Hashize imyaka isaga ibiri, kwambuka umugezi berekeza cyangwa bava ku Bwiherero, ari ikibazo gihangayikishije abakorera mu isoko rya Vunga, cyane cyane mu gihe cy’imvura.
Aba baturage bavuga ko bitoroshye gukorera ahantu utari bukenere kwibohora ngo bigukundire, kuko hari n’ubwo bikubarisha nabi bigakurizamo no kwibwa, kubera ko ubwonko buba budatekereza neza.
Maniraguha Clementine umwe muri bo, avuga ko hashize igihe bahuye n’iki kibazo cyo kugira ubwiherero kure, bigakubitiraho no kuba uburyo bwo kubugeraho butoroshye cyane cyane mu mvura, kuko ikiraro kibahuza nabwo cyangiritse, ibi ngo bikaba bitaborohera na gato gukora batekanye.
Ibi kandi nibyo bigarukwaho na Hakuzimana Claudien unahagarariye abacururiza mu Isoko rya Vuga, uvuga ko bahangayikishijwe n’iki Kiraro (Iteme) cyacitse, bikaba bitorohera na gato abasha kujya ku bwiherero cyane cyane mu gihe cy’imvura.
- Advertisement -
Agira ati: “Igihe aka gace kibasirwaga n’ibiza, byaraje bisenya ikiraro cyadufashaga kwambuka tugana ku bwiherero, none kujyayo biragoye cyane, bisaba kumanuka hasi mu mazi ukongera ukazamuka.”
Bibasaba kumanuka mu mazi, bikaba ingorabahizi mu bihe by’imvura
Hakuzimana akomeza agira ati: “Iyo imvura iguye, nta kintu ubu bwiherero buba bukitumariye nk’abakorera muri iri soko, kuko ntawajya kwiyahura muri ayo mazi. Nkaba nsaba ubuyobozi kongera kudukorera iki kiraro.”
- Nyabihu: Umuryango umaze Imyaka 5 muri Nyakatsi uratabaza
- Nyabihu : Umubyeyi usemberana abana 7 amaze imyaka isaga 10 atarahabwa icyiciro cy’ubudehe
- Nyabihu: Babayeho nabi nyuma yo kwizezwa inkunga ntibayihabwe
- Nyabihu: Batewe impungenge n’Ikiyaga cyasenyeye bamwe abandi kikabasiga mu manegeka
Mukandayisenga Antoinette Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, aganira n’ikinyamakuru UMURENGEZI.COM yakibwiye ko iki kiraro kizakorwa vuba.
Agira ati: “Iki kiraro ndakizi, kandi uretse na kiriya cyo ku bwiherero, twari twasabye ko ibiraro byose byacitse byasanwa, hifashishijwe ibiti byo mu ishyamba ry’Akarere, cyane cyane muri ibi bihe byimvura.
Ubu ku muganda wo ku itariki ya 24 Nzeri 2022, ndareba uko icyo kiraro cyazubakwa, kugira ngo imvura izasange twariteguye.”
Isoko rya Vunga riherereye mu Ntara y’Iburengerazuba, mu Karere ka Nyabihu, rikaba ryubatse mu kibaya gikikijwe n’uturere twa Gakenke, Musanze, Muhanga ndetse na Nyabihu, uku guhuza Intara zitandukanye, bikaba ari kimwe mu bituma riremwa na benshi biganjemo abahaha n’abacuruza ibiribwa byera muri utu turere.
Usibye abakenera ubu bwiherero, n’abakoresha iyo nzira mu buzima busanzwe kwambuka birabavuna
Ikiraro cyahuzaga ubu bwiherero n’isoko kimaze imyaka isaga ibiri gisenywe n’imvura