Laboratwari y’igihugu y’ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera(RFL), imaze iminsi iri mu bukangurambaga bwiswe “Menya RFL”, aho kuri iyi nshuro bwakomereje mu Ntara y’Iburasirazuba.
Bamwe mu bitabiriye ubu bukangurambaga bwo kuri uyu wa 31 Kanama 2022, barimo; Abayobozi b’inzego zitandukanye kuva ku rwego rw’Intara kumanuka, abakora mu butabera ndetse n’inzego z’umutekano bakaba bemeje ko serivisi zitangwa na RFL zirenze kure uko babitekerezaga.
Gasana Richard umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, yashimye serivisi bamenyeshejwe zitanga na RFL, ahamya ko zirenze uko yazitekerezaga.
Agira ati, “Ndashima iyi gahunda, nasanze serivisi RFL itanga zirenze uko nazitekerezaga, bikaba bigiye gutuma twongera ubufatanye mu gusobanurira umuturage ibikorwa by’iki kigo.”
- Advertisement -
- “Ubukangurambaga twiyemeje buragenda butanga umusaruro” – RFL
- Amajyepfo : Inkuru nziza ku bifuza gukoresha Ibizamini bishingiye ku Bimenyetso bya Gihanga
Ibi kandi nibyo bigarukwaho Emmanuel Gasana, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, wavuze ko bagiye gukora ubuvugizi, no kumenyekanisha ibikorwa bya RFL.
Agira ati, “Zimwe mu nshingano Intara ihabwa n’Itegekonshinga, harimo ubuvugizi ndetse n’Ubujyanama. Ubu tugiye kwamamaza ubu butumwa mu baturage ko RFL ihari kandi ikora neza, kuko abenshi ntibari bayizi.”
Ubukangurambaga bwa “Menya RFL” Biteganijwe ko buzamara amezi atatu, bukazazenguruka mu gihugu hose bumenyekanisha ibikorwa na serivisi bya Laboratwari y’igihugu y’ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera.