Bamwe mu baturage bafite amazu ku muhanda Musanze-Kinigi, bavuga ko basigiwe amarangi y’ibirango bya sosiyete y’itumanaho izwi nka Airtel ku mazu batuyemo n’ayo bakodesha, bikabatera ibihombo kuko ngo abayakodeshaga bahise bayavamo.
Aba baturage bavuga ko ubuyobozi bwaje bukabasigira irangi ry’amabara ya Airtel ku nzu yabo, nyamara bo batarabishakaga yewe ngo ntan’ibyo bigeze bamenyeshwa.
Bamwe mu baganiriye n’Itangazamakuru bo mu kagari ka Kampanga, umudugudu wa Nyejoro, mu murenge wa Kinigi, babwiye UMURENGEZI.COM ko byakozwe ku gahato, nyamara barashoboraga kwiterera amarangi asanzwe, ntibibe byabashyira mu bihombo birimo no kuba abakodeshaga aya mazu barahise bayavamo.
- Kinigi : Gitifu w’Umurenge arashyirwa mu majwi n’abaturage mu kubaka Ruswa
- Aratabaza Perezida Kagame nyuma yo gufungwa agiye kumugezaho ikibazo cye
- Musanze : Urugomo ruracyari rwose muri imwe mu mirenge igize aka karere
Umwe muri bo utifuje ko amazina ye atangazwa agira ati, ‘‘Dufite amazu ku muhanda dukodesha abantu bakayaturamo, ariko twatunguwe no gusanga abayobozi bayasize amarangi kandi mu byukuri ntabwo amazu yacu yasaga nabi. Bityo rero dukeneye ubuvugizi kuko nta muntu ushobora kuza kuyikodesha isize aya marangi.”
- Advertisement -
Ngo gusigirwa amarangi ya Sosiyete y’itumanaho batumye abakodeshaga amazu yabo bayavamo
Twifuje kumenya icyo ubuyobozi bw’umurenge wa Kinigi buvuga kuri iki kibazo, maze ku murongo wa telefoni Bwana Twagirimana Innocent Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge, adutangariza ko ibi byakozwe kubera ko ba nyir’aya mazu bari baranze kuyasiga, bityo bagahitamo kubibakorera mu rwego rw’isuku.
Ati, “Cyari icyemezo cy’Akarere mu rwego rwa ‘Beautification’ kugira ngo turusheho gusanisha neza n’umujyi wa kinigi. Abo bantu basabwe kenshi gusiga amarangi, hanyuma rero tubonye ubufasha duhitamo kubasigira. Gusa ubangamiwe yemerewe gusiga irindi rangi yifuza, ariko ntabwo twari tuzi ko twasigira umuntu irangi ngo ababare.”
Kinigi, ni umwe mu mirenge 15 igize akarere ka Musanze, ukaba n’umwe mu ikomeje gutera imbere umunsi ku wundi, bitewe n’urusobe rw’ibinyabuzima biharabarizwa nk’Ingagi n’izindi nyamaswa zitandukanye, ibi bigatuma hanaba hamwe mu habarizwa amahoteli akomeye yifashishwa n’Abakerarugendo bahaza, bazanwe no kureba izi Nyamanswa.