Ikirungurira ni uburibwe bumeze nko gushya buturuka mu gifu, bukumvikanira mu gituza ndetse rimwe na rimwe bukaba bwanakomeza no mu bindi bice nko ku ijosi cyangwa mu muhogo bitewe n’impamvu nyamukuru yateye iki kibazo.
Ikirungurira giterwa na aside(acide) iba mu gifu yitwa “Acide Chloryhydrique(HCL)” izamuka mubyo umuntu aba yariye(gastric reflux) igasohokamo igatwika izindi ngingo ziri hejuru y’igicamakoma, ari naho uburibwe buhera.
Ikirungurira, ni indwara ikunze kugaragara igihe gito nyuma yo kurya, iyo umuntu yariye ibiryo birimo aside nyinshi nk’ibishyimbo, ibiryo birimo amavuta menshi, ibirimo inyanya cyangwa sositomate nyinshi, imitobe y’amacunga n’indimu, urusenda, shokola(Chocolate), inzoga, kunywa ibirimo kawa n’ibindi.
Kuryama ukirangiza kurya, kuryama ucuramye(amaguru ari hejuru cyane ugereranije n’umutwe), kwambara imyenda ihambiriye cyane, kurya ibiryo byinshi cyane, indwara y’igifu no kuruka nabyo ni bimwe mu bishobora gutera ikirungurira.
- Advertisement -
Iyi ndwara igaragara kandi nijoro iyo wicuye kuri bamwe no ku bagore batwite bitewe n’imihindagurike y’imisemburo y’umubiri(hormones) ishobora kongera iyo aside bigatera icyo kibazo.
Ubu ni uburwayi bukira bitewe n’ingamba umuntu afata harimo kwirinda gukoresha kenshi ibiribwa byavuzwe haruguru igihe ufite iki kibazo kuko akenshi umubiri uba utabyishimiye.
Ni ngombwa kandi ko wirinda guhaga cyane. Aha ushobora guhitamo karya kenshi aho kubirira rimwe aribyo bita “few meal planning tipsˮ mu ndimi z’amahanga, kwirinda kunama umaze kurya no kwirinda imyitozo isaba kunama cyane.
Izindi nama zitangwa mu rwego rwo kwirinda ikirungurira, harimo kwirinda kurya ibiryo byinshi, kugabanya ikigero cy’amavuta mu ifunguro rya buri munsi, kuryama byibuze nyuma y’amasaha abiri urangije kurya n’ibindi.
Kuba indwara y’ikirungurira ishobora kugirana isano n’izindi ndwara nka kanseri yo mu muhogo, indwara y’igifu n’izindi, kugana muganga igihe bikomeje ni kimwe mu nama zigirwa abahura kenshi n’iki kibazo.
Harimo n’umunyu mwinshi