Nyuma y’aho igihugu cya Niger kigiranye amasezerano n’umuryango w’Abibumbye(ONU) yo kohereza muri icyo gihugu Abanyarwanda 8 barangije igihano ndetse n’abagizwe Abere n’Urukiko Mpanabyaha rwashyiriweho uRwanda(TPIR) rukorera Arusha muri Tanzaniya, kuri uyu Mbere tariki ya 27 Ukuboza 2021, iki gihugu cyahaye aba Banyarwanda iminsi irindwi yo kuba bavuye ku butaka bwacyo.
Abirukanwe ni Sagahutu Innocent, Mugiraneza Prosper, Nsengiyumva Anathole, Ntagerura Andre, Muvunyi Tharicisse, Nteziryayo Alphonse, Nzuwonemeye François ndetse na Zigiranyirazo Protain.
Hamadu Soule Minisitiri w’ Ubutegetsi bw’igihugu no kwegereza Abaturage Ubuyobozi muri Niger, niwe washyize Umukono ku Itangazo ryirukana abo banyarwanda ku butaka bw’icyo gihugu, gusa ntihatangazwa impamvu nyamukuru y’iryo ryirukanwa.
Abo banyarwanda uko ari 8, bageze muri iki gihugu tariki ya 06 Ukuboza 2021, nyuma y’uko Niger yari yagiranye amasezerano na ONU tariki ya 15 Ugushyingo 2021, yo kwemera kubakira bakaba ariyo bajya kuba.
- Advertisement -
Leoncie Ntagerura, umugore wa André Ntagerura yabwiye VOA dukesha iyi nkuru ko ababajwe cyane n’iki cyemezo cyafatiwe aba banyarwanda barimo n’umugabo we.
Agira ati, “Natunguwe no kumva ko birukanwe na Niger kandi yari yagiranye amasezerano na ONU. Bari bumvikanye ko bazahamara umwaka umwe ONU ariyo ibitaho, nyuma bakirwanaho. Ikindi kandi nta gihugu na kimwe babamenyesheje ko bazerekezamo usibye kuvuga ko babirukanye gusa!”
Imiryango y’ababaye abere bamaze kuburana kimwe n’abarangije ibihano byabo, irasaba ko bakoherezwa i La Haye mu Buholandi ku Rukiko Mpanabyaha rwashyiriweho uRwanda cyangwa se bagahabwa imiryango yabo aho iri hose ku isi.