Mu mukino ufungura irushanwa ryiswe BAL (Basketball African League) riri gukinirwa i Kigali guhera kuri iki cyumweru taliki ya 16 Gicurasi 2021, ikipe ya Patriots BBC yaserukiye u Rwanda itanze isomo rikomeye kuri The Rivers Hoopers yo mu gihugu cya Nigeria iyitsinda ku manota 83 kuri 60.
Ni umukino watangiye ku isaha ya saa 16h00′ ku masaha y’i Kigali mu Rwanda, umukino wa BAL wahuje amakipe ya Patriots BBC yaserukiye u Rwanda na Rivers Hoopers yo muri Nigeria zombi mu itsinda rimwe .
Kuri ubu, uduce tugera kuri 4 twose tugize umukino turangiye ikipe ya Patriots BBC itahukanye amanota 83 kuri 60 ya Rivers Hoopers.
Ni mu gihe agace ka mbere kasoje Rivers hoopers iyoboye n’amanota 18 kuri 17, abantu bari batangiye gutekereza ko igiye kwandagaza Patriots, ariko siko byaje kugenda kuko mu gace ka 2 Patriots BBC yatsinze amanota 26 kuri 16, agace ka 3 Patriots itsinda amanota 22 ku 10, mu gihe agace ka nyuma Patriots BBC yinjije amanota 18 mu nkangara kuri 14 ya Rivers hoopers umukino urangira yitwaye neza.
- Advertisement -
Brandon Costner wa Patriots niwe watsinze amanota menshi muri uyu mukino, aho yinjije amanota 20 wenyine, akurikirwa n’umukinnyi w’umuhanga “Taren Valdis Sullivan wa Rivers Hoopers watsinze amanota 15, naho Ndizeye Dieudonne wa Patriots atsinda 13.
Nyuma y’iyi nsinzi, Ikipe ya Patriots BBC ihagarariye u Rwanda, izacakirana na GNBC yo muri Madagascar kuri uyu wa gatatu taliki ya 19 Gicurasi 2021, saa 14h00′ ku isaha yo mu Rwanda.