UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Braverman wari Minisitiri w’Umutekano mu Bwongereza yirukanywe
Hashize 2 weeks
Musanze: Arashakishwa nyuma yo gusambura inzu abamo
Hashize 2 weeks
Emmanuel Gasana yagejejwe imbere y’Urukiko asaba ko yafungurwa
Hashize 3 weeks
Baciye Agahigo ko kunywa Byeri 1,254 mu masaha atatu
Hashize 3 weeks
Ngororero: Yaterejwe cyamunana ku butaka atasabiye inguzanyo none Arasembera
Hashize 1 month
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • EnglishEnglish
Soma NBA : Nyuma y’imyaka 50, Giannis yinjije Milwuakee Bucks mu mateka
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • EnglishEnglish
Dukurikire
Imikino

NBA : Nyuma y’imyaka 50, Giannis yinjije Milwuakee Bucks mu mateka

Eric Uwimbabazi
Eric Uwimbabazi
Yanditswe taliki ya 19/03/2022 saa 9:51 AM

Giannis Antetokounmpo, umusore wigeze gucuruza ku mihanda ya Athens, ubu ni we MVP – umukinnyi urusha abandi gukina neza basketball muri NBA, nyuma y’uko atsinze hafi 1/2 cy’amanota yahaye intsinzi Milwaukee Bucks imbere ya Phoenix Suns.

Antetokounmpo yatowe ku bwiganze kuba ‘Most Valuable Player’ wa NBA Play-offs Finals nyuma yo gutsinda amanota 50 mu manota 105 kuri 98 batsinze Suns.

Ni ubwa mbere mu gice cy’ikinyejana gishize Bucks yegukanye igikombe cya NBA, ni cyo cya mbere kandi kuri Antetokounmpo w’imyaka 26 na bagenzi be nka Khris Middleton, Jrue Holiday cyangwa Bobby Portis nabo bigaragaje cyane.

Bucks ibaye ikipe ya mbere yabanje gutsindwa imikino ibiri yikurikiranya, igahindukirana mucyeba igatsinda imikino ine ikurikiyeho muri NBA Play-offs Finals aho amakipe atanguranwa gutsinda imikino ine.

- Advertisement -

Antetokounmpo, bahimba The Greek Freak, abaye umukinnyi wa mbere muri NBA uvuka hanze ya Amerika ubaye MVP w’imikino ya nyuma ya NBA kuva Umudage Dirk Nowitzki yabikora mu 2011.

  • NBA : Abakinnyi banze kujya mu kibuga kubera undi mwirabura warashwe.
  • BAL : Patriots Ishimangiye ko ari ikipe ikomeye inyagira The Rivers

Ashyikiriye kandi Michael Jordan nk’umukinnyi wenyine watwaye NBA MVP, Finals MVP, All-Star Game MVP n’umukinnyi wugarira kurusha abandi mu myaka yo gukina kwabo.

Bitandukanye na Jordan, Antetokounmpo ageze kuri iyo mihigo ine mu gihe cy’imyaka ibiri gusa.

Intsinzi ya Bucks mu ijoro ryo ku wa kabiri (mu gitondo ku wa gatatu mu Rwanda no mu Burundi) ikuyeho icyizere kuri Chris Paul wa Suns wifuzaga gutwara igikombe cya mbere mu myaka 16 amaze muri NBA.

Chris Paul w’imyaka 36 yarigaragaje muri iyi mikino itandatu ishize, no mu mukino warangiye yatsinze amanota menshi muri Suns, 26.

Paul, bahimba Point God, agiye kuba umukinnyi wigenga nyuma y’uko amasezerano ye na Suns arangiye, Phoenix Suns ishobora kongera amasezerano ye imyaka ibiri kuri miliyoni $70, mu gihe Antetokounmpo yishimiye guha igikombe Bucks imbere y’abakinnyi b’ibirangirire babiri baheruka guha iyi kipe igikombe mu 1971, Oscar Robertson na Kareem Abdul-Jabbar.

Mu 2013 ubwo Bucks yatoranyaga Antetokounmpo ari umuhungu w’imyaka 18, yavuze ko rimwe nawe izina rye rishobora kuzajya ahari irya Abdul-Jabbar na Robertson, kuko nimero bambaraga ubu nta mukinnyi ushobora kuzambara muri Bucks.

Eric Uwimbabazi July 21, 2021
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Braverman wari Minisitiri w’Umutekano mu Bwongereza yirukanywe
  • Musanze: Arashakishwa nyuma yo gusambura inzu abamo
  • Emmanuel Gasana yagejejwe imbere y’Urukiko asaba ko yafungurwa
  • Baciye Agahigo ko kunywa Byeri 1,254 mu masaha atatu
  • Ngororero: Yaterejwe cyamunana ku butaka atasabiye inguzanyo none Arasembera
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Imikino

RIB yafunze abakoze Uburiganya muri Academy ya Bayern Munich

Hashize 1 month
Imikino

Yasutse amarira nyuma yo kubuzwa amahirwe

Hashize 1 month
Imikino

Peace Cup: Rayon Sports yatewe mpaga hakomeza Intare

Hashize 8 months
Imikino

World Cup: Maroc ikoze amateka atazibagirana

Hashize 12 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?