UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 1 week
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 1 month
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 1 month
Amajyaruguru: Gucika ku Gusangirira ku Muheha biracyari Ingorabahizi
Hashize 3 months
Rwanda: Igisubizo gishya ku Bahinzi b’imboga n’imbuto
Hashize 3 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Nyabihu: Babayeho nabi nyuma yo kwizezwa inkunga ntibayihabwe
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
IbidukikijeImibereho

Nyabihu: Babayeho nabi nyuma yo kwizezwa inkunga ntibayihabwe

Emmanuel DUSHIMIYIMANA
Emmanuel DUSHIMIYIMANA
Yanditswe taliki ya 16/09/2022 saa 12:53 PM

Umuryango w’abantu batandatu, ubayeho nabi, nyuma yo gusenyerwa n’ibiza ukizezwa inkunga, ariko imyaka ikaba igiye kuba ibiri nta bufasha barahabwa.

Uyu muryango ubarizwa mu cyiciro cya mbere cy’Ubudehe, ugizwe n’umugabo, umugore n’abana bane, utuye mu Mudugudu wa Kagano, Akagari ka Rega, Umurenge wa Bigogwe, mu Karere ka Nyabihu.

Uvuga ko wasezeranyijwe n’Inzego za Leta guhabwa amabati nyuma y’isanganya yawugwiririye, ariko ngo amaso akaba yaraheze mu kirere.

Uzayisenga Epiphanie, Umubyeyi w’Abana bane, avuga ko babayeho mu buzima bugoye, nyuma yo kumara igihe kirenga umwaka n’igice basenyewe n’ibiza, bakizezwa ubufasha, agategereza agaheba.

- Advertisement -

Aganira na UMURENGEZI.COM, n’ikiniga cyinshi yagize ati: “Muri iki gihe cy’ imvura, tubayeho nabi cyane, bitewe n’uko mu kwezi kwa Gatatu(Werurwe) muri 2021, twasenyewe n’ibiza, tubura ubushobozi bwo kongera kubaka.

Nagiye mu nzego z’Ubuyobozi, ntanga ikibazo cyanjye ku Kagari, bambwira ko bagiye kubijyamo, bakadusabira amabati, tukabasha gusakara, tukareka kunyagirwa.”

  • Nyabihu : Umubyeyi usemberana abana 7 amaze imyaka isaga 10 atarahabwa icyiciro cy’ubudehe
  • Musanze : Aratabaza inzego zitandukanye nyuma y’imyaka isaga 10 asembera
  • Musanze : Arasaba kurenganurwa nyuma yo Gusenyerwa Inzu n’ikorwa ry’Umuhanda Agasiragizwa
  • Musanze : Umuryango unyagirirwa mu nzu uratabarizwa n’abaturanyi

Uyu mubyeyi akomeza avuga ko kuva icyo gihe, yakomeje gutegereza, ariko na n’ubu ngo amaso akaba yaraheze mu kirere, aha akaba ari naho ahera asaba ubufasha, kuko ngo ubuzima arimo butamworoheye cyane cyane muri ibi bihe by’imvura.

Habayemo uburangare bw’ubuyobozi

Muhirwa Robert Unyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bigogwe yabwiye UMURENGEZI ko iki kibazo cy’uyu muturage akizi, ariko ko habayeho uburangare bw’ubuyobozi.

Agira ati: “Uyu muturage wo muri Rega yasenyewe n’ibiza, akoresha ubushobozi buke yari afite mu kwirwanaho. Gusa habayemo uburangare bw’Ubuyobozi bw’Akagari, ariko tugomba kumufasha.”

Ubu burangare kandi, nibwo bugarukwaho na Simpenzwe Pascal Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, uvuga ko nta raporo akarere gafite y’ibiza byabaye muri ako kagari.

Yagize ati: “Twabireba neza, kuko nta raporo twigeze tubona y’ibiza byabaye muri ako Kagari, keretse niba ari inzu yashaje, gusa ikibazo cye tugiye kugikurikirana, nzamusura turebe igikorwa.”

Ikibazo cy’abaturage bemererwa ubufasha bugatinzwa, ni kimwe mu bikunze kugaragara kenshi muri zimwe mu nzego za Leta, ahanini biturutse ku burangare bw’abayobozi, nyuma byagaragazwa hakitwaza ingengo y’imari idahagije.

Inzu babamo muri ibi bihe, iyo imvura iguye baranyagirwa

Irebana na: Nyabihu, umurengezi
Emmanuel DUSHIMIYIMANA September 16, 2022
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
  • Amajyaruguru: Gucika ku Gusangirira ku Muheha biracyari Ingorabahizi
  • Rwanda: Igisubizo gishya ku Bahinzi b’imboga n’imbuto
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Ibidukikije

Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza

Hashize 1 month
Ibidukikije

Musanze: Iyangizwa ry’Umugezi wa Kigombe, igisa no gutema Ishami ryicariwe

Hashize 7 months
Ibidukikije

Traditional way mindset of waste management, strongly affecting environment

Hashize 8 months
AmakuruImibereho

Musanze: Batewe impungenge n’insinga z’amashanyarazi zishobora kubambura ubuzima

Hashize 9 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?