UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
INES-Ruhengeri: Hatangijwe Umushinga witezweho kuzahura ubuhinzi
Hashize 22 hours
Rwanda: Hagiye kubakwa imihanda izajya inyurwamo n’abishyuye
Hashize 3 days
Rwanda: Ubukene n’amategeko akakaye, imbogamizi mu gukumira Cancer
Hashize 1 week
Uburibwe bw’Urukundo (Episode: 10)
Hashize 1 week
Amajyaruguru: Umunsi mpuzamahanga w’abagore wizihijwe ku buryo budasanzwe unahabwa umwihariko
Hashize 2 weeks
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • EnglishEnglish
Soma Inama igirwa abana banyara mu buriri n’uburyo byakwirindwa
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • EnglishEnglish
Dukurikire
UbuzimaUtuntu n'utundi

Inama igirwa abana banyara mu buriri n’uburyo byakwirindwa

Emmanuel DUSHIMIYIMANA
Emmanuel DUSHIMIYIMANA
Yanditswe taliki ya 03/10/2022 saa 2:09 PM

Hari ababyeyi bamwe na bamwe bakunze kwinubira imyitwarire y’abana babo mu gihe cya nijoro, bitewe no gukorera isuku abana bakuze banyara ku buriri.

Impamvu nyamukuru ituma umwana cyangwa umuntu mukuru anyara ku buriri iracyakorwaho  ubushakashatsi, ariko impuguke mu by’ubuzima zigaragaza ko, ku bana bari munsi y’imyaka 5 atari ikibazo, ahubwo ko ari igice cyabo cy’ubuzima busanzwe bwo gukura, kuko bihinduka ikibazo iyo bibaye ku bantu barengeje iyo myaka.

Ubushakashatsi kandi bugaraza ko Kunyara ku buriri byiyongera ku bana bagwingiye, abatagaragaza ibyiyumvo byabo nko gukina n’abandi bana, ababuze ababyeyi bakiri bato, abataritaweho cyangwa abatereranwe n’ababyeyi ndetse n’ibindi bibazo by’ubuzima.

  • Byinshi wamenya ku mikurire y’ubwonko bw’umwana n’imyitwarire ye
  • Menya bimwe mu bitera Ikirungurira n’uburyo bwo kucyirinda
  • Icyo impuguke zivuga ku myitwarire y’umuntu bitewe n’ubwoko bw’amaraso ye
  • Menya inkomoko n’ingaruka zo kuva imyuna (Epistaxis)
  • Sobanukirwa ubwoko bw’abantu bahora batuje “Introverti” na bimwe mu bibaranga

Mu gitabo “Mayo Clinic Guide to Raising a healthy Child” kivuga iby’ubuzima,  abashakashatsi bagaragaza ko nta muntu uzi neza impamvu nyakuri ituma umuntu anyara mu buriri, ariko ko hari zimwe mu mpamvu  bakeka ko zibitera, harimo: Uruhererekane rw’imiryango, Uruhago ruto, Imisemburo mike ishinzwe gutuma umuntu amenya ko ashaka kunyara, uburwayi bw’imiyoborankari na Diyabete.

- Advertisement -

Hari kandi ubushobozi buke bwo kumenya niba uruhago rwawe rwuzuye, gusinzira nabi bitewe no kugona k’uwo bararanye, gusinzirira ahantu hari urusaku ruturuka kuri za televisiyo, cyangwa inyamanswa zo mu rugo nk’imbeba n’ibindi bimubuza gusinzira neza, umujagararo(stress) cyangwa guhindagura ubuzima bw’imibereho.

Zimwe mu ngaruka ku banyara mu buriri

Kunyara mu buriri bigira ingaruka zitandukanye zirimo Kwitinya mu bandi, indwara ziterwa n’isuku nke nk’Ibiheri ku kibuno cy’umwana ndetse no mu myanya ndangagitsina, bigatera kwishimagura.

Ni ryari biba ngombwa gushaka muganga?

Iyo umwana ahagaritse kunyara ku buriri nyuma hashira igihe kinini akongera kubisubiraho, biba ari ngombwa kubonana na muganga ubizoberewe akaguha inama z’uko wabyitwaramo.

Hari kandi n’iyo kwihagarika ku buriri bikurikiwe no kubabara mu nzira inkari zinyuramo, kugira inyota cyane, kwihagarika inkari zenda gusa n’amaraso, nabyo ni ingenzi kwegera muganga kugira ngo agufashe.

Inama zigirwa ababyeyi mu guhangana n’iki kibazo

Ababyeyi bafite abana banyara mu buriri, baragirwa inama zo kubuza abana kunywa ibinyobwa byiganjemo isukari, Ikawa n’ibindi birimo kafeyine mbere yo kuryama, kuko  bituma abana banyara cyane.

Hari kandi gutoza umwana kujya mu bwiherero mu minota 15 mbere yo kuryama, no kuvana mu cyumba cy’Abana ibintu bituma adasinzira neza, harimo za Tereviziyo, Radiyo, Telefone, inyamanswa zo mu rugo n’ibindi.

Kudahana wihanukiriye umwana wanyaye ku buriri nabyo ni ingenzi, kuko bimwongerera umujagararo(stress) no kumva afite isoni n’ikimwaro mu bandi.

Guhemba umwana mu gihe atanyaye  kuburiri;  na byo ngo bituma yirinda kubunyaraho, kugira ngo aze kubona igihembo. Ibi bigakorerwa  abana banyara ku buriri bari maso, bitewe n’uko batinye kubyuka ngo bajye ku bwiherero.

Imibare y’ubushakashatsi igaragaza iki?

Imibare igaragaza ko kunyara ku buriri bigabanuka uko umwana agenda akura kuko 15%-20% by’abana bafite imyaka 5, ari bo banyara mu buriri, 5% by’abana b’imyaka 10 nibo basigara banyara kuburiri, mu gihe abari hejuru yayo 1% ari we usigara akinyara mu buriri.

Imibare kandi,  igaragaza ko abahungu banyara mu buriri, ari inshuro ebyiri ku bakobwa. Ni ukuvuga ko mu bana batatu banyara kuburiri, babiri aba ari abahungu, umwe ari umukobwa.

Irebana na: umurengezi
Emmanuel DUSHIMIYIMANA October 3, 2022
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Enter Captcha Here : *

Reload Image

INKURU ZIHERUKA

  • INES-Ruhengeri: Hatangijwe Umushinga witezweho kuzahura ubuhinzi
  • Rwanda: Hagiye kubakwa imihanda izajya inyurwamo n’abishyuye
  • Rwanda: Ubukene n’amategeko akakaye, imbogamizi mu gukumira Cancer
  • Uburibwe bw’Urukundo (Episode: 10)
  • Amajyaruguru: Umunsi mpuzamahanga w’abagore wizihijwe ku buryo budasanzwe unahabwa umwihariko
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

IbidukikijeUbuzima

Rwanda: Ubukene n’amategeko akakaye, imbogamizi mu gukumira Cancer

Hashize 1 week
Ubuzima

Abatuye mu Mijyi bahawe impuruza ku buzima bwabo

Hashize 2 months
Ubuzima

Musanze: Aratabaza Leta nyuma yo gukeneshwa n’indwara ikomeye

Hashize 4 months
Ikoranabuhanga

Twitter yahagaritse abakozi b’ishami ryayo muri Afurika

Hashize 4 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?