Giannis Antetokounmpo, umusore wigeze gucuruza ku mihanda ya Athens, ubu ni we MVP – umukinnyi urusha abandi gukina neza basketball muri NBA, nyuma y’uko atsinze hafi 1/2 cy’amanota yahaye intsinzi Milwaukee Bucks imbere ya Phoenix Suns.
Antetokounmpo yatowe ku bwiganze kuba ‘Most Valuable Player’ wa NBA Play-offs Finals nyuma yo gutsinda amanota 50 mu manota 105 kuri 98 batsinze Suns.
Ni ubwa mbere mu gice cy’ikinyejana gishize Bucks yegukanye igikombe cya NBA, ni cyo cya mbere kandi kuri Antetokounmpo w’imyaka 26 na bagenzi be nka Khris Middleton, Jrue Holiday cyangwa Bobby Portis nabo bigaragaje cyane.
Bucks ibaye ikipe ya mbere yabanje gutsindwa imikino ibiri yikurikiranya, igahindukirana mucyeba igatsinda imikino ine ikurikiyeho muri NBA Play-offs Finals aho amakipe atanguranwa gutsinda imikino ine.
- Advertisement -
Antetokounmpo, bahimba The Greek Freak, abaye umukinnyi wa mbere muri NBA uvuka hanze ya Amerika ubaye MVP w’imikino ya nyuma ya NBA kuva Umudage Dirk Nowitzki yabikora mu 2011.
Ashyikiriye kandi Michael Jordan nk’umukinnyi wenyine watwaye NBA MVP, Finals MVP, All-Star Game MVP n’umukinnyi wugarira kurusha abandi mu myaka yo gukina kwabo.
Bitandukanye na Jordan, Antetokounmpo ageze kuri iyo mihigo ine mu gihe cy’imyaka ibiri gusa.
Intsinzi ya Bucks mu ijoro ryo ku wa kabiri (mu gitondo ku wa gatatu mu Rwanda no mu Burundi) ikuyeho icyizere kuri Chris Paul wa Suns wifuzaga gutwara igikombe cya mbere mu myaka 16 amaze muri NBA.
Chris Paul w’imyaka 36 yarigaragaje muri iyi mikino itandatu ishize, no mu mukino warangiye yatsinze amanota menshi muri Suns, 26.
Paul, bahimba Point God, agiye kuba umukinnyi wigenga nyuma y’uko amasezerano ye na Suns arangiye, Phoenix Suns ishobora kongera amasezerano ye imyaka ibiri kuri miliyoni $70, mu gihe Antetokounmpo yishimiye guha igikombe Bucks imbere y’abakinnyi b’ibirangirire babiri baheruka guha iyi kipe igikombe mu 1971, Oscar Robertson na Kareem Abdul-Jabbar.
Mu 2013 ubwo Bucks yatoranyaga Antetokounmpo ari umuhungu w’imyaka 18, yavuze ko rimwe nawe izina rye rishobora kuzajya ahari irya Abdul-Jabbar na Robertson, kuko nimero bambaraga ubu nta mukinnyi ushobora kuzambara muri Bucks.