Abahanga mu bijyanye n’imiterereze ya muntu bashyira abantu mu byiciro bibiri aribyo Introverti(Introverts) na Extroverti(Extroverts).
Icyiciro cya Introverti ari nacyo tuza kuvugaho muri iyi nkuru, ni abantu bacecetse cyane akenshi badakunda kuvuga iyo bari mu bandi.
Aba bantu, bakunze guhitamo kwibera mu rugo cyangwa ku kazi kuko baba bumva aribyo bibahaye amahoro gusumba uko bajya mu bitaramo, ibirori by’iminsi mikuru cyangwa gusura inshuti bamenyanye vuba.
Introverti ahitamo guha umwanya abo mu muryango we, abo bakorana mu kazi ka buri munsi cyangwa inshuti ze magara, ku buryo usanga kugira ngo azatahe ubukwe cyangwa ajye mu munsi mukuru urimo abantu benshi atazi ari gacye cyane mu buzima bwe.
- Advertisement -
Introverti ni abantu barangwa no gutekereza cyane mbere yo kugira icyo bavuga, ntibakunda kurondogora, kandi iyo muvugana agutega amatwi ariko akavuga macye cyane.
Bakunda kandi kuganira ibintu bisaba gutekereza cyane, aho kuganira avuga ku bandi bantu n’ ibyabaye hirya no hino, kandi bagakunda no gutanga ibitekerezo byabo mu nyandiko kurusha mu mvugo.
Introverti ni umuntu ukunda kwitekerezaho cyane, ntatinya kuba wenyine, ahubwo arabikunda kuko bituma aruhuka urusaku rw’abantu bavuga ibintu n’ibindi bitamufitiye akamaro.
Ba introverti bagira inshuti nke cyane ariko ubucuti bwabo bukaba bukomeye cyane kandi buzira uburyarya.
Bakunda akenshi kuba bonyine kugira ngo bashobore kuruhuka no kugubwa neza, bakaba kandi aribo bihitiramo inshuti kurusha uko arizo zabahitamo.
Introverti baba bazi kwitegereza cyane, ndetse kandi bakabona byinshi abandi batabonye bahugiye mu kuvuga, bityo bigatuma bashobora gushyira mu gaciro bakaba banatekereza ku bintu abandi badashobora gutekerezaho.
Kubera kudakunda kugira urwenya, Introverti iyo avuze ikintu ni uko aba yagitekerejeho, kandi ntatinda kubishyira mu bikorwa. Agira amagambo make ariko akaze, kandi ntapfa kuvuga avugira ubusa.
Ba introverti bazi kugera kucyo bashaka kandi bacecetse kandi mu ibanga, ndetse kagashobora no guha icyerekezo abandi bantu.
Iyo bavugana n’umuntu nta kintu na kimwe kibacika batagikoreye isuzuma risesuye, ku buryo iyo uvuganye na introverti uba wizeye neza ko ibyo wamubwiye byose yabyumvise.
Kuba badakunda kwishora mu bitari ngombwa, usanga badakunze no kugwa mu mitego y’ababeshya kuko baba bigengesera mbere yo gufata ibyemezo.
Ni abantu kandi bakunda ubwigenge bwo kwitekerereza. Gukorera mu matsinda bibananiza mu bwonko ndetse bikanagabanya umusaruro w’ibikorwa byabo, ariko icyo bakoze ari bonyine kiratungana kandi neza.
Akenshi usanga abantu bari introverti bandika ibitabo, cyangwa bagahanga udushya dutuma isi irushaho kuba nziza kurushaho, kuko igihe bamara ari bonyine bahimba ibintu bishya kandi bakabisangiza abandi bakoresheje ikoranabuhanga bikaba na kimwe mu bituma isi yihuta mu muvuduko w’iterambere.
Abraham Lincoln, Bill Gates, Eleanor Roosevelt, Warren Buffett, Mahatma Gandhi na Albert Einstein ni bamwe mu ngero za ba Introverti bubatse amazina kubera ibikorwa byabo.
Abahanga mu by’imitekerereze bavuga ko kuba umuntu ari introverti hari abo usanga biteye ipfunwe ndetse rimwe na rimwe bikanabatera kwitinya kuko akenshi baba bagaragaza itandukaniro muri sosiyeye, ariko burya ngo ba introverti ntibari bakwiye kwitinya kuko usanga ari abantu bafite amahirwe n’impano bitagirwa na buri wese bitewe nuko baba bashobora kugera kucyo bashaka kandi mu gihe icyo aricyo cyose.
Iyinkuru itumye menya abantu, ubutaha uzadukorere kuri
Extroverti uturebere niba hari abari HaGaTi na HaGaTi