Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Joe Biden yavuze ko uwahoze ari Perezida wa Amerika Donald Trump kuri ubu uri gusoza manda, atari hejuru y’amategeko agomba gushyikirizwa Ubutabera .
Ni nyuma yo gushinjwa uruhare mu gushishikariza abaturage bamushyigikiye kujya gukorera imyigaragambyo ku biro by’Inteko Ishinga Amategeko.
Uyu Donald Trump utaremeye ibyavuye mu matora, ashinjwa gushishikariza abamushyigikiye kujya gukora imyigaragambyo ku Nteko Ishinga amategeko bakangiza iyo nyubako ndetse bakahateza akavuyo kenshi katumye bamwe bapfa abandi benshi barakomereka ubu bakaba bakomeje kwitabwaho n’abaganga.
Mu bigaragambya bamwe, bahise batangiye gutabwa muri yombi ariko hari n’abasabye ko Trump na we yakurikiranwa cyane ko ariwe wabigizemo uruhare.
- Advertisement -
Perezida mushya wa Amerika , Joe Biden mu magambo ye, agira ati, “Perezida wacu Donald Trump ntabwo ari hejuru y’amategeko.” Aha yashakaga kuvuga ko amategeko atareba ngo uri Perezida ahubwo yo yubahirizwa uko bikwiye bitagendeye ngo uri runaka.
Joe Biden akomeza agira ati, “Ubutabera bubereyeho gufasha abantu bose muri rusange kandi ntabwo bubereyeyeho kurinda abanyembaraga.ˮ
Donald Trump yari aherutse gufungirwa imbuga nkoranyambaga nka Facebook na Twitter, aho ashinjwa kugira uruhare mu kuzikoresha akangurira abamushyigikiye kwishora muri ibyo bikorwa by’imyigaragambyo byahitanye ubuzima bw’abaturage, n’ushinzwe kurinda umutekano.
Ni mu gihe kandi Abadepite bo mu ishyaka ry’aba-democrates batangiye uburyo bwo kumweguza kubera ibyo bikorwa, mu minsi igera ku icumi asigaje ku butegetsi bitewe n’ibyo bikorwa byamuranze byo guteza umwuka utari mwiza.
Perezida mushya wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Joe Biden