Intungamubiri izwi nka ‘lycopene’ iboneka mu nyanya, ishobora kongerera ireme intanga-ngabo, nk’uko bikubiye mu bushakashatsi bwatangajwe n’ikigo NHS cyo mu Bwongereza.
Ubu bushakashatsi bugaragaraza ko Abagabo bafite ubuzima bwiza, bagiye buri munsi bafata ku isupu ngufi (ifashe) y’inyanya yajya nko ku biyiko bibiri bakayirenza ku bindi biryo, basanzwe bafite intanga nziza kurushaho.
Ubugumba mu bagabo bugaragara ku kigero kigera kuri kimwe cya kabiri cy’abashakanye baba barabuze urubyaro. Impuguke mu bijyanye n’uburumbuke, zavuze ko hakenewe gukorwa ubundi bushakashatsi burenzeho burimo n’abagabo basanzwe bazwiho kugira ibibazo by’uburumbuke.
Ikigo NHS gishinzwe ubuzima mu Bwongereza, kuri ubu kigira inama abagabo bafite ibibazo by’uburumbuke kurya indyo yuzuye ndetse bakambara imyenda y’imbere itabakanyaga.
- Advertisement -
Iki kigo kandi, kinabagira inama yo kugabanya umuhangayiko uko bashoboye kose, kandi bakajya bakorana imibonano mpuzabitsina mu buryo buhoraho n’abo bashakanye mu gihe cyabo cy’uburumbuke, mu kongera amahirwe cyane bishoboka yo gusama.
Igitekerezo cy’uko intungamubiri zimwe na zimwe zishobora kongerera uburumbuke abagabo, hashize igihe kivugwaho. ‘Lycopene’ cyo kimwe n’intungamubiri (vitamine) E n’umunyu ngugu wa ‘zinc’ byibanzweho n’ubushakashatsi bwabanje, ibuza ibishobora kwangiza ingirabuzima-fatizo (cells/cellules) mu mubiri.
Iyi ntungamubiri ya ‘lycopene’ iboneka mu nyanya, yagiye ivugwa ko yaba ifite n’akandi kamaro, karimo nko kugabanya ibyago byo kurwara indwara y’umutima ndetse na kanseri zimwe na zimwe.
Itsinda ry’abashakashatsi bo kuri Kaminuza ya Sheffield mu gihugu cy’u Bwongereza, bakoreye ubu bushakashatsi ku bagabo 60, mu gihe cy’ibyumweru 12, batoranyijwe mu buryo bwo gutomboza, bwasanze abagabo bakwiye kugabanya urugero rw’ibinyobwa bisembuye bafata kandi bakagerageza kurya indyo yuzuye.
Dr Liz Williams, impuguke mu mirire y’abantu akaba n’umwarimu muri Kaminuza ya Sheffield, ari na we wayoboye ubushakashatsi, agira ati, “Kuri ubu, hari bicye cyane twagiraho inama abagabo. Tubabwira kugabanya urugero rw’ibinyobwa bisembuye kandi bakarya indyo yuzuye, ariko ubu ni ubutumwa bwo muri rusange cyane.”
“Ubu bwari ubushakashatsi bukorewe ku bantu bake kandi dukeneye rwose kubusubiramo tubukoreye ku bantu benshi kurushaho, ariko ibyo twagezeho bitanga icyizere cyane, nk’uko bigaragara mu kinyamakuru cy’ubushakashatsi ku mirire cya European Journal of Nutrition ari naho twabitangarije.”
Andrew Drakeley, umuyobozi w’ikigo cy’uburumbuke cyo ku bitaro by’abagore bya Liverpool Women’s Hospital’s Hewitt Fertility Centre, agira ati, “Kongera amahirwe y’ubuzima bw’abashakanye bafite ikibazo cy’uburumbuke, ku bagabo n’abagore, akenshi bishobora kurinda gukenera kwinjirirwa mu buzima bahabwa ubuvuzi buhenze, gusa ubundi bushakashatsi ku bafite ikibazo cy’uburumbuke bucyenewe gukorwa mbere y’uko uwo muti w’isupu y’inyanya utangira kurangirwa abantu.”
Gwenda Burns, wo mu kigo cy’uburumbuke cya Fertility Network, we avuga ko nubwo aho bubu bushakashatsi uri hakiri mu ntangiriro cyane, ubu bushakashatsi butanga icyizere cyo kuvugurura ireme ry’intanga ndetse no kurushaho gusobanukirwa uburumbuke bw’abagabo mu gihe kiri imbere”.