UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
INES-Ruhengeri: Hatangijwe Umushinga witezweho kuzahura ubuhinzi
Hashize 24 hours
Rwanda: Hagiye kubakwa imihanda izajya inyurwamo n’abishyuye
Hashize 3 days
Rwanda: Ubukene n’amategeko akakaye, imbogamizi mu gukumira Cancer
Hashize 1 week
Uburibwe bw’Urukundo (Episode: 10)
Hashize 2 weeks
Amajyaruguru: Umunsi mpuzamahanga w’abagore wizihijwe ku buryo budasanzwe unahabwa umwihariko
Hashize 2 weeks
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • EnglishEnglish
Soma Nyabihu: Abaturiye n’abarema Isoko rya Vunga, barasaba gusanirwa Ikiraro
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • EnglishEnglish
Dukurikire
AmakuruIbidukikijeImiberehoUbukungu

Nyabihu: Abaturiye n’abarema Isoko rya Vunga, barasaba gusanirwa Ikiraro

Emmanuel DUSHIMIYIMANA
Emmanuel DUSHIMIYIMANA
Yanditswe taliki ya 23/09/2022 saa 1:03 PM

Hashize imyaka isaga ibiri, kwambuka umugezi berekeza cyangwa bava ku Bwiherero, ari ikibazo gihangayikishije abakorera mu isoko rya Vunga, cyane cyane mu gihe cy’imvura.

Aba baturage bavuga ko bitoroshye gukorera ahantu utari bukenere kwibohora ngo bigukundire, kuko hari n’ubwo bikubarisha nabi bigakurizamo no kwibwa, kubera ko ubwonko buba budatekereza neza.

Maniraguha Clementine umwe muri bo, avuga ko hashize igihe bahuye n’iki kibazo cyo kugira ubwiherero kure, bigakubitiraho no kuba uburyo bwo kubugeraho butoroshye cyane cyane mu mvura, kuko ikiraro kibahuza nabwo cyangiritse, ibi ngo bikaba bitaborohera na gato gukora batekanye.

Ibi kandi nibyo bigarukwaho na Hakuzimana Claudien unahagarariye abacururiza mu Isoko rya Vuga, uvuga ko bahangayikishijwe n’iki Kiraro (Iteme) cyacitse, bikaba bitorohera na gato abasha kujya ku bwiherero cyane cyane mu gihe cy’imvura.

- Advertisement -

Agira ati: “Igihe aka gace kibasirwaga n’ibiza, byaraje bisenya ikiraro cyadufashaga kwambuka tugana ku bwiherero, none kujyayo biragoye cyane, bisaba kumanuka hasi mu mazi ukongera ukazamuka.”

Bibasaba kumanuka mu mazi, bikaba ingorabahizi mu bihe by’imvura

Hakuzimana  akomeza agira ati: “Iyo imvura iguye, nta kintu ubu bwiherero buba bukitumariye nk’abakorera muri iri soko, kuko ntawajya kwiyahura muri ayo mazi. Nkaba nsaba ubuyobozi kongera kudukorera iki kiraro.”

  • Nyabihu: Umuryango umaze Imyaka 5 muri Nyakatsi uratabaza
  • Nyabihu : Umubyeyi usemberana abana 7 amaze imyaka isaga 10 atarahabwa icyiciro cy’ubudehe
  • Nyabihu: Babayeho nabi nyuma yo kwizezwa inkunga ntibayihabwe
  • Nyabihu: Batewe impungenge n’Ikiyaga cyasenyeye bamwe abandi kikabasiga mu manegeka

Mukandayisenga Antoinette Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, aganira n’ikinyamakuru UMURENGEZI.COM yakibwiye ko iki kiraro kizakorwa vuba.

Agira ati: “Iki kiraro ndakizi, kandi uretse na kiriya cyo ku bwiherero, twari twasabye ko ibiraro byose byacitse byasanwa, hifashishijwe ibiti byo mu ishyamba ry’Akarere, cyane cyane muri ibi bihe byimvura.

Ubu ku muganda wo ku itariki ya 24 Nzeri 2022, ndareba uko icyo kiraro cyazubakwa, kugira ngo imvura izasange twariteguye.”

Isoko rya Vunga riherereye mu Ntara y’Iburengerazuba, mu Karere ka Nyabihu, rikaba ryubatse mu kibaya gikikijwe n’uturere twa Gakenke, Musanze, Muhanga ndetse na Nyabihu, uku guhuza Intara zitandukanye, bikaba ari kimwe mu bituma riremwa na benshi biganjemo abahaha n’abacuruza ibiribwa byera muri utu turere.

Usibye abakenera ubu bwiherero, n’abakoresha iyo nzira mu buzima busanzwe kwambuka birabavuna

Ikiraro cyahuzaga ubu bwiherero n’isoko kimaze imyaka isaga ibiri gisenywe n’imvura

Irebana na: ikiraro, isoko, Nyabihu, umurengezi, Vunga
Emmanuel DUSHIMIYIMANA September 23, 2022
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Enter Captcha Here : *

Reload Image

INKURU ZIHERUKA

  • INES-Ruhengeri: Hatangijwe Umushinga witezweho kuzahura ubuhinzi
  • Rwanda: Hagiye kubakwa imihanda izajya inyurwamo n’abishyuye
  • Rwanda: Ubukene n’amategeko akakaye, imbogamizi mu gukumira Cancer
  • Uburibwe bw’Urukundo (Episode: 10)
  • Amajyaruguru: Umunsi mpuzamahanga w’abagore wizihijwe ku buryo budasanzwe unahabwa umwihariko
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

IbidukikijeUbuzima

Rwanda: Ubukene n’amategeko akakaye, imbogamizi mu gukumira Cancer

Hashize 1 week
Imibereho

Amajyaruguru: Umunsi mpuzamahanga w’abagore wizihijwe ku buryo budasanzwe unahabwa umwihariko

Hashize 2 weeks
ImiberehoUbukerarugendo

Musanze: Imiryango itishoboye yahawe inzu z’agaciro gakomeye

Hashize 3 weeks
Amakuru

Dr Kayumba Christopher yagizwe umwere n’urukiko

Hashize 4 weeks

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?