Akimana Sophia yakubiswe na Hakizimana Yves bari barashakanye nyuma bagatandukana, ubwo yajyaga kumwaka umwana we w’umuhungu, uri mu kigero cy’umwaka umwe. Ibi byabereye mu mudugudu wa Kabushanga, akagari ka Kabirizi, umurenge wa Gacaca, mu karere ka Musanze; ahagana saa munani z’amanywa (14h00), kuri uyu wa 28 Kamena 2021.
Uyu mubyeyi wagejejwe kwa muganga mu masaha y’ijoro nyuma yo kumara umwanya munini aho yakubitiwe, abamubonye akigera kwa muganga batangarije UMURENGEZI.COM ko yari yanegekaye ndetse asa n’uwataye ubwenge kuko yavugishwaga cyane.
Uwimana Esperance (Izina yahawe ku mpamvu z’umutekano we) umwe mu barwayi twasanze aho uyu Sophia arwariye, yatubwiye ko uyu mubyeyi yagejejwe kwa muganga atabasha kwiyuriza igitanda. Ati, “Uyu mubyeyi yahahamuse ku buryo atari kumenya umuntu umugezeho. Ijwi ryose rw’umugabo ari kumva, ari guhita ahamagara ati ‘Hakiza uje kunyica!’ ni nayo mpamvu nari nkubajije nti ‘ese ni wowe mugabo we?’ Yavugishwaga cyane, ku buryo twahamagaye mugaga akamutera urushinge ari narwo rusa n’urwatumye atuza.ˮ
Uyu mubyeyi akomeza avuga ko mu byo yumvise uyu mugore avuga nyuma yo kugezwa kwa muganga, harimo ko yahaye amafaranga uyu Hakiza azi ko ayaha uwo bafatanyije kubaka urugo, ariko we akarenga akayakoresha asezerana n’umugore we mushya.
- Advertisement -
Agira ati, “Iyo mba muzima nari guhamagara RIB pe! Uyu ngo yari umugore wa gatatu, ngo abo yagiye azana bose bagiye bacyurwa n’inkoni! Uyu ngo yamukuye mu majy’epfo nyuma y’uko ahunze uwo bari batandukanye. Nk’uko yabivugaga, asa nk’uwataye ubwenge, yasubiragamo amafaranga yose yagiye amuha azi ngo bari gufatanya!
Wumvaga avuga ngo ‘Hakiza koko, ko wari waranyemereye kumbera Data ukambera Mama, none ni wowe unshize ku karubanda? Nguha miliyoni n’igice nzi ngo ugiye kubaka, urangije wikoreramo ubukwe n’undi mugore? Umpe umwana wanjye Blaise wenda nzapfane na we!’ Uyu mubyeyi arababaje ni ukuri.”
- Nyamasheke : Nyuma yo gutwikirwa umwana we, yakubiswe inyundo mu mutwe
- Burera : Nyuma y’imyaka 30 yahisemo gusubira iwabo kubera guhozwa ku nkeke
- Musanze : Muhire Evariste arasaba Ubutabera nyuma y’uko uwamutemye yidegembya
Uyu mubyeyi twahinduriye izina, avuga ko mu byaro hakiri ibibazo by’akazu, aho umuturage utahavuka ashobora kurengana akabura kirengera, kabone n’ubwo inzego z’ibanze zaba zibizi. Ibi ngo abishingira ku kuba uyu Sophia abamugejeje kwa muganga basaga n’abamwikiza. “Uko bamuzanye byasaga no kumwikiza, wabonaga nta rukundo. Ikibigaragaza ni uko kuva ahagana saa sita z’ijoro bamugeza aha, kugeza ubu ntawe uramusura. Abamuzanye wumvaga bigamba ko no kuba bamugejeje kwa muganga ari amahirwe agize!”
Tugerageza kuganira n’uyu Akimana Sophia, nta rindi zina yavugaga usibye Hakiza n’umwana we Blaise. Ati, “Haki…, wamuzanye…? Blaise…! Haki…, ugaruse kunkubita? Ntubona ko aho wakubise hatarabyimbuka?”
Uyu Sophia wumvise ijwi ry’umunyamakuru akamwita Hakiza nk’uko yabigenzaga ku yandi majwi y’abagabo yumvaga hafi aho, twifuje kumenya amakuru y’aho yakubitiwe tuyahabwa n’umwe mu batuye muri uriya mudugudu utashatse ko amazina ye atangazwa ku mpamvu z’umutekano we, wadutangarije ko yabuze ubutabazi bumugeza kwa muganga ku mpamvu z’uko inzego z’ibanze zishobora kuba zarahawe ruswa.
Akimana Sophia aho arwariye yumva ijwi ry’igitsinagabo, akaryitirana n’iry’umugabo we Hakiza (Photo: Umurengezi)
Kayiranga Jean Damascene Umukuru w’umudugudu wa Kabushanga yemeza iby’aya makuru, ariko akavuga ko yahamagawe n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari amubwira ikibazo, ariko bikarangira terefoni imuzimanye n’ubwo yakoze uko ashoboye ngo uwakubiswe agezwe kwa Muganga.
Ati, ”N’uwo mugabo we wamukubise namusabye ko yamugeraho akamurwaza, ndetse akamuzanira n’uwo mwana.”
Twahamagaye Nsengimana Aimable Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gacaca nyuma yo kubura uw’akagari ka Kabirizi ku murongo wa terefoni ye ngendanwa, maze avuga ko iby’aya makuru yabyumvishe, ariko akaba nta raporo yahawe, agasaba ko urwo rugomo rwashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rukabikurikirana, kuko ngo ibyo biba byarenze urwego rw’umurenge, bityo icyaha yakoze akagihanirwa cyane ko ngo ntawe uri hejuru y’amategeko
Kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru, uyu mubyeyi urwariye ku kigo Nderabuzima cya Karwasa giherereye mu murenge wa Cyuve, nta murwaza afite, ndetse n’umwana yakubitiwe kugeza ubu, ntabwo azi irengero rye, kuva yakubitwa akagirwa intere n’umugabo we, agiye kumusaba umwana babyaranye ngo amumuhe nawe amurere.
Itegeko nimero 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 rigena ibyaha n’ibihano muri rusange, mu ngingo ya ryo y’121 agace kayo ka 2, rivuga ko “Umuntu wese, abishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW), ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW).
Iyo icyaha cyakorewe umwana, umubyeyi, uwo bashyingiranywe cyangwa umuntu udashoboye kwitabara kubera imiterere ye ku mubiri cyangwa mu bwenge, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka umunani (8) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW).ˮ