UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
INES-Ruhengeri: Hatangijwe Umushinga witezweho kuzahura ubuhinzi
Hashize 23 hours
Rwanda: Hagiye kubakwa imihanda izajya inyurwamo n’abishyuye
Hashize 3 days
Rwanda: Ubukene n’amategeko akakaye, imbogamizi mu gukumira Cancer
Hashize 1 week
Uburibwe bw’Urukundo (Episode: 10)
Hashize 2 weeks
Amajyaruguru: Umunsi mpuzamahanga w’abagore wizihijwe ku buryo budasanzwe unahabwa umwihariko
Hashize 2 weeks
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • EnglishEnglish
Soma Musanze-Kimonyi: Abaturage basabwe kurangwa n’isuku muri byose
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • EnglishEnglish
Dukurikire
Politiki

Musanze-Kimonyi: Abaturage basabwe kurangwa n’isuku muri byose

Emmanuel DUSHIMIYIMANA
Emmanuel DUSHIMIYIMANA
Yanditswe taliki ya 30/11/2022 saa 9:12 PM

Abaturage batuye n’abakorera mu murenge wa Kimonyi, mu Karere ka Musanze, barasabwa kugira umuco w’isuku, aho batuye, ku mubiri, mu byo bategura nk’ifunguro ndetse bakita no ku mutekano.

Ibi babisabwe kuri uyu wa 29 Ugushyingo 2022, mu bukangurambaga bwakozwe n’Umurenge wa Kimonyi, ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda ndetse n’Intara y’Amajyaruguru.

Ni igikorwa cyatangiwemo ubutumwa butandukanye, bwiganjemo gukangurira abatuye n’abakorera mu Murenge wa Kimonyi, kurangwa n’ isuku muri byose ndetse n’umutekano, ku nsanganyamatsiko igira iti: “KIMONYI IKEYE, ITEKANYE, ITOSHYE: ISUKU TUYIGIRE INTEGO, KURWANYA IMIRIRE MIBI, N’IGWINGIRA MU BANA, TUBIGIRE INTEGO.”

Uwitonze Marie Claire, umuturage utuye muri Kimonyi, avuga ko isuku bagiye kuyigira intego ihoraho.

- Advertisement -

Agira ati: “Tugiye kugenzura iwacu mu ngo, aho isuku itagendaga neza tubikosore, tube bandebereho, kuko tuzi ko isuku ari isoko y’ubuzima, ndetse na nyuma y’ubu bukangurambaga tuzakomeza ibi bikorwa byatangijwe.”

Migabozuba Charles, nawe yemeza ko nk’Abaturage ba Kimonyi, bafite umuhigo w’isuku n’umutekano kandi bagomba kwesa.

Ati: “Twahuriye hano mu gikorwa cy’ubukangurambaga ku isuku n’umutekano, tukaba twabigize umuhigo. Muri iki gikorwa cyateguwe n’Umurenge wa Kimonyi ku bufatanye na Polisi, twakuyeho ibintu byose byatumaga isuku n’umutekano bitagerwaho uko bikwiye.”

Mukasano Gaudence, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimonyi, aganira na UMURENGEZI.COM yagarutse ku kamaro k’ubu bukangurambaga.

Agira ati: “Turi mu gikorwa dufatanijemo na Polisi y’u Rwanda ndetse n’inzego z’ibanze, aho turi gushishikariza abaturage kugira umuco w’isuku, kurwanya imirire mibi mu bana n’abakuru ndetse no kugira umutekano kandi twabigize umuhigo tugomba kwesa.”

Ubu bukangurambaga bukubiyemo amarushanwa y’Imirenge ari kubera mu gihugu hose, yateguwe na Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’inzego z’ibanze, hakazagenzurwa isuku n’umutekano.

Biteganijwe ko Umurenge uzatsinda uzegukana ishimwe ry’amafaranga y’u Rwanda angana na Miliyoni Makumyabiri n’eshanu (25,000,000Frw) z’amafaranga y’u Rwanda.

Emmanuel DUSHIMIYIMANA November 30, 2022
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Enter Captcha Here : *

Reload Image

INKURU ZIHERUKA

  • INES-Ruhengeri: Hatangijwe Umushinga witezweho kuzahura ubuhinzi
  • Rwanda: Hagiye kubakwa imihanda izajya inyurwamo n’abishyuye
  • Rwanda: Ubukene n’amategeko akakaye, imbogamizi mu gukumira Cancer
  • Uburibwe bw’Urukundo (Episode: 10)
  • Amajyaruguru: Umunsi mpuzamahanga w’abagore wizihijwe ku buryo budasanzwe unahabwa umwihariko
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Politiki

Rwanda: Hagiye kubakwa imihanda izajya inyurwamo n’abishyuye

Hashize 3 days
Politiki

Congo yirukanye ku butaka bwayo abasirikare b’u Rwanda

Hashize 2 months
Politiki

U Bufaransa bweruye bushinja u Rwanda gufasha M23

Hashize 3 months
Politiki

Polisi yasabwe gutanga serivisi nziza mu bushobozi buhari

Hashize 3 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?