.