Hari ababyeyi bamwe na bamwe bakunze kwinubira imyitwarire y’abana babo mu gihe cya nijoro, bitewe no gukorera isuku abana bakuze banyara ku buriri.
Impamvu nyamukuru ituma umwana cyangwa umuntu mukuru anyara ku buriri iracyakorwaho ubushakashatsi, ariko impuguke mu by’ubuzima zigaragaza ko, ku bana bari munsi y’imyaka 5 atari ikibazo, ahubwo ko ari igice cyabo cy’ubuzima busanzwe bwo gukura, kuko bihinduka ikibazo iyo bibaye ku bantu barengeje iyo myaka.
Ubushakashatsi kandi bugaraza ko Kunyara ku buriri byiyongera ku bana bagwingiye, abatagaragaza ibyiyumvo byabo nko gukina n’abandi bana, ababuze ababyeyi bakiri bato, abataritaweho cyangwa abatereranwe n’ababyeyi ndetse n’ibindi bibazo by’ubuzima.
- Byinshi wamenya ku mikurire y’ubwonko bw’umwana n’imyitwarire ye
- Menya bimwe mu bitera Ikirungurira n’uburyo bwo kucyirinda
- Icyo impuguke zivuga ku myitwarire y’umuntu bitewe n’ubwoko bw’amaraso ye
- Menya inkomoko n’ingaruka zo kuva imyuna (Epistaxis)
- Sobanukirwa ubwoko bw’abantu bahora batuje “Introverti” na bimwe mu bibaranga
Mu gitabo “Mayo Clinic Guide to Raising a healthy Child” kivuga iby’ubuzima, abashakashatsi bagaragaza ko nta muntu uzi neza impamvu nyakuri ituma umuntu anyara mu buriri, ariko ko hari zimwe mu mpamvu bakeka ko zibitera, harimo: Uruhererekane rw’imiryango, Uruhago ruto, Imisemburo mike ishinzwe gutuma umuntu amenya ko ashaka kunyara, uburwayi bw’imiyoborankari na Diyabete.
- Advertisement -
Hari kandi ubushobozi buke bwo kumenya niba uruhago rwawe rwuzuye, gusinzira nabi bitewe no kugona k’uwo bararanye, gusinzirira ahantu hari urusaku ruturuka kuri za televisiyo, cyangwa inyamanswa zo mu rugo nk’imbeba n’ibindi bimubuza gusinzira neza, umujagararo(stress) cyangwa guhindagura ubuzima bw’imibereho.
Zimwe mu ngaruka ku banyara mu buriri
Kunyara mu buriri bigira ingaruka zitandukanye zirimo Kwitinya mu bandi, indwara ziterwa n’isuku nke nk’Ibiheri ku kibuno cy’umwana ndetse no mu myanya ndangagitsina, bigatera kwishimagura.
Ni ryari biba ngombwa gushaka muganga?
Iyo umwana ahagaritse kunyara ku buriri nyuma hashira igihe kinini akongera kubisubiraho, biba ari ngombwa kubonana na muganga ubizoberewe akaguha inama z’uko wabyitwaramo.
Hari kandi n’iyo kwihagarika ku buriri bikurikiwe no kubabara mu nzira inkari zinyuramo, kugira inyota cyane, kwihagarika inkari zenda gusa n’amaraso, nabyo ni ingenzi kwegera muganga kugira ngo agufashe.
Inama zigirwa ababyeyi mu guhangana n’iki kibazo
Ababyeyi bafite abana banyara mu buriri, baragirwa inama zo kubuza abana kunywa ibinyobwa byiganjemo isukari, Ikawa n’ibindi birimo kafeyine mbere yo kuryama, kuko bituma abana banyara cyane.
Hari kandi gutoza umwana kujya mu bwiherero mu minota 15 mbere yo kuryama, no kuvana mu cyumba cy’Abana ibintu bituma adasinzira neza, harimo za Tereviziyo, Radiyo, Telefone, inyamanswa zo mu rugo n’ibindi.
Kudahana wihanukiriye umwana wanyaye ku buriri nabyo ni ingenzi, kuko bimwongerera umujagararo(stress) no kumva afite isoni n’ikimwaro mu bandi.
Guhemba umwana mu gihe atanyaye kuburiri; na byo ngo bituma yirinda kubunyaraho, kugira ngo aze kubona igihembo. Ibi bigakorerwa abana banyara ku buriri bari maso, bitewe n’uko batinye kubyuka ngo bajye ku bwiherero.
Imibare y’ubushakashatsi igaragaza iki?
Imibare igaragaza ko kunyara ku buriri bigabanuka uko umwana agenda akura kuko 15%-20% by’abana bafite imyaka 5, ari bo banyara mu buriri, 5% by’abana b’imyaka 10 nibo basigara banyara kuburiri, mu gihe abari hejuru yayo 1% ari we usigara akinyara mu buriri.
Imibare kandi, igaragaza ko abahungu banyara mu buriri, ari inshuro ebyiri ku bakobwa. Ni ukuvuga ko mu bana batatu banyara kuburiri, babiri aba ari abahungu, umwe ari umukobwa.