Abaturage batuye n’abakorera mu murenge wa Kimonyi, mu Karere ka Musanze, barasabwa kugira umuco w’isuku, aho batuye, ku mubiri, mu byo bategura nk’ifunguro ndetse bakita no ku mutekano.
Ibi babisabwe kuri uyu wa 29 Ugushyingo 2022, mu bukangurambaga bwakozwe n’Umurenge wa Kimonyi, ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda ndetse n’Intara y’Amajyaruguru.
Ni igikorwa cyatangiwemo ubutumwa butandukanye, bwiganjemo gukangurira abatuye n’abakorera mu Murenge wa Kimonyi, kurangwa n’ isuku muri byose ndetse n’umutekano, ku nsanganyamatsiko igira iti: “KIMONYI IKEYE, ITEKANYE, ITOSHYE: ISUKU TUYIGIRE INTEGO, KURWANYA IMIRIRE MIBI, N’IGWINGIRA MU BANA, TUBIGIRE INTEGO.”
Uwitonze Marie Claire, umuturage utuye muri Kimonyi, avuga ko isuku bagiye kuyigira intego ihoraho.
- Advertisement -
Agira ati: “Tugiye kugenzura iwacu mu ngo, aho isuku itagendaga neza tubikosore, tube bandebereho, kuko tuzi ko isuku ari isoko y’ubuzima, ndetse na nyuma y’ubu bukangurambaga tuzakomeza ibi bikorwa byatangijwe.”
Migabozuba Charles, nawe yemeza ko nk’Abaturage ba Kimonyi, bafite umuhigo w’isuku n’umutekano kandi bagomba kwesa.
Ati: “Twahuriye hano mu gikorwa cy’ubukangurambaga ku isuku n’umutekano, tukaba twabigize umuhigo. Muri iki gikorwa cyateguwe n’Umurenge wa Kimonyi ku bufatanye na Polisi, twakuyeho ibintu byose byatumaga isuku n’umutekano bitagerwaho uko bikwiye.”
Mukasano Gaudence, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimonyi, aganira na UMURENGEZI.COM yagarutse ku kamaro k’ubu bukangurambaga.
Agira ati: “Turi mu gikorwa dufatanijemo na Polisi y’u Rwanda ndetse n’inzego z’ibanze, aho turi gushishikariza abaturage kugira umuco w’isuku, kurwanya imirire mibi mu bana n’abakuru ndetse no kugira umutekano kandi twabigize umuhigo tugomba kwesa.”
Ubu bukangurambaga bukubiyemo amarushanwa y’Imirenge ari kubera mu gihugu hose, yateguwe na Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’inzego z’ibanze, hakazagenzurwa isuku n’umutekano.
Biteganijwe ko Umurenge uzatsinda uzegukana ishimwe ry’amafaranga y’u Rwanda angana na Miliyoni Makumyabiri n’eshanu (25,000,000Frw) z’amafaranga y’u Rwanda.